1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME

Publié le par veritas

  

http://www.studiortb.com/wp-content/uploads/2014/03/LDP-Sale-temps-pour-kagame-a-dublin1.jpg

Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe.
 
 
FPR, ISHYAKA RIYOBOYE Leta, kuva muri 1994 yatangiye yereka abanyarwanda ko ifite gahunda izashingiraho yubaka igihugu. Iyo gahunda yari yateguranywe ubuhanga, yari no kugeza igihugu ku byiza byinshi iyo Perezida Polo Kagame aza kureka igakurikizwa. Tubanze twibukiranye: iyo gahunda yari ishingiye ku mahame 8 batarafata igihugu, haza kwiyongeraho irya 9 bamaze kugifata :
 
1.Gusana no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda 
2.Guharanira ubusugire bw’igihugu, umutekano w’abagituye n’umutungo wabo 
3.Gushimangira ubutegetsi n’imiyoborere bishingiye ku mahame ya demokarasi 
4.Guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku mutungo kamere wacyo 
5.Kurwanya ruswa, itonesha n’isesagura ry’umutungo wa leta 
6.Kuzahura no guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda 
7.Gucyura impunzi ndetse no kurandura burundu impamvu zose zitera ubuhunzi 
8.Guteza imbere imibanire myiza n’amahanga ishingiye ku bufatanye, ubwubahane ubuhahirane mu gusangira inyungu mu bukungu. 
9.Kurwanya no gukumira Genocide n’ ingengabitekerezo yayo.
 
Muri iyi myaka 20  ishize, handitswe byinshi ku miyoborere y'u Rwanda bigaragaza ko u Rwanda rwayobowe bunyamaswa. FPR yanize demokarasi igamije gucecekesha uwashaka kugira icyo anenga ku mikorere yayo. Umuntu kandi yakwibaza impamvu bagombye kurindira imyaka 20 yose ngo batangire bisuzume: mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Minisitiri w'intebe yavuze ati: “abayobozi bose bakoze nabi uretse mwembwe nyakubahwa perezida wa repubulika”. Niba abayobozi bose bakora nabi uretse umuntu umwe, birumvikanako igihugu cyagushije ishyano kera ! Iyo ushishoje usanga ntaho Minisitiri w'Intebe yahishe kuko n'ubusanzwe ZITUKWAMWO NKURU. Tuvuze ko rero FPR itashoboye kugera ku ntego yari yihaye kuberako bakora nabi ntabwo tuba twibeshye, bityo tukaba tutagombye kongera kuyigirira icyizere mu myaka iza.
 
Muri iyi nyandiko kandi turibanda kuri FPR gusa kuko ari yo yikubiye ubutegetsi bwose ikoresheje igitugu cya patron wayo Perezida Polo Kagame, andi mashyaka yose n'ubusanzwe asa natariho, yayamize bunguri. Tuzagenda turebera hamwe ihame ku rindi, uburyo nta na hamwe FPR yigeze yita ku mahame yayo, n’ukuntu yimirije imbere inyungu z’agatsiko kayobowe na Kagame, ititaye ku nyungu za rubanda. Uyu munsi turibanda, kandi mu magambo make, ku ihame rya 1 gusa:
 

1.Gusana no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda

 

Ubumwe bw'abanyarwanda bwarashegeshwe bikomeye, bitewe ahanini n'uko FPR yaje igambiriye kurimbura cyangwa gusubiza mu bucakara abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu. FPR muri gahunda zayo mbi zitagaragazwa (agenda cache), ntishobora kwemera ko ibikubiye muri iyi ngingo bigerwaho kuko iyitwaza mu kugundira ubutegetsi. Ubutegetsi bw'igitugu bwose aho buva bukagera buhora buhembera umwiryane mu banyagihugu, bugahindukira bukigaragaza nka kamara, bukemeza ko butariho abantu bashobora kumarana (DIVISER POUR REGNER).

Bosenibamwe.png

Mu Rwanda Umuhutu agomba guhahamuka yamamaza Kagame bikaba byitwa Ubumwe n'ubwiyunge!

 
Ubusanzwe mu buzima bw'igihugu icyo ari cyo cyose, inshingano y'ibanze ya Leta ni ubwumvikane mu bagituye kuko nibwo gipimo cy'amahoro nyayo. Ahari ubwumvikane haza DEMOKARASI byanze bikunze. FPR rero kuba yarijanditse mu bwicanyi na jenoside yo mu Rwanda kuva muri 1990 kugeza ubu, ntikozwa demokarasi kuko izi neza ko abanyarwanda baramutse bisanzuye bahita bayihambiriza izuba riva. Yahisemo rero guhonyora abanyarwanda, ikabakorera ibitandukanye na gahunda za leta ziba zanditse mu bitabo, igakomeza kuryanisha abanyarwanda kugira ngo bahore bayitinya, bahorane icyoba, maze ibone uko yigumira ku butegetsi.
 
Kuva FPR yafata ubutegetsi yafashe uruhande rumwe gusa, yima ijambo n'uruvugiro urundi ruhande. FPR izi neza ko iramutse ihaye uruvugiro uruhande rusigaye, bwa bumwe bwagerwaho kandi atari cyo mu byukuri igambiriye. Raporo nyinshi z'impuguke zinyuranye nkuko ONU yabitangaje muri raporo mapingi, zagaragaje ko abanyarwanda b'abahutu bishwe ku bwinshi bazira ubwoko bwabo kandi bazira ubwicanyi FPR yakuruye mu Rwanda, ubwicanyi bwakomereje no muri RDC n'ahandi.
 
Ubwiyunge rero FPR ntiyabugezeho, uretse ko mu by'ukuri nta n'ubwo yifuza. Ahubwo ibintu byagiye i rudubi, kuko yavugiye uruhande rumwe, yima ubwisanzure urundi ruhande kandi ikoresha iterabwoba rikomeye ngo icecekeshe ugerageje kuvugira abahutu. Ubumwe bw'abanyarwanda bwarasenyutse cyane kurusha mu myaka ya mbere ya 1994. Impuguke mu kwiga iby’amakimbirane, muri raporo yiswe “Rwanda assessing risk to stability, 2011” zagaragaje ibibazo bikomeye biterwa n’uko FPR idashaka ko ibyaha yakoze bivugwa; ndeste igakomeza no kuburizamo abo batavuga rumwe; bakavuga ko ibyo bishobora gutera ingaruka zikomeye muri politique ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu muri rusange bukananirana. Naho ubushakashatsi ikigo IRDP  kise “Piller & challenge to peace in Rwanda research summary” bwagaragaje ko ibipimo by'ubumwe n'ubwiyunge biri hasi cyane ugeranijije n'ibyanditswe mu bitabo bagenda babwira amahanga.
 
Aho gufasha abantu kwiyunga, FPR yimitse icyoba gikabije mu banyarwanda. Muri uyu mwaka w’ 2014 ubumwe n'ubwiyunge bugeze i wa Ndabaga kuko noneho nta munyarwanda ukizera undi, abavandimwe basigaye bishishanya, FPR-KAGAME irakoresha uwo musangira ngo akwice cyangwa akwicishe. Ingero ni nyinshi ariko nabibutsa nka Colonel Patrick Karegeya wishwe na FPR ikoresheje mugenzi we wa hafi; abayoboke 3 ba PS Imberakuri bashimutiwe muri Uganda bagambaniwe n'uwo basangiraga mu kwica akanyota, umwana w'umukobwa uherutse kwicwa n'umukozi wo mu rugo mu Rwanda, umugabo uherutse kwicwa mu karere ka Rusizi polisi igahita ita muri yombi umugore we. Urwikekwe rwabaye rwinshi, ubu umwana n'umubyeyi basigaye bishishanya(ndlr : buri wese asigaye yita undi ko ari Mine ishobora kumuturikana !).
 
Ubumwe n’ubwiyunge kandi bwahungabanijwe n'ikintu cyitwa GACACA, aho FPR yemerera gusa abantu bamwe (cyane cyane bo mu bwoko bw'Abatutsi) kuvuga, ndetse bakanabeshyera bagenzi babo ku mugaragaro, bakarira uruhererekane hagati yabo, maze ubwo uwo badashaka n'ubwo yaba umwere ate akaba aragiye. Uku kurira uruhererekane (pleurer ou pleurnicher en série)  aribyo FPR yise ihahamuka biri mu bituma na ya komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ya FPR itazigera igira icyo igeraho. Byanyibukije ikibazo cy’umuturage umwe w'ahitwa i SAGA muri Butare, ubwo twahanyuraga mu butumwa bw'akazi bwa MSF muri Mata 2002, watinyutse akatubwira ati: “ariko muzatubarize niba koko bishoboka ko hahahamuka ubwoko bumwe, mu gihe twese twapfushije ndetse bamwe muri twe tugikomeza gupfusha impfu zidasobanutse”.
 
Ikindi giteye inkeke ni gahunda yiswe NDI UMUNYARWANDA. Igamije mu by'ukuri gukomeza guhindanya isura y'abahutu muri rusange, kugira ngo hato batazijajara bagaharanira uburenganzira FPR yabavukije, cyane cyane ubwo kuba bakongera kuyobora igihugu. Ntibyumvikana na gato ukuntu abantu bahindurwa ibicibwa mu gihugu cyabo, bagategekwa gusaba imbabazi z'ibyaha batakoze. Aha ndatekereza by'umwihariko urubyiruko ruzizwa ibyaha byakozwe rutaravuka, nk'aho jenoside yabaye “icyaha cy'inkomoko” k'uwitwa umuhutu wese.
http://leprophete.fr/images/caer.jpg
Kuri Stade Amahoro, mu kwibuka imyaka 20 ya jenoside, Bamporiki yihaye guhahamuka kandi atabyemerewe !!
 
Reka mpinire aha mbere yo kwanzura, ubutaha tuzarebera hamwe muri make uburyo FPR yazambije ibijyanye n'ihame rya 2 yari yihaye ijijisha amahanga, ari ryo: Guharanira ubusugire bw’igihugu, umutekano w’abagituye n’umutungo wabo. 
 
UMWANZURO
 
Birakwiye ko abanyarwanda twese twifuza ubumwe nyakuri mu gihugu cyacu, kubana neza n'abaturanyi ndetse n'amahanga muri rusange, duhagurukira rimwe tukamagana aya amacakubiri, iki cyoba, uru rwicyekwe, FPR-KAGAME ikomeza kubiba mu bana b’u Rwanda. No kuba kandi intore za Kagame zarafashe umuco wo kwirirwa zitukana kuri za internet (ikinyabupfura cyarakendereye mu gihugu) ni ibimenyetso simusiga ko tudakwiye kongera kuyigirira ikizere. Ntigishoboye kuyobora igihugu yonyine, ikwiye kubererekera abandi banyarwanda bafitiye igihugu imigambi mizima yo kugeza abanyarwanda ku bwumvikane nyakuri.
 
Aho ibihe bigeze, abanyarwanda bakwiye gushiruka ubwoba, bakarwanya mu buryo bwose ingoma ya FPR ikomeje kubakandamiza. Abashyira mu gaciro bose bamaze gusobanukirwa ko FPR nta mahoro ishakira abanyarwanda, ko ahubwo yifitiye izindi nyungu z'ubucuruzi zireba abantu bake cyane, kandi nabo kugirango bativana amata mu kanwa, bagomba gukomeza kuturyanisha no kutwica urubozo.
 
FPR-KAGAME nirekere aho gukomeza gushinyagurira abanyarwanda ngo yabazaniye ubumwe n'amajyambere. Niyemere ikorane n'abandi bashakira igihugu amahoro n'ubumwe nyabwo, cyane cyane abamaze kubigaragariza abanyarwanda n'isi yose bishyira hamwe mu mpuzamashyaka ya CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement). Niba kandi FPR igumye ku izima, niyo yonyine izabazwa ingaruka z'amahano ashobora kongera kugwira u Rwanda, mu gihe abenegihugu bakomeje kwicwa urubozo bazahagurukira rimwe bagamije kwirengera no kwisubiza uburenganzira bamaze imyaka 20 bavukijwe.
 
 
Vincent
 
 
Vincent UWINEZA  
Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza 
Ushinzwe ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo. 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article