Ibihano by’Amerika ku ngabo z’u Rwanda: Ese ibyo bihano bizagera no ku makipe nka «APR FC» n’ibindi bigo bifitanye isano na RDF?
Nyuma y’itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball « Rwanda Basketball Federation (FERWABA) » ku wa 12 Werurwe 2026, abantu benshi batangiye kwibaza niba ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku ngabo z’u Rwanda « Rwanda Defence Force (RDF) » bishobora kugera no ku bigo cyangwa ku mashyirahamwe bifitanye isano n’izo ngabo mu rwego rw’ubukungu n’imikino.
APR BBC yakuwe muri BAL nyuma y’ibihano.
Amakuru ava mu nzego zitandukanye z’imikino muri Afurika agaragaza ko ikipe ya basketball y’ingabo z’u Rwanda APR BBC itazitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ry’icyiciro (saison) cya 6. Iyi kipe yasimbuwe n’ikipe ya RSSB Tigers Basketball Club, nk’uko byemejwe mu itangazo rya FERWABA.
Iki cyemezo cyaje nyuma y’uko ikipe ya APR BBC igaragaye mu bibazo bifitanye isano n’ibihano Amerika yafatiye igisirikare cy’u Rwanda RDF kandi iri mu irushanwa ryateguwe na BAL ; ibyo bigatuma ibikorwa BAL irimo bifitanye isano n’amashyirahamwe cyangwa se ibigo ibyo aribyo byose by’Abanyamerika bihagarara.
Iri rushanwa rya BAL rifitanye imikoranire ya hafi n’ishyirahamwe rikomeye rya basketball ku isi National Basketball Association (NBA) rikorera muri Amerika na Canada. Kubera iyo mikoranire, amashyirahamwe cyangwa amakipe ashobora kuba afitanye isano n’inzego zashyiriweho ibihano ashobora kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihano.
Kuki ibihano bishobora kugera ku makipe n’ibigo bifitanye isano na RDF?
Impamvu nyamukuru ni uko ibihano bya Amerika akenshi bitareba gusa ikigo cyashyiriweho ibihano, ahubwo bishobora no kugera ku:
- bigo bifitanye imikoranire ya hafi n’igisilikare cya RDF
- imishinga cyangwa amashoramari bifitanye isano n’igisilikare cya RDF
- abantu ku giti cyabo bafite uruhare mu miyoborere cyangwa mu mikorere y’ igisilikare cya RDF.
Ni muri urwo rwego, kuba APR BBC ari ikipe y’ingabo z’u Rwanda byatumye ishobora guhura n’ingaruka z’ibyo bihano byahawe RDF. Ikipe y’umupira w’amaguru APR FC na yo ifitanye isano n’ingabo z’u Rwanda. Gusa abasesenguzi bavuga ko hari ibintu byinshi bishobora gutuma APR FC igerwaho n’ingaruka z’ibihano by’ubukungu byahawe RDF mu gihe:
- Imikoranire n’inzego zo muri Amerika. Niba irushanwa cyangwa ibikorwa by’ishyirahamwe bifite aho bihuriye n’inzego cyangwa ibigo by’Abanyamerika, APR FC ntishobora gukozamo ikirenge.
- Uburyo ikigo giteye mu rwego rw’amategeko. Hari ibigo bifite imiterere y’ubucuruzi idafite aho ihuriye n’urwego na rumwe cyangwa ishyirahamwe ry’Abanyamerika, icyo gihe gukorana na APR FC byashoboka kuko ibihano ntibyabageraho.
- Icyemezo cy’imiryango mpuzamahanga iyobora amarushanwa. Nk’uko byagenze kuri BAL ifitanye imikoranire na NBA, andi marushanwa na yo ashobora gufata imyanzuro kuri APR FC ishingiye ku bihano Amerika yahaye RDF.
Ingaruka ku ishoramari rya Basketball mu Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku mishinga minini yari igamije guteza imbere basketball muri Afurika. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yashoye imbaraga n’amafaranga mu guteza imbere BAL n’ibikorwa byayo mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Claire Akamanzi, wahoze ayobora Rwanda Development Board (RDB) kuva mu 2024, yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya National Basketball Association (NBA) muri Afurika. Inshingano ze zikaba zirimo:
- guteza imbere ibikorwa bya BAL
- kwagura ibikorwa bya NBA ku mugabane wa Afurika
- gukurura abashoramari mu mukino wa basketball
- guteza imbere impano z’abakinnyi b’Abanyafurika.
Madame Claire Akamanzi agomba kwirinda ikintu cyose cyagira aho kimuhuza n’igisilikare cya RDF kuko ibyo atabikoze imikoranire ya BAL na NBA yahita ihagarara ! Nubwo ibimenyetso byagaragaye ku ikipe ya APR BBC byateye impungenge zatumye ihagarikwa muri ririya rushanwa, abahanga mu bukungu bavuga ko atari buri kigo gifitanye isano na RDF kizahita gihura n’ibi bihano mu gihe ibyo bigo bikorana nayo ntaho bihuriye n’Amerika. Ariko mu gihe ibi bihano byakagurwa, cyangwa ibigo mpuzamahanga bikurikije amabwiriza ya Amerika bikabyubahiriza, bishobora kugera no ku:
- ibigo by’ubucuruzi bifitanye isano n’ingabo za RDF bidafite aho bihuriye n’Amerika
- imishinga y’amashyirahamwe y’imikino iterwa inkunga n’ibigo bifite aho bihuriye n’Amerika.
- cyangwa abantu ku giti cyabo bafite aho bahuriye n’ayo mashyirahamwe n’ibigo bikorana na RDF.
Icyemezo cyo gusimbuza APR BBC muri BAL icyiciri (Season) cya 6 cyafashwe na FERWABA cyerekanye neza ko ibihano Amerika yahaye RDF bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’imikino n’ubukungu. Gusa haracyari urujijo ku rugero ibi bihano bishobora kugeraho ku yandi mashyirahamwe nka APR FC cyangwa ibindi bigo bifitanye isano n’ingabo z’u Rwanda.
Mu gihe hakomeje gukurikiranwa uko ibi bihano bizashyirwa mu bikorwa, ibigo byinshi by’u Rwanda bishobora gusabwa gusobanura neza imiterere y’imikoranire yabyo n’inzego z’igisilikare cy’u Rwanda kugira ngo byirinde ingaruka zishobora guterwa n’ibyo bihano.
Veritasinfo.