Ese nyuma y’ibihano by’Amerika kuri Jenerali James Kabarebe na Lawrence Kanyuka, RDF/M23 irakomeza intambara ?
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Jenerali James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, ndetse na Lawrence Kanyuka Kingston, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ibi bihano bije nyuma y’iperereza ryimbitse ku ruhare rw’aba bombi mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
/image%2F1046414%2F20250221%2Fob_df620e_maxresdefault.jpg)
Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (OFAC) byatangaje ko imitungo ya Kabarebe na Kanyuka iri muri Amerika yaba ibanditseho cyangwa iyo bandikishije ku bandi bantu kimwe n’imitungo bafitemo imigabane ifitanye isano n’abanyamerika ifatiriwe. Byongeye, ibigo bibiri bifitwe na Kanyuka, «Kingston Fresh» yanditse mu Bwongereza ikora ubucuruzi bw’ibiribwa, na «Kingston Holding » ikorera i Paris mu Bufaransa itanga ubujyanama mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nabyo byashyizwe ku rutonde rw’ibihano.
OFAC ivuga ko Jenerali Kabarebe ari we muhuza wa guverinoma y’u Rwanda n’umutwe wa M23, akaba anashinjwa gucunga amafaranga menshi akomoka ku mabuye y’agaciro acukurwa mu burasirazuba bwa Congo anyuzwa mu Rwanda. Uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira imijyi ikomeye muri aka gace, harimo Goma na Bukavu, aho uvugwaho gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Bradley T. Smith, Umuyobozi w’agateganyo wungirije ushinzwe ubutasi mu by’imari no kurwanya iterabwoba muri Minisiteri y’Imari ya Amerika, yagize ati: «Igikorwa cy’uyu munsi kirerekana ubushake bwacu bwo kuryoza abayobozi bakomeye nka Kabarebe na Kanyuka uruhare rwabo mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo. » Yongeyeho ko Amerika isaba u Rwanda guhagarika inkunga rutera M23 no gukura ingabo zarwo muri Congo, aho bivugwa ko hari abasirikare b’u Rwanda bagera ku 4.000.
/image%2F1046414%2F20250221%2Fob_fd9cb0_coltanmine-northkivudrc-globalwitness.jpg)
Leta y’u Rwanda yamaganye ibi bihano, ivuga ko bidafite ishingiro. Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda ruvuga ko «ibihano nk’ibi bidafasha mu kugarura umutekano, amahoro n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.» Yongeyeho ko «ibi bihano bidatanga umusanzu mu gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.»
Kuva ku itariki ya 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 watangije ibitero byihuse, byashoboye gufata umujyi wa Goma ndetse na Bukavu. Iyi mirwano imaze gutuma abasivili barenga 700 bahasiga ubuzima, abandi hafi 3,000 barakomereka, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo muri ako gace. Abaturage barenga 10,000 bamaze guhunga ingo zabo kubera iyi ntambara.
Leta ya Congo yashimye icyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano aba bayobozi bombi, isaba umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rukure ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Byongeye, Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) yatangaje ko hatangiye iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikomeje gukorerwa muri aka gace, hagamijwe kuryozwa ababigizemo uruhare bose.
Uyu munsi taliki ya 21/02/2025, hateganyijwe inama y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi, iyo nama ikaba igomba gufata ibyemezo bihamye bisaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) nawo urimo gutegura ibihano ku Rwanda kugirango rukure abasilikare barwo ku butaka bwa Congo. Igihugu cy’Ububiligi, Ubudage n’Ubwongereza nabyo birimo bitegura ibihano ku Rwanda niba rudakuye abasilikare barwo ku butaka bwa Congo. Ubu igisigaye ni ukwibaza tuti : Ese nyuma y’aho Amerika ifatiye icyemezo cyo guha ibihano by’ubukungu James Kabarebe na Kanyuka, RDF/M23 irakomeza intambara muri Congo cyangwa irayihagarika ? Ibihe biri imbere nibyo bizaduha igisubizo !
Ubwanditsi bwa «Veritasinfo »