Iterabwoba rya perezida Donald Trump ku gihugu cya Irani rikomeje kongera impungenge z’umutekano mucye mu Burasirazuba bwo hagati.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Monde, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yongeye kuzamura ku rwego rwo hejuru ubushyambirane n'umwuka w'intambara igihugu cye gihanganyemo na Irani, aho yavuze ko ashobora gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi by'ubukungu bwa Irani kimwe n’ibikorwaremezo bifasha abaturage b'icyo gihugu mu mibereho isanzwe, ndetse yanavuze ko Amerika ishobora kwigarurira ikirwa cya « Kharg », ari na cyo cyambu nyamukuru Irani ikoresha mu guhunika no gucuruza peteroli yayo.
Aya magambo ya perezida w'Amerika yavugiye mu gihugu cya Turikiya aho ari mu nama y'umuryango wa OTAN/NATO, yateye impungenge abantu benshi z’uko intambara ishobora gukomera kandi igafata akarere kose ko mu burasirazuba bwo hagati; ibyo bikaba bishobora gutera ingaruka zikomeye z'ubukungu mu bihugu biri muri ako karere ndetse no ku isi yose.
/image%2F1046414%2F20260708%2Fob_30a46e_ikirwa-cya-kharg.jpg)
Umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran wongeye gufata indi ntera. Nk’uko Le Monde yabyanditse, Donald Trump yavuze ko ibitero byagabwe n’ingabo za Amerika muri Irani mu ijoro rya cyeye, byagize « ingaruka zikomeye cyane », anavuga ko byasenye bimwe mu bikorwaremezo by’ubwirinzi birimo radar z’igenzura kandi zirinda ikirere cya Irani.
Perezida w'Amerika yavuze kandi ko igihugu cye gishobora, gusenya « mu munsi umwe gusa », ibiraro byose byo muri Irani ndetse n’inganda zibyara amashanyarazi ikoresha, yongeraho ko Irani « nta cyo yabasha kubikoraho ngo ibuze ko bisenywa. »
Trump yanavuze ko inganda zitunganya amazi y’inyanja zikayavanamo amazi meza akoreshwa n'abaturage zishobora gusenywa, niba bibaye ngombwa. Ikindi cyateye impungenge ni uko yavuze ko yari yategetse ko ikirwa cya Kharg giterwaho ibisasu ariko bakirinda gusenya imiyoboro ya peteroli iri kuri icyo kirwa, mbere yo kongeraho ko Amerika ishobora « kwigarurira ikirwa cya Kharg » igihe bibaye ngombwa. Aya makuru akaba yatangajwe n'ikinyamakuru Le Monde mu nkuru yayo ikurikirana buri kanya (en direct) ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwo hagati.
Ikirwa cya Kharg gifatwa nk'umutima w’ubukungu bwa Irani.
Ikirwa cya Kharg ni cyo kiberaho ibikorwa byinshi byo kohereza peteroli ya Irani ku masoko mpuzamahanga. Hafi ya peteroli yose yoherezwa hanze na Irani inyura kuri icyo kirwa.
Igitero cyose cyagabwa kuri icyo kirwa gishobora guhungabanya cyane ubukungu bwa Irani, ariko bikagira n’ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli. Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko ibitero kuri icyo kirwa bishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka, ibiciro by’ubwikorezi bikiyongera ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bigakomeza kuzamuka cyane.
Intambara ishobora gukwira mu karere kose.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko amakimbirane hagati ya Amerika na Irani ashobora kurenga ibi bihugu byombi.
Ibihugu kimwe n’imitwe yitwara gisilikare ishyigikiye Irani bishobora kwibasira inyungu z'Amerika cyangwa iz’abafatanyabikorwa bayo baherereye mu karere ka Golfe, mu gihe inzira z’ubucuruzi zo mu nyanja, cyane cyane mu muyoboro wa Hormuz, na zo zishobora kongera kubamo umutekano mucye cyane.
Nyuma y’ibitero bya Amerika, Irani yatangaje ko ishobora kwihimura ku nyungu z'Amerika n’iz’abayishyigikiye ziri mu karere kose ndetse mu gihe twandika iyi nkuru , Irani ikaba yatangiye kugaba ibitero ku bigo bya gisilikare by’Amerika biri mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, ibi bikaba bikomeje gutera impungenge z’uko uko ibitero bikomeza kwiyongera ku gihugu cya Irani, nayo ariko irushaho kugaba ibitero byo kwihimura.
Ingaruka ku baturage.
Amagambo ya perezida Donald Trump yo kwibasira ibikorwa remezo bifasha abaturage ba Irani mu buzima busanzwe, akomeje gutera impungenge mu miryango mpuzamahanga. Amashanyarazi, ibiraro n’inganda zitunganya amazi ni ibintu by'ingenzi mu mibereho ya buri munsi y’abaturage basanzwe.
Isenywa ry'ibyo bikorwaremezo rishobora gutera ibura ry’amazi meza, umuriro w’amashanyarazi ukabura, ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi bikagorana gushyirwa mu bikorwa.
Abahanga mu mategeko mpuzamahanga bibutsa ko amategeko agenga intambara abuza kwibasira abaturage n’ibikorwa remezo byabo, keretse ibyo biramutse bibaye mu bihe bidasanzwe byemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Isi ikomeje gukurikiranira hafi aya makimbirane.
Mu gihe amagambo y’impande zombi akomeje gukaza umurego, ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje guhamagarira impande zombi kwirinda ibikorwa byatuma intambara yaguka.
Iyo ntambara nikomeza gufata indi ntera, ingaruka ntizizagarukira mu Burasirazuba bwo Hagati gusa. Isoko rya peteroli, ubucuruzi mpuzamahanga, ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse n’umutekano w’isi yose bishobora guhungabana.
Mu minsi iri imbere ni ho hazagaragara niba ibiganiro bya dipolomasi hagati y'impande zihanganye bishobora kongera guhosha uyu mwuka mubi cyangwa niba akarere kose kazinjira mu y'indi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye kandi zirambye kurushaho.
Veritasinfo.