Ese abishe Ndasingwa Lando wa PL bari bafite ukuri kuko yarwanyaga leta ya Habyarimana? (Louise Mushikiwabo arasubiza)
Amakuru yihuse veritasinfo ikura mu gihugu cya Mozambike , ni uko leta y'icyo gihugu uyu munsi yashyikirije inzego zishinzwe iperereza ku rupfu rwa Colonel Patrick Karegeya, abanyarwanda bakekwaho kuba baragize uruhare mu kumuhotora! Amazina y'aboherejwe ni Capitaine wahawe ipeti rya colonel muri iyi minsi na FPR ariwe Fracis GAKWERERE na HITIMANA Vital,naho abandi bakekwa baracyakorwaho iperereza ryimbitse!
[…Iyo umuntu ahagurutse, akavuga ko agiye kurwanya akoresheje uburyo bushoboka bwose,cyane cyane harimo guteza imvururu mu gihugu, gukoresha amahane no kwica abantu, ibyo yarabyivugiye, iyo umuntu ahagurutse akavuga ko agiye kurwanya igihugu,igihugu nacyo kigomba kumurwanya niko bimeze…nibyo aba yiyemeje kuba umwanzi w’igihugu…ubundi se nka leta undwanyije kuki njye nka leta ntakurwanya ? ] Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba radiyo « Contact FM » ikorera mu Rwanda ku cyumweru taliki ya 6/01/2014 mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru Aldo Havugimana uyobora «Rariyo Rwanda» na Albert Rudatsimburwa ,umuyobozi mukuru wa radio «Contact FM»
Kare kose se leta ya Paul Kagame yahishaga ibiki ? Yatangiye ivuga ko abahutu bose ari abajenosideri, abahutu bose bahunze ibacira imanza muri Gacaca ibahamya icyaha cya génocide ; abahutu bose bavuga amahano iyi leta ya Kagame irimo ikora, iyo leta igasubiza ko ari abahutu bashaka kuyiharabika ahubwo bakaba barimo bashaka uburyo bagaruka mu Rwanda kurangiza génocide y’abatutsi batangiye ! Kuri uru rupfu rwa Karegeya Mushikiwabo arabirangije, yemeje kumugaragaro ko abanyarwanda bose batemera ubutegetsi bwa Paul Kagame ari abanzi b’igihugu ko kandi bose bagomba kwicwa urwa Colonel Patrick Karegeya ! Ikibazo rero si abahutu bashaka kwica abatutsi ahubwo ni abanyarwanda bose ,mu moko yose bashaka gukuraho cyangwa guhindura ubutegetsi bwa Paul Kagame !
Louise Mushikiwabo ni mushiki w’umugabo witwa NDASINGWA Lando, akaba yari umuyobozi w’ishyaka rya Pl,Lando akaba yarishwe ku ikubitiro rya génocide mu Rwanda nk’umunyapolitiki utari ushyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana, akaba yarashinjwaga kuba yarashinze ishyaka rishyigikiye FPR-Inkotanyi yateye igihugu ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Kuba rero Louise Mushikiwabo yihanukira akavuga ko abatemera ubutegetsi bwa Paul Kagame, ndetse biyemeje kuburwanya banyuze mu nzira zose zishoboka bagombwa kwicwa nk’uko ubwo butegetsi bwishe Patrick Karegeya, biragaragaza ko kuri Mushikiwabo, interahamwe zishe abanyepolitiki muri 1994 harimo na musaza we Lando zari zifite ukuri kuko abo banyepolitiki nabo barwanyaga leta ya Habyarimana Juvénal !
Mu kiganiro Mushikiwabo yagiranye na bariya banyamakuru, yagaragaje neza ko u Rwanda rugomba kwishimira ko rwikijije umwanzi Patrick Karegeya ariko akababazwa ni uko hari abandi banzi benshi basigaye hanze batarapfa, ibyo akaba yabigaragaje aho yagize ati : «njyewe ndabyemeza nk’umuvugizi wa leta kandi nk’umuntu ukurikirana iby’abanzi b’igihugu bakorera hanze mu mahanga, kuba umuntu nk’umunyarwanda icyaba cyaramukuye mu gihugu cyose yiyemeza gukorana n’interahamwe, agafatanya nazo ,akaziha uburyo bwo gutuma zaza hano mu gihugu byarabaye incuro nyinshi cyane,FDLR igatera grenade hano mu gihugu ikica abana b’abanyarwanda,…ntabwo kurwanya leta bihita bikugira umutagatifu cyangwa se umuntu w’umwere… ».
Mushikiwabo aciyemo u Rwanda ibice bibiri kandi akaba yiyemeje kwigisha umuco w’ubwicanyi muri politiki y’u Rwanda no mu rubyiruko rw’u Rwanda, none se abana ba Karegeya kimwe n’abana b’abanyarwanda bose bafite ababyeyi batemera leta ya Paul Kagame barafata bate imvugo ya Mushikiwabo ? Niba leta yiyemeje gufata igice kimwe cy’abanyarwanda batemera ubutegetsi buriho, ndetse baharanira ko buhinduka ikaba yiyemeje kubica, ni ukuvuga ko itanze uburenganzira kuri icyo gice cy’abanyarwanda bahigwa n’ubwo butegetsi bwa Paul Kagame kwica undi munyarwanda ushyigikiye ubutegetsi bwa Kagame kuko niba bitagenze gutyo uwo ushyigikiye ubwo butegetsi bwa Kagame we agomba kwica undi munyarwanda utemera ubwo butegetsi bwa Kgame, iyi akaba ari ingengabitekerezo yo kurimburana hagati y'abanyarwanda!!
Nyuma y’imyaka 20 leta ya Kagame iyoboye u Rwanda yiyemeje gufata inzira no gutanga inyigisho mu bana b’abanyarwanda yo kwicana nk’uko leta y’inzibacyuho ya Sindikubwabo yigishaga ko kwica abatutsi n’abahutu bashinjwaga kuba ibyitso by’inkotanyi ariyo nzira nziza yo kurwanya inkotanyi, ni ukuvuga ko génocide n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda nta somo na rimwe byigeze bisigira leta ya Paul Kagame ! Abanyarwanda niba batarebye neza barimo basubira mu mahano yo muri 94 bayashyizwemo na leta ya Paul Kagame idashaka kurekura ubutegetsi ku neza ahubwo ikiyemeza kumarira ku icumu abanyarwanda batabwemera !
Buri wese ashobora kugira uko yisesengurira ikiganiro Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru ariko ikigaragara cyo ni uko ibintu bitifashe neza mu banyarwanda kubera ubutegetsi bubi bafite!
Kanda aha wumve icyo Mushikiwabo yavuze kurupfu rwa Karegeya
Kanda aha wumve ikiganiro cyose
Ubwanditsi