”ABADIPLOMATE/MANEKO” BA LETA Y’U RWANDA BAGIYE GUSIGA UMUGANI KW’ISI YOSE NDABARAHIYE!

Publié le par veritas

Mushikiwabo.pngAbitwa ngo bahagarariye u Rwanda mu mahanga (abamaneko cyane cyane) bagiye gusiga umugani ku isi yose, kubera imyitwarire yabo idasanzwe, hari ibintu abantu bumva bakibaza niba aba bamaneko bibwira ko bari mu buzima busanzwe cyangwa barimo gukina za sinema z’abamaneko za James Bond, uretse ko muri izo sinema haba harimo ubuhanga n’ikoranabuhanga, mu gihe abamaneko ba Leta y’u Rwanda bo ibyo bakora ni ugukurikiza amategeko buhumyi, bagakora ibikorwa birimo ubugoryi no guhuzagurika ngo bashimishe ba shebuja.

 

Ku kuva mu 1990, nta muntu n’umwe wa FPR wigeze uhanirwa ibyaha by’ubwicanyi cyangwa ngo akurikiranwe ku bindi byaha bijyanye no guhohotera inyokomuntu (abakurukiranwe na Leta y’u Rwanda, bahanwe akenshi kubera ko babaga babikoze ku giti cyabo batatumwe, abandi ni ukuberako babaga bibagiwe gusibanganya ibimenyetso.) Uko kudahanwa byateye abantu bamwe na bamwe bo muri Leta y’u Rwanda kwirara bumva ko bafite ubudahangarwa, ko bashobora gukora ibyo bashatse byose ndetse no kugeza mu mahanga!

 

Twagerageje kurebera hamwe tumwe mu dushya twagiye dukorwa n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga mu myaka yashize kugeza ubu (aha turavuga ibyamenyekanye, kuko ibitamenyekana ni byinshi!) :

 

- Muri 1997, manako witwa Lt Mugabo ngo wari mu bahagarariye u Rwanda i Nairobi muri Kenya, yafatanywe imbunda igicumba umwotsi akimara kurasa Nyakwigendera Seth Sendashonga ariko akingirwa ikibaba ngo ni umudiplomate!

- Uwitwa Lt Col Dr Nsenga yirukanwe mu Bwongereza, bitewe n’uko yakubitaga umugore we nk’inka yanze kujya mu cyuzi! Bamuhambirije riva nyuma yaho Scotland Yard ikoreye iperereza igasanga umugore atunzwe n’inkoni. Ubu nta n’ubwo aheruka kubona abana be. Leta y’u Rwanda aho kumuhana yahise yoherezwa muri Amerika!

- Ibyabereye muri Uganda byo ni agahoma munwa, noneho undi mu ”Diplomate”, Maneko John Ngarambe, uyu yaragiye kuzira gukunda amajipo n’amakariso y’abagore ba bandi, bamufashe yambaye isume ari kumwe n’umugore w’abandi! Byarasakuje muri Uganda, mu binyamakuru bamwita DICKLOMAT aho kumwita DIPLOMAT. Umurokore Dr Charles Muligande niwe wari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga  amurwanaho, aza gukomeza n’akazi. Uyu John Ngarambe niwe uyoboye ikipi ya ba Maneko ba Leta ya Kigali, birirwa bahigisha uruhindu impunzi z’abanyarwanda ziba i Kampala no mu tundi duce twa Uganda.

 

- Lt Col Gacinya Rugumya (iri zina byonyine kurivuga bituma abanyarwanda benshi basesa urumeza kubera amateka y’uyu mugabo na ahitwa kwa Gacinya i Gikondo aho abantu batabarika biciwe abandi bakicwa urubozo) we bamufatiye ku kibuga cy’indege St Andrews Airport, ikibuga cya Air Force One (cyigwaho indege y’umukuru w’igihugu w’Amerika) afite imbunda, ngo yarakurikiye umu Colonel umwe wo muri Amerika bari bafitanye gahunda! Ikindi gihe yigeze gufatirwa mu nzu imwe nabwo afite imbunda agiye guhura n’umwe mu bantu wahunze igihugu. Lt Col Gacinya yari yategetswe ko yamutera igipindi, wa mugabo amwemerera ko babonana, Lt Col Gacinya nawe akaba afite imbunda ku manywa y’ihangu. Ahageze wa mugabo aba avugije induru ko Lt Col Gacinya agiye kumwica. Security iratabara, basatse Lt Col Gacinya basanga afite imbunda! Uwo mugabo ntawundi  ni Dr Theogene Rudasingwa! Leta y’Amerika ihita inshunshubikanya Lt Col Gacinya mu masaha 72.

 

-Evode Mudaheranwa we muri Sweden yaje ari Rujukundi atangira ibikorwa byo kuneka impunzi z’abanyarwanda bahahungiye (ziganjemo abanyamakuru n’abanyapolitiki). Ubwo Perezida Kagame ngo yari mu rugendo mu Bubiligi mbere y’uko uyu Evode Mudaheranwa yoherezwa muri Sweden, Perezida Kagame yabajije Ambassadrice Jacqueline Mukangira ati:”habuze iki ngo icyo cyana mukibone?” ubwo yavugaga Umunyamakuru w’Umuvugizi Jean Bosco Gasasira. Ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko Evode Mudaheranwa yagombaga gukora uko ashoboye ngo ashimishe shebuja.

 

Muri uko gushaka kwivugana Jean Bosco Gasasira no kuneka izindi mpunzi z’abanyarwanda, SAPO (Polisi ishinzwe iperereza ya Sweden) yarabimenye, ikora iperereza kuri Evode Mudaheranwa, kugeza ibonye ibimenyetso simusiga. Ibyo bimenyetso Polisi yabishyikirije Leta ya Sweden nayo ihita ihambiriza Evode Mudaheranwa kuko yarabangamiye umutekano.

-Muri Afrika y’Epfo ho, mu rukiko rw’i Johannesburg, ahaburanaga abantu bashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, umwe mu batanga buhamya witwa Ali MULONGOYI RWIYEGURA, yavuze ko yegerewe n’Umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo witwa Claude NIKOBISANZWE akamusaba ko amufasha ibi bikurikira:

1.Kumenya niba Lt Gen Kayumba Nyamwasa azakira igikomere yatewe n’isasu yarashwe mu nda,
2.Kumenya abamurinda abo ari bo n’ingufu bafite,
3.Kumenya ibimenyetso byose by’imodoka agendamo na numero za plaques zayo,
4.Kumenya ujyana akanakura abana be ku ishuli,
5.Kumenya aho yimuriwe amaze kuraswa,
6.Kumenya neza imibereho n’amakuru arambuye bijya gusa n’ibyo byavuzwe hejuru kuri Colonel Patrick KAREGEYA na Frank NTWALI, muramu wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Ali yavuze ko afite ibimenyetso simusiga byerekana uburyo uwo mukozi wa Ambassade y’u Rwanda yagiye abonana nawe.

 

Ariko abantu bakurikiranira hafi ibibera mu biro bihagarariye u Rwanda i Pretoria muri Afrika y’Epfo, bahamya ko Claude NIKOBISANZWE ari igikoresho (marionnette/puppet) yaba yari yatumwe na Maneko Didier RUTEMBESA, kuko si ubwa mbere akoreshejwe gutyo atumwe na Didier Rutembesa. Urugero: Tariki ya 26 Ugushyingo 2011, igihe hari habaye umubonano hagati y’ibiro bihagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo n’abanyarwanda batuye mu mujyi wa Johannesburg, Claude Nikobisanzwe yagiye mu mitsi n’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyabiteye yashatse gusohora Bwana Frank Ntwali, uyoboye RNC muri Afrika y’Epfo (akaba na muramu wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa) kandi yari afite ubutumire muri uwo mubonano. Bivugwa ko Claude NIKOBISANZWE yahubutse akajya gukora icyo gikorwa abitegetswe na Maneko Didier Rutembesa. Uyu mu maneko ni nkaho ari we utegeka ibiro bihagarariye u Rwanda i Pretoria muri Afrika yepfo, kuko ngo na High Commissioner Vincent Karega nta kintu na kimwe ashobora gukora atamubajije!

Ibi ni bicye mu byo twashoboye kumenya kuko hari byishi biba mu ibanga ntibimenyekane.

 

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article