Ibihano by’Amerika (USA) ku ngabo z’u Rwanda RDF: Leta ya Washington ikubise ahababaza leta ya Kigali mu gihe drones iyo leta yohereje ku kibuga cy’indege cya Kisangani zose zasenywe!
Bitandukanye n’amakuru y’ibihuha yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Paul Kagame yahagaritse ibihano Amerika yateganyaga gutanga ku butegetsi bwe bitewe n'uko ari umuhanga cyane muri diplomasi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) zatangaje kuri iyi taliki ya 2 Werurwe 2026 ibihano bikomeye byafatiwe igisilikare cyose cya Kagame (RDF) kimwe n’abasilikare bane bakuru bakiyoboye ku buryo bw’umwihariko. Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri ibyo bihano na «ministeri y’imari y’Amerika» (Département du Trésor des États-Unis), rije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ubuyobozi bwa Leta bwemeje ko hari drones zashoboye guhagarikwa zigeze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kisangani.
Ibi bihano bigamije guhagarika inkunga ya gisirikare ihabwa M23.
Nk’uko leta y’Amerika ibivuga, ingabo z’u Rwanda RDF zatanze inkunga ya gisirikare itaziguye kandi ihoraho ku nyeshyamba za M23. Iyo nkunga irimo kohereza ingabo, gutanga intwaro zigezweho — zirimo drones n’ibikoresho byo kubangamira itumanaho rya GPS — amahugurwa ya gisirikare, ndetse no gufasha mu gufata no kugenzura ibice by’ingenzi by’ubutaka bwa Congo, cyane cyane umujyi wa Goma na Bukavu kimwe n’ahandi hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro afite agaciro gakomeye muri iki gihe. Abasirikare bane bakuru b’u Rwanda bafatiwe ibihano ku giti cyabo kubera uruhare rwabo rukomeye ku mufasha M23, abo basilikare n’imyanya bafite muri RDF ni aba bakurikira:
- Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ushinzwe gutegura no kuyobora ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru;
- Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5 y’ingabo zirwanira ku butaka, ivugwaho kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa bihuriweho na M23 mu burasirazuba bwa RDC;
- Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo ku rwego rwa minisiteri y’ingabo, ushinzwe guhuza no kugenzura ibikorwa by’ingabo zose;
- Stanislas Gashugi, uyobora ingabo zidasanzwe, akekwaho kugenzura ibikorwa byihariye by’intambara, birimo gukoresha drones n’ingabo z’umutwe udasanzwe (force spéciale).
Ibi bihano biteganya ko umutungo wose w’ingabo z’u Rwanda RDF uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ugenzurwa n’Abanyamerika uhagaritswe (gufungwa), ndetse no kubuza burundu gukorana mu bucuruzi n’abantu cyangwa ibigo byo muri Amerika n’ingabo z’u Rwanda cyangwa aba basilikare bahawe ibi bihano, umuntu wese urenze kuri ibi bihano agakorana n’ababihawe agomba guhita ahanwa n’amategeko y’Amerika. Mu gihe ibi bihano byashyirwa mu bikorwa uko bikwiye «byabangamira cyane RDF mu rwego rwo kugura intwaro kuko uwahawe ibi bihano wese atongera gukora ku idolari cyangwa ngo akoreshe uburyo bwa banki bwitwa SWIFT».
Drones enye zoherejwe ku kibuga cy’indege cya Bangoka.
I Kisangani, guverineri w’intara ya Tshopo yemeje ko igitero cya drones kitageze ku ntego yacyo, kuko hafashwe drones enye zari hafi yo kugera ku kibuga cy’indege cya Bangoka. Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’intara, drone ya mbere yafashwe saa cyenda n’iminota 48 (15h48), iya kabiri saa kumi n’imwe n’igice (17h30), iya gatatu saa moya n’igice z’ijoro (19h30) n’iya kane yafashwe saa moya n’iminota 48 z’ijoro (19h48), iyo drone ya nyuma yafashwe mu gihe indege itwara abagenzi ya Compagnie Africaine d'Aviation (CAA) yari itangiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Bangoka. Ibi bitero bikaba byongereye impungenge ku mutekano w’ingendo zo mu kirere n’ikoreshwa rya drones zoherezwa ku bikorwa remezo by’ingenzi bikoreshwa n’abasivili.
Kutubahiriza amasezerano y’amahoro n’igitutu mpuzamahanga ku Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zishinja RDF kuba zifatanyije na M23 zarakoze ibikorwa byahitanye abasivili, bigatera abaturage benshi kuva mu byabo no guhonyora bikabije uburenganzira bwa muntu, birimo kwica abantu ku buryo butemewe n’amategeko no kubatoteza. Ibi bikorwa bya RDF/M23 binyuranyije n’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa imbere y’ubuhuza bwa Amerika ; ayo masezerano akaba asabaga ko ingabo z’u Rwanda ziva ako kanya ku butaka bwa Congo (RDC) ntamananiza.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe umutungo n’imari, Scott Bessent, yavuze ko ibi bihano « bigamije gushyigikira amahoro n’umutekano muri RDC no guhatira ababifitemo uruhare bose kubahiriza ibyo biyemeje ». Yibukije kandi ko hari ibindi bihano byafashwe mbere, muri Gashyantare 2025, byari byarafatiwe James Kabarebe, wahoze ari umuyobozi mukuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, ku mpamvu zisa n’izi.
Kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri ibi bihano. Ku ruhande rwa Kinshasa, ubuyobozi bwa RDC buvuga ko ibi bihano ari ikimenyetso gikomeye muri politiki, ikaba n’intambwe iganisha ku kubazwa ibikorwa byabo ku bafite uruhare mu ntambara ikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo(RDC).
Veritasinfo.