Rwanda: «Nimudukize intimba tumaranye imyaka isaga 50».

Publié le par Veritas

Itangazo mu izina ry’umuryango Abasangira «Les Compagnons du Devoir Mémoriel» umuryango ugamije kuvuganira inzirakarengane zishwe muri kudeta ya 73, no kurengera inyungu z’imiryango basize.

Kimwe n’abandi Banyarwanda, inkuru y’urupfu rwa Bwana Protazi ZIGIRANYIRAZO yatugezeho. Tubanje kwihanganisha abo asize.

Nyakwigendera Protazi ZIGIRANYIRAZO ni umwe mu Banyarwanda bari bazi mu buryo budashidikanywaho iby’iyicwa ry’ababyeyi bacu. Yari umwe kandi muri bake bashoboraga kwerekana aho imibiri yabo yajugunywe. Agiye adufitiye umwenda ukomeye wo kutwima ikizere cyo kuzashyingura mu cyubahiro (dignement) ababyeyi bacu, no kumenya ukuli ku bwicanyi bakorewe.

Mu mezi ashize, mbere y’uko yitaba Imana, twamwandikiye ibaruwa tumusaba kuduha amakuru yaba afite kuri iki kibazo. Alinze agenda nta gisubizo aduhaye.

Ntabwo kandi ari we wenyine twandikiye. N’abandi tubona ko imilimo n’imyanya bari bafite byabashobozaga kumenya ukuli kuri buriya bwicanyi, kandi bakaba bakiliho, nabo twarabandikiye. Tuzi neza ko ayo mabaruwa yabagezeho. Ariko kugeza uyu munsi turacyategereje, ntabwo baradusubiza.

Inkuru zitugeraho ni uko hari abifuje kudusubiza, ariko imiryango yabo ikabyitambikamo, ikabibabuza. Ndetse bamwe muri bo ngo bakoze inyandiko zitanga ayo makuru, ariko imilyango yabo ikomeje kwanga ko zijya ahagaragara.

Iyi nyandiko igenewe mwe mwese abo bireba n’imiryango yanyu. Nimudukize intimba tumaranye imyaka isaga 50, yo kuba abacu barajugunywe iyo tutazi, kugeza ubu tukaba tutarashoboboye kubashyingura. Nimuduhe amahirwe yo kubaherekeza mu cyubahiro nk’uko buri wese yifuza kubikorera umubyeyi we.

Ukuli ni ko kuzatubohora twese.

 

Bikorewe i Paris, ku ya 03 Nzeli 2025.

 

Mu izina ry’umuryango Abasangira

«Les Compagnons du Devoir Mémoriel»

Albert BIZINDOLI, Perezida

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article