Nyuma yo gufata perezida wa venezuela Bwana Maduro, Trump yategetse ifatwa ry’ubwato bunini bw’uburusiya butwara peteroli !

Publié le par Veritas

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 Mutarama, perezida w’Amerika (USA) « Bwana Donald Trump » yafashe icyemezo gifatwa n’abantu benshi nko kongera gukora mu jisho rya perezida w’Uburusiya « Bwana Vladimir Putine » nyuma y’ifatwa ry’inshuti ye magara Nicolas Maduro. Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, ingabo z’Amerika zishinzwe kurinda inzira zo mu mazi, zafashe ubwato bunini cyane butwara peterori bw’igihugu cy’Uburusiya ; ubwo bwato  bwafatiwe mu mazi magari y’inyanja y’Atlantika, bugeze hafi y’igihugu cya Islande.

ubwato «Marinera» bw'Uburusiya bwafashwe n'Amerika.

Nubwo ubwo bwato bwafashwe, bwari burinzwe n’ubwato bw’intambara (sous-marin) bw’ingabo zirwanira munsi y’amazi z’Uburusiya ;  ariko izo ngabo z’Uburusiya ntacyo zashoboye gukora kugirango ziburizemo igikorwa cyo gufata ubwo bwato. Uburusiya bukaba bwamaganye icyo gikorwa cy’ubushotoranyi cyakozwe n’Amerika.  

Amerika isobanura ko yafashe ubwo bwato kuko buri ku rutonde rw’amato atwara peteroli y’Uburusiya rwihishwa bugurisha mu mahanga kandi icyo gihugu cyarafatiwe ibihano byo kugurisha peteroli bitewe n’intambara cyashoje ku gihugu cya Ukraine. Ubwo bwato bwari busanzwe bufite izina ryitwa « Bella 1 », ariko bitewe no gufatirwa ibihano, Uburusiya bwahinduye izina ry’ubwo bwato buriha izina rya « Marinera » kugirango bushobore gutwara peteroli hagati y’igihugu cy’Uburusiya, Venezuela na Irani.

Amerika ikaba yari imaze iminsi igenza ubwo bwato kugirango ibufate, Uburusiya bubimenye bushyiraho uburinzi bwabwo n’ubwo nabwo ntacyo bwatanze. Amerika yemera ko yafashe ubwo bwato kugirango yubahirize ibihano byahawe igihugu cy’Uburusiya kubera intambara ya Ukraine. Abategetsi ba Washington bemeza ko igikorwa cyo gufata ubwo bwato kiri muri gahunda yo gushyira hasi ubukungu bw’igihugu cy’Uburusiya gikura mu icuruza rya peteroli rinyuranyije n’ibihano icyo gihugu cyahawe.

Iki gikorwa cyo gufata ubu bwato cyateye uburakari bukomeye abayobozi b’Uburusiya bavuzeko « kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ikoreshwa ry’amazi mpuzamahanga ». Abayobozi b’Uburusiya basabye Amerika kubahiriza uburenganzira bwemerera amato y’ibihugu byose gukoresha nta nkomyi inzira zo mu mazi mpuzamahanga. Abayobozi b’Uburusiya bakaba bamaganye leta  y’Amerika n’inshuti zayo z’abanyaburayi mu bikorwa byabo byo kwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu.

Nyuma y’ifatwa ry’ubu bwato nikurikiranye n’ifatwa rya perezida Nicolas Maduro, abantu benshi bari kwibaza igishobora guhagarika prezida Trump muri ibi korwa byo gufata ikintu n’abantu bose ashatse ku isi ! Abanyaburayi bo bacitse ururondogoro nyuma y’aho Trump avugiye ko agiye gufata ikirwa kinini cya « Groenland » ku mbaraga kiri ku mugabane w’Uburayi akacyomeka kuri Amerika. Igihugu cya Mexique, Colombiya ndetse na Cuba nabyo bigomba kwitegura ko bigomba kugabwaho ibitero bya gisilikare n’Amerika isaha iyo ariyo yose nk’uko byagendekeye Venezuela. Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article