ABANYARWANDA BAKENEYE UKURI GUSESUYE KU MACENGA YA PEREZIDA KAGAME MU GUSHAKA KWIYONGEZA MANDA YA 3 .
Mpereye ku nyandiko y'agahomamunwa Bwana Ndashimye Bernardin yatambukije ku rubuga www.igihe.com tariki ya 15/02/2013 yitwa :“2017 : Bazarase dutege icyico ngo batagira ngo ?”
Nifuje kwereka uwo Ndashimye Bernardin n'abakurikirira hafi ibibera mu Rwanda, amwe mu mahano yaranze ingoma ya Kagame kuva muri 1990 kugeza ubu. Ndizera ko ayo mateka ababaje nibukije nifashishije amashusho, azafasha Ndashimye kwibaza akisubiza (Nk'uko Kagame atangiye guterwa ubwoba n'uko abantu batangiye kwamamaza ko aziyongeza manda) agatinyuka kubwiza ukuri shebuja Kagame, amugira inama yo kutiyongeza manda ya 3, nk'uko biteganywa n'Itegeko-Nshinga FPR na Kagame bishyiriyeho ubwabo mu mwaka wa 2003.
1. Hishwe benshi mu bo bari bafatanije urugendo
2.Anketi nyayo ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana, n'urupfu rw'umuhamya wabyo wa mbere ariwe Abdoul Ruzibiza
3. Barafunzwe, baratorongejwe, barasiwe mu buhungiro, baratotejwe.
4. Gusahura igihugu mu buryo ndengakamere kandi igihugu gisanzwe gikennye.
5. Abantu batabarika barishwe ikivunge (tuerie en masse)
6. Kwiba amajwi no gufunga inzirakarengane
7. Kwica abanyamakuru
Umwanzuro
Birakwiye kwibutsa ko muri za mitingi za MDR mbere ya 1994 Ndashimye Bernardin yigishaga ko “Amaraso asama !! “ None se amaraso Perezida Kagame yamennye, kandi n’ubu agikomeza kumena, yo ntabwo asama ? Muri make, kurenga kuri ibi ngo urashaka indi manda ya 3, nta mugisha nta n'ukuri bifitiye igihugu. Niba hari ubushishozi na buke basigaranye, Prezida Kagame n'abambari be bagombye kubona ko abanyarwanda barambiwe ingoma ya FPR itarahwemye kwica urubozo abaturage.
Bahumutse amaso, icyemezo kizima bafata ni ukubererekera abayobozi baharanira ko mu Rwanda himikwa ubutegetsi bwa demokrasi bushingiye ku kuri, ku butabera n'ubwisanzure, kandi bwimirije imbere imibereho myiza ya buri muturarwanda.
Vincent UWINEZA
Commissaire wa RDI ushinzwe ibihugu
by'Afrika y'amajyepfo.