Rwanda: Ibiganiro bya Doha hagati ya AFC/M23 na RDC ntibigomba kwirengagiza ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda.

Publié le par Veritas

ITANGAZO N0 002/BAV/08/25 RYO KUWA 18 KANAMA 2025 RIGENEWE:

.Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),

.Leta ya Repubulika y’u Rwanda,

.Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA)

.Leta ya QATAR

.Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu (HCHR,....) 

.Umuryango uharanira uburenganzira bw'Impunzi(UNHCR)…

.Ibitangazamakuru by'abanyarwanda b'impunzi n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Mw’izina ry’umuryango w’impunzi z’abanyarwanda bari kw’isi yose, twebwe, abavugizi babo tubandikiye tubagaragariza impungenge duterwa n’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zinyanyagiye kw’Isi yose, ariko by’umwihariko turibanda ku mpunzi ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu gihe hari imishyikirano I Doha, kandi dushingiye ku masezerano yasinyiwe I Washington tariki ya 27/06/2025 hagati ya Leta ya RDC na Leta y’U Rwanda, ibyo byose bikaba bishaka kubonera umuti ibibazo bya politiki n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, turasanga biteye agahinda ko ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda baba muri RDC babyiyibagiza nkana.                                

IBIGARAGARA:

Amasezerano n’imishyikirano bivuga gusa ku mpunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda, bakiyibagiza nkana impunzi z’abanyarwanda baba muri RDC. Kuri bamwe impunzi z’abanyarwanda ziba muri RDC zitiranwa, babyibeshyaho, na FDLR (Forces de Liberation du Rwanda), ibi bigatuma impunzi zifatwa nabi. Abandi bitiranya impunzi z'abanyarwanda n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyangwa abahutu b’abanyekongo.

Ikindi kandi impunzi z’abanyarwanda muri RDC ntabwo zigeze zitabwaho na HCR, ntabwo zibona ubufasha, ntabwo zifite umutekano. Mbese ntizinazi ikizitegereje, zikomeje kubaho zibaza ziti ejo nzamera nte?

ICYO DUSABA:

Turasaba imiryango itanga ubufasha n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane HCR na HCHR, kwita ku kibazo cyihariye cy’impunzi ziri muri RDC, hakitabwaho ibi bikurikira:

-Kwemera ubuhunzi bw’abanyarwanda bari muri RDC, no kubaha uburenganzira bwa ngombwa bugenewe impunzi, harimo no kubaha irangamuntu, inzandiko z’inzira Ndetse no kuba bakwimurirwa mu turere cyangwa mu bihugu bifite umutekano. 

-Kubemerera uburenganzira bwo gutahuka ku bushake kandi bemye mu gihugu cyabo no guhagarika gahunda zose zo kubacyura kungufu;

-Kubarinda icyabahungabanya cyose; bakarindirwa umutekano kuburyo bugaragara. 

-Kubaha ubufasha mubyo bacyeneye byose. 

IBYAKORWA:

-Turasaba Ibihugu n'imiryango mpuzamahanga ko yashyira igitutu ku bihugu birebwa n’iki kibazo bigashakira umuti urambye ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda bari muri RDC;

-Turasaba ibitangazamakuru ko byamenyesha isi ibirimo kubera muri RDC ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda;

-Turasaba ko habaho inama yahuza RDC, u Rwanda, HCR n’abahagarariye impunzi, kugira ngo haganirwe

ku ngamba zihutirwa zo gufasha impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa RDC.

UMWANZURO :

Turizera ko muzita kuri iki kibazo cyihutirwa, kandi ko muzafata ingamba zo kurengera uburenganzira n’ubusugire bw’ibiremwamuntu, ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri iki gihugu cya DRC kuko zabivukijwe Kuva  zahagera muri 1994 kugeza Ubu. 

Mw’izina ry’umuryango w’impunzi z’abanyarwanda kw’isi yose. 

Abavugizi:

Senga Emmanuel

+1 (919) 338-3113

sebusenga47@gmail.com

Siborurema Joram.

+268 7683 0291

bihobejo@gmail.com

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article