Musenyeri Vincent Harorimana yiyemeje kuzitangira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.(leprophete)
Uyu wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2012, wari umunsi w’ibirori n’ibyishimo ku bakirisitu ba Diyosezi ya Ruhengeri, umunsi w’iyimikwa ry’umwepisikopi mushya Musenyeri Vincent Harorimana. Uyu muhango ukaba wabereye kuri stade ya Ruhengeri, izwi ku izina yahimbwe n’intore rya “Stade ubworoherane”. Hirya no hino ku mihanda yo mu mujyi wa Ruhengeri no mu nkengero zawo hari hatewe insina n’imitako. Imbere muri sitade na ho hari hatatse. Ibihumbi n’ibihumbi by’abakirisitu bari babukereye. Kubera ubwinshi bwabo, ntibabashije gukwirwa muri stade, abatari bake babikurikiraniye hanze ya stade. Umutekano na wo wari wakajijwe, uwinjiraga muri sitade yabanzaga gusakwa, dore ko hari haraye hatewe igisasu cya grenade muri uyu mujyi rwagati, kikaba cyahise gihitana umuntu umwe gikomeretsa n’abandi benshi.
Dufatanye twamagane abashaka gukinisha ubuzima bwa Muntu
Mu iyimikwa rye, Musenyeri Vincent Harorimana, yararikiye abari aho gushyira ingufu mu kurengera ubuzima bw’umuntu kandi bakabuha agaciro kabukwiriye. Yabibukije ko Itegeko ry’Imana ribuza abantu kwica, ati “ Itegeko ry’Imana riravuga ngo ntuzice, twese hamwe dufatanye twamagane abashaka kubukinisha, ubuzima bw’umuntu butangira akimara gusamwa.” Yashimangiye ko hadakwiye kwemerwa amategeko ashyigikira kwica umuntu uwo ari we wese n’ubwo yaba ataravuka ahubwo ko ikiremwa Muntu gikwiye kubahwa kandi kikarindwa akarengane.
Mwibuke ko ubu mu Rwanda hari umushinga w’itegeko uri mu nteko ishinga amategeko ku itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake. Cyakora iri tegeko rikaba ritavugwaho rumwe, by’umwihariko Kiliziya Gatolika ikaba idashyigikiye gukuramo inda kuko ari icyaha kandi bikaba binyuranyije n’amategeko y’Imana ndetse n’amahame ya Kiliziya. Musenyeri Vincent yiyemeje kuzakora uko ashoboye kose ngo ateze imbere Diyoseze ashinzwe, haba mu iyobokamana no mu mibereho myiza y’abaturage. Ati “Sinkiri umwana utazi gutandukanya ikibi n’icyiza, si ndi n’umukambwe rukukuri kuburyo ntashobora kwiruka ikizamuka bibaye ngombwa”.
Mu ijambo rye Minisitiri w’intebe Piere Damien Habumuremyi waruhagarariye perezida Kagame utitabiriye uyu muhango, yamwijeje ubufatanye. Ati “Uzarangwe no kujya inama, gukorera hamwe, ube umugaragu w’abo uragiye; uzatwiyambaze, utwitabaze, tuzagufasha”.
Minisitiri w’intebe yamwibukije ko igihugu gikeneye umusanzu we kugira ngo kirusheho gutera imbere, amusaba kuzegera abo aragiye akabitangira maze akita no ku mibereho myiza yabo kuko Roho nziza itura mu mubiri muzima.
Twabonye inyenyeri ye “Vidimus Stellam Eius”.
Mu ntego ye Musenyeri Vincent yiyemeje gukurikira Yezu Kristu no kuyoborwa na we muri byose, ati “Twabonye inyenyeri ye” (Vidimus Stellam Eius). Mu kirangantego cye kandi harimo ifi, ikaba ari ikimenyetso cy’uko yemera Yezu Kirisitu umwana w’Imana n’umucunguzi. Harimo kandi inyenyeri ishushanya Kirisitu Zuba rirashe, yirukana umwijima n’inabi maze urukundo rukaganza.
Iyimikwa rye ryaranzwe n’imvura y’umugisha
Mu gihe mu Rwanda hari hashize iminsi myinshi imvura yarabuze, imyaka yarumye, amaganya n’amagambo ari menshi mu baturage, ubwo Musenyeri Vincent Harorimana yari amaze kwimikwa, hahise hagwa imvura y’umugisha nyinshi yakwiriye mu bice hafi ya byose by’u Rwanda.
Umuhango wo kumwimika watangijwe n’umutambagiro w’abasaserodoti, abihayimana n’abepisikopi bo mu Rwanda, abaturutse mu Burundi, Congo Kinshasa na Uganda. Abatambagiye baturutse ahari amazu ya diyosezi akorerwamo inama agacumbikira b’abagenzi (Centre Episkopal de Fatima) i saa yine bagana muri Stade ya Ruhengeri. Nyuma hakurikiyeho kwerekana abashyitsi maze hakurikiraho gutura igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Alexis Habiyambere, umwepisikopi wa Nyundo. Akaba ari na we wamuhaye ubwepisikopi akikijwe na Musenyeri Samragde Mbonyintege, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umukuru w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda hamwe na Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée, arkiyepiskopi wa Kigali. Muri uyu muhango habanje gusomwa urwandiko rwa Papa rumugira umwepisikopi wa Ruhengeri maze usozwa no kumuha inkoni y’ubushumba, ingofero y’ubwepisikopi, impeta y’ubudahemuka, Bibiriya ntagatifu, no gusigwa amavuta matagatifu. Muri iyi misa y’itangwa ry’ubwepisikopi, amasomo yasomwe ni iryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeri (Ezk 34, 23-31) n’ibaruwa Mutagatifu Pawulo yandikiye Abanyefezi (Ef 4,1-7;11-13). Naho Ivanjiri ni iyanditswe na Yohani (Yh 21,15-19).
Musenyeri Vincent Harorimana yavukiye i Mpembe muri paruwasi Mubuga, Diyosezi ya Nyundo ku itariki ya 2 Nzeri 1962. Nyuma yo kwiga amashuri abanza yize ayisumbuye mu iseminari nto ku Nyundo akomereza mu iseminari nkuru i Nyakibanda. Yaherewe ubusaserodoti i Mbare ku itariki ya 8 Nzeri 1990 ubwo Papa Yohani Paulo wa 2 yasuraga u Rwanda. Mu 1993 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) mu bijyanye n’amahame y’ukwemera gatorika (Théologie dogmatique). Kuva mu ‘i 2000 yari umuyobozi w’iseminari nto yo ku Nyundo.
Mutimutuje Amina
Intumwa ya leprofete.fr mu Ruhengeri