Ibaruwa ifunguye yandikiwe Dr Bizimana, imuburira ku ngaruka zo gukwirakwiza iterabwoba n’amacakubiri mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Bwana Ministre wa Minisiteri y’UBUMWE n’Uburere mboneragihugu, Dr Jean-Damascene Bizimana.
/image%2F1046414%2F20250820%2Fob_ed41b6_rugaba-et-dr-bizimana.jpg)
Mpisemo kukwandikira ibaruwa ifunguye kubera inyandiko wakoze ku rubuga rwawe rwa X, aho wasubizaga iyo nanditse ngaragaza impungenge z'uko uyu munsi abayobozi b’igihugu cyacu batoza urubyiruko rw’abasivile imbunda.
Ibi bigaherekezwa n’inyigisho zo kubabwira ko abanenga « RPF-Inkotanyi » ari abanzi b'igihugu bagomba guhungetwa no guteshwa umutwe aho bari hose.
Bikaba byaragarutsweho mu mbwirwaruhame zitandukanye abayobozi bakomeye mu butegetsi bwa General Paul Kagame bagiye bageza ku rubyiruko aho batatinye no kubakangurira kurwanya iterambere ry’urubyiruko ruri mu mahanga, bafata nk'abanzi b'igihugu.
Ibyo nakwandikira ni byinshi, ariko uyu munsi ndibanda gusa ku kintu kimwe cy’ingenzi gifite aho gihuriye n’inshingano zawe nka Ministre.
Mbere na mbere ndabanza kukugaya ko watinye ibiganiro watangije ugahitamo kumbuza kugusubiza ibyo unyandikaho, ugakumira (bloquer) ibisubizo byanjye hamwe n'ibindi by'urundi rubyiruko rw’abanyarwanda rwagerageje kukwereka ko ibikorwa mukora nk’abategetsi uyu munsi bifite ingaruka mbi ku hazaza h'igihugu .
Birababaje kubona umuntu uri mu mwanya nk'uwo washyizwemo kugirango ukorere abanyarwanda utihanganira no kumva ibitekerezo bitandukanye n'ibyawe ngo habe impaka zubaka.
Birababaje kuba uyu munsi ubutegetsi ukorera bwifuza urubyiruko ruyoboka buhumyi ntakubaza cyangwa gusiganuza kandi uzi aho byagejeje igihugu cyacu.
Sinavuga byinshi uyu munsi, kuko imbwirwaruhame zanyu zuzuyemo kugoreka amateka no kwibasira igice kimwe cy’Abanyarwanda. Uwazigarukaho bwakwira bugacya.
Ahubwo nzanywe n'ikintu kimwe giteye impungenge ku hazaza h'igihugu: Ni aho mu nyandiko yawe wihanukiriye ukavuga ko data umbyara, utanazi, yashyize igihugu mu rwobo ngo n’abakoze génocide nka we, uyu munsi ngo muri kukivanamo ? Sinjye gusa nabonye wifatira ku gahanga, hari n'abandi bakubazaga ibyo utabasha gusobanura ukabashinja ko ababyeyi babo bakoze génocide,ukirengagiza ko bamwe amateka yabo azwi neza ahubwo barokotse iyo genocide mwahinduye intwaro ya politike.
Reka rero mvuge kubindeba n’umubyeyi wange, kuko maze igihe ntegereje ko ibyandikwa n’abambari b'ubutegetsi benshi bakabyandika bihishe inyuma y’amazina mahimbano kandi bafite umutekano, byandikwa n’umuyobozi uzwi mu butegetsi bwa FPR. Wakoze kumpamirizako ibyandikwaga bitari ibitekerezo bwite by'abandika gusa, ahubwo ko ari umurongo bahawe n’ubutegetsi bwite bwa leta. Bakunze kuza kwandika baharabika umubyeyi wanjye n'ababyeyi b'abandi banze kuba ibikoresho by’ubutegetsi bubi bwa FPR.
Impamvu nshaka kubivugaho ni uko ubu mfite gihamya ko ibyo bakora bihuye n'umurongo w’ubutegetsi atari ibitekerezo byabo bwite gusa, nkuko nabivuze haruguru, kuko atari uko bimeze, nawe nka Ministre wakabaye warafashe iya mbere mugukosora ibyo bandika.
Bwana Ministre, ndagusaba ko utazongera guhirahira uvuga data na rimwe mu kanwa kawe umuhuza n’amahano yakozwe n’interahamwe cyangwa Inkotanyi ukorera uyu munsi kubera impamvu zikurikira :
Amateka ya data arazwi neza kandi yarayiyandikiye mu gitabo kitwa « SURVIVRE PAR LA PAROLE » cyangwa «SURVIVORS UNCENSORED ». Nagusaba kuzayasoma kuko icyo gitabo wakibona byoroshye kuri « amazon.com/SURVIVORS-UNCE… ».
Mu gihe utarayasoma reka nkwibutse ibi bikurikira :
Ukunze kugaruka ku bwicanyi witako bwari igeragezwa rya génocide bwabaye muri 1992 mu Bugesera no ku Kibuye bivugwa ko bwakorwaga n’interahamwe. Ndakumenyesha ko data ari mu ba mbere bahigwaga muri ubwo bwicanyi ubu muvuga ko kwari ukugerageza kurimbura Abatutsi.
Njye ukubwira uyu munsi, icyo gihe muri 1992, narokotse izo nterahamwe ntaruzuza imyaka 2. Wowe n'abo mukorana mugatinyuka kunyita interahamwe !! Kandi nyuma y'aho ubwo bwicanyi bwa 1992 buhosheje, data yarafashwe arafungwa arekurwa kubera igitutu cy’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe...Yaziraga ko yanze ko abantu batega agahanga ngo bicwe. Ahubwo akifuza ko birwanaho.Harya bariya mutuma kunyibasira barihehe? Bwana Dr Damascene icyo gihe wari wibereye muri France winywera umuvinyo ababyeyi bacu bahanganye n'izo nterahamwe mutwitirira uyu munsi.
. Nkunze kumva uvugako ukunda RPF-Inkotanyi cyane ndetse ko abantu bakwiye kuyishima mbere yo gushima Imana yabarokoye. Ariko se nkubaze, igihe data n'abandi nkawe bahanganaga n'ubutegetsi bwa MRND babubwira ko izo Nkotanyi zitwaga inyangarwanda nazo ari Abanyarwanda nk'abandi bagomba gutaha kugera ubwo babizize, imiryango yacu igatsembwa, wari hehe wowe ? Wabwira Abanyarwanda icyo wakoraga icyo gihe? Cyangwa uri « rutemayeze » uza kubyina intsinzi no guharabika abo izo Nkotanyi uyu munsi zituye kubita Interahamwe aka wa mugani ngo « uvura umutindi ijisho bwacya akarigukanurira ?! »
. Ibya Genocide ukunze kugarukaho cyane harya warokokeye hehe? Igihe imiryango yacu yatemagurwaga wambwira aho wari wihishe? Cyangwa wabireberaga kuri television witeretse ikirahuri cy'umuvinyo none uyu munsi ukaba ushaka kuturusha kumenya ibyo twabayemo, tukabirokoka bikatumaraho abacu ?
. Icya nyuma nifuza kukubwira nuko amateka ya Data n'ibibazo afitanye nabo bahezanguni b’inkotanyi wowe n'abavuzanduru b'ubutegetsi bwanyu mugomba kubivamo kuko birabarenze bifite imizi iri kure cyane kandi igihe kizagera gikwiye byose bige ahagaragara. Iyicarubozo n'akarengane mwamukoreye karahagije nimurekeraho, mwamweretse neza ko inkotanyi n’interahamwe inda ibabyara ari imwe. Ni muhame hamwe rero mwitinya urugamba mwashoje.
Icyo nsorezaho rero ni ukukubaza niba warumvise amagambo Senateri Evode Uwizeyimana yigeze kuvuga ubwo yari mu mahanga anenga gahunda ya « ndi umunyarwanda ». Yahishuye neza icyo mugendereye muri uyu mugambi wanyu wo gufata ababanenze bose cyane urubyiruko mukabagerekaho kuba abana b'abajenosideri kugirango mubavane mu kibuga cya politike? « Ntabwo bizashoboka ».
Niyo ibyo muvuga byaba byo uretseko abo nzi mubahimbira ibinyoma. Ariko icyaha ni gatozi. Nta mwana ugomba kubazwa icyaha cyakozwe n’umubyeyi, niba kandi mushakako abana bazajya babazwa ibyaha byakozwe n’ababyeyi nkunze kumva uvugako Genocide yatangiye 1959 zitukwamo nkuru uzahere kuri « Madame Jeannette Kagame » First Lady Rwanda ; mbashyiriyeho inyandiko ya ONU igaragaza ko umubyeyi we yakatiwe kubera ubwicanyi yakoze 1959, muzakomereze kuri Bwana Rwangombwa, n’abandi nawe uzi.
Abo bose ababyeyi babo bakatiwe n'inkiko kubera ubwicanyi bakoze 1959 uyu munsi nibo mukorana. Ubwo simvuze ubwicanyi Inkotanyi zakoze kuva 1990 kugeza uyu munsi mu Rwanda no muri RDC. Gusa ntekerezako atari ikintu gikwiye kandi gikurikije amategeko ko umuntu yabazwa icyaha atakoze.
Mu gusoza, ndagusaba kwisubiraho ukibukako Inshingano ufite zikomeye kandi zigusaba kugira ubushishozi no kutabogama ndetse no kutagoreka amateka cyane cyane kwirinda imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, bitabaye ibyo mubihe bizaza ubutabera buzakubaza ibyo ukora uyu munsi.
Ndakwibutsa ko uyu munsi abashyigikiye ubutegetsi ukorera bavuga ku mugaragaro ko bazakora génocide ikubye karindwi iyabaye 1994, sindumva ubamagana kandi ari byo ushinzwe, bafata igice kimwe cy’Abanyarwanda bakabita amazina abambura ubumuntu nk'aho babita Imbwa n’andi mazina y'ibikooko. Ababikora urabumva ariko wahisemo kwicecekera ahubwo ushishikajwe no gushaka gucecekesha abanyarwanda bose banenga imitegekere mibi ya FPR_Inkotanyi.
Ndasoza nkwibutsako umwanya urimo n’inshingano ufite bigusaba kutarebera imvugo nkizi ziganisha igihugu mu icuraburindi kandi ko amateka azagufata nk’umufatanyacyaha muri ibi byose.
Mbaye ngushimiye mu gihe ntegereje ko uzisubiraho ugakora ibikorwa byo gushyira hamwe abanyarwanda aho kubabibamo amacakubiri n’inzangano.
Rugaba Patrick (@patrickRugaba)