Abafite amazu mu mujyi wa Kigali babarira ! Amajyambere nkaya atavuye kumutima aragahirima!!
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho umutamena wa Perezida Kagame wubatswe mu mujyi wa Kigali ahahoze gari rusange, wakuzura, abari basanzwe bafite amazu mu mujyi wa Kigali batangiye kurira ayo kwarika kubera ko umujyi wa Kigali wahise usohora amabwiriza mashya ku bijyanye n’imikoreshereze y’amazu yo mu murwa mukuru.
Uturere tugize uyu mujyi, ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo, twahise dutanga amabwiriza mashya atunguranye, dusaba ibigo by’ubucuruzi, ambasade n’abikorera ku giti cyabo bakodesha amazu yo guturamo nk’ibiro, guhita babivamo bagashaka andi mazu yabigenewe. Ku bantu bazi neza imiterere ya Kigali n’uburyo hafi inyubako zose zagiye zubakwa nk’amazu yo guturamo, nyuma bakazihinduramo ibiro, bahise bamenya ko utwo turere turimo kubayobora kuri wa mutamenwa wa perezida Kagame, ubarizwa mu mujyi rwagati wa Kigali.
Si ibyo gusa kuko kugeza ubu abacuruzi bicururiza utuntu duciriritse, bakorera za Nyamirambo, Nyarutarama, Kacyiru, Kicukiro n’ahandi, barimo kubamenesha aho bakoreraga, bababwira ko bagomba kuva mu duce twagenewe guturamo, bakagana mu mujyi aho bagomba gukorera ubucuruzi bwabo. Ibi bikaba byarababereye ihurizo rikomeye, dore ko abenshi bagiye bafata inguzanyo mu mabanki kugirango bacururize muri ibyo bice, kubera ko ari ho babonaga abakiriya. Kuba babameneshereza aho bacururizaga bikaba ari ukubasubiza kw’isuka, cyane ko baba barimo kubatesha abakiriya babo.
Kugeza ubu za ambasade zikodesha amazu yo guturamo na zo zahawe amabwiriza yo kwimuka zikagana inzira y’umujyi, ibi bikaba atari ukubuza amahwemo izo ambasade gusa, ahubwo na ba nyir’amazu bari baragiranye kontaro y’igihe kirekire, dore ko abenshi bari baranafashe inguzanyo z’amabanki na bo basubijwe kw’isuka.
Umujyi wa Kigali ukaba urimo kwohereza abakozi bayo kwandikira abakodesha ayo mazu kuyavamo vuba bidatinze, bakimukira aho gucururiza, aho za ambasade zikorera, imishinga, ibiro n’ibindi byabigenewe, ari ho mu mujyi nyirizina.
Ayo mabwiriza atunguranye mu mujyi wa Kigali akaba yarahungabanyije uburengazira bw’abatunze amazu mu Rwanda ku buryo budasubirwaho, ku buryo kugeza ubu umujyi wa Kigali ubagenzura ukanabategeka icyo bagomba kuyakoreramo, ukanirukana abapangayi babo kandi ayo mazu abaturage barayafashe ku nguzanyo za banki, bityo ayo mabwiriza akaba afatwa nk’urugomo n’ubugome bukabije, bugamije gukenesha abo baturage.
Ikibabaje nuko abaturage barimo gutesha abakiriya bari bakodesheje amazu yabo nta handi bakuye amafaranga yo kubaka ayo mazu, uretse gufata inguzanyo y’amabanki, dore ko hafi ya bose ari abakozi ba Leta, abacuruzi basanzwe n’abaturage basanzwe bagiye bakangurirwa na Leta ya Kagame gufata inguzanyo mu ma banki, bakubaka inyubako zigezweho hirya no hino mu nkengero z’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyabo .
Ibi bikaba bigaragaza guhuzagurika kudasanzwe kwa leta ya Kagame, aho amabwiriza akomeye kurusha itegeko nshinga, dore ko rivuga ko umutungo bwite ari ntavogerwa, ariko MVK ikaba idashobora kumenya aho amabwiriza yayo atangirira n’aho arangirira. Abaturage twavuganye batashatse ko dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano, badutangarije ko abanze kwirukana abapangayi bacuruza cyangwa bafite ibiro mu mazu yabo, MVK yabafatiye ingamba zikomeye, ari zo kubasoresha umusoro w’ikirenga ku buryo n’utwo tuzu twabo dushobora kuzatezwa cyamunara kubera iyo misoro.
Johnson, Europe (Umuvugizi).