Rwanda: «2025 uzabe umwaka w'impinduka mu mahoro» (Kayibanda Hildebrand, Prezida wa RDI).
[Ndlr: Mu majwi no mu mashusho ye bwite, Bwana Kayibanda Hildebrand perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, yagejeje ijambo ku Banyarwanda ribifuriza umwaka mwiza w'2025. Muri iri jambo, prezida wa RDI yagarutse ku bibazo nyamukuru bibangamiye Abanyarwanda bo mu ngeri zose. Abumva iri jambo cyangwa abashobora kurisoma rikabagera ku mutima, ntibagire amarangamutima yo guheranwa n'agahinda k'ibibazo bafite ahubwo iri jambo ribatere imbaraga zo kwibohora. Abo bose prezida wa RDI arabahumuriza ababwirako impinduka iri hafi kandi ko buri wese agomba kuyigiramo uruhare. Kayibanda kandi arashimangira ko iyo mpinduka izagera ku Banyarwanda bose no kubaturage b'akarere k'ibiyaga bigari, Afurika ndetse n'isi yose! Reka tureke kubatera amatsiko mwisomere iri jambo kandi murizirikane:]
/image%2F1046414%2F20250113%2Fob_000edc_kayibanda-hildebrand.jpg)
IJAMBO RYA PEREZIDA WA « RDI-Umugambi Rwanda Rwiza » .
Taliki ya 05 Mtarama 2025
Banyarwandakazi, banyarwanda, baturanyi b’u Rwanda namwe mwese munyumva, ndabaramukije. Mw’izina ry’abanyamuryango b’ishyaka RDI- Umugambi Rwanda Rwiza, nejejwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2025.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nishimiye kubagezaho ijambo ryuzuye icyizere. Twese tuzi ibibazo byugarije ubuzima bwacu bwa buri munsi: ubukene bukabije, akarengane mu muryango-nyarwanda, ibibazo by’umutekano muke mu karere, n’inzitizi ziri mu miyoborere ndetse n’ubukungu by’igihugu muri rusange. Ariko ibyo byose ntibigomba gukomeza kuduca intege. Twese hamwe, dushobora kubaka u Rwanda rwiza, rushingiye ku ubutabera, n’iterambere rirambye kuri twese.
Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, nubwo rikorera hanze y’igihugu, rikomeje guharanira impinduka ituje kandi ishingiye ku mahoro. Intego yacu ntihagararira ku Rwanda rwonyine. Ahubwo icyo dushyize imbere ni uguharanira amahoro arambye n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, no muri Afurika muri rusange. Ndifuza kugaruka ku ngingo zimwe na zimwe z’ingenzi zigomba guhinduka:
Ingingo ya mbere ni :
Ubukene n’uruhare rw’amashyirahamwe.
Umuntu yakwibaza niba ahingira ishyirahamwe cyangwa niba ahinga kugirango abeho n’umuryango we. Niba se uguze ifumbire, imbuto ugahinga, warangiza ugasarurira ishyiramwe, rikagura ku giciro ryishakiye, wasubirayo kugura, ukagura ku giciro gihenze, ibyo se si ikibazo ? Iryo shyirahamwe rikumariye iki ? Niba se ntacyo rikumariye kuki urigumamo? Ishyirahamwe niriguha amafaranga 1000 ku kilo, wajya guhaha bakaguca 1200, kuki mbere yo kujya kugurisha, udakuramo ibizagutunga n’umuryango wawe ? N’aho ubundi, uzakurahe amafaranga y’ishuri ry’umwana, kugura imiti, kwambara, kwishyura imisanzu, n’ibindi….
Ingingo ya kabiri ni :
Abakozi bishyura imisoro ikabije.
Wowe veterineri, agoronome, mwarimu, umubaji, umukanishi,…. Iyo umaze kwishyura imisanzu ukareba amafaranga asigaye ku mushara, ubona ubayeho ute n’abawe ? Niba ari ikibazo urabona hakorwa iki ? Umutungo wawe mu mashyira hamwe (SACO,..) wifashe ute, ukumariye iki ? Niba ari ntacyo kuki ukomeza kwishyura ?
Ingingo ya gatatu :
Akarengane n’uburenganzira bw’umuturage.
Iyo wumvise ko inzu cyangwa iduka ry’umuntu byasenywe nta mpamvu, wunva nta kibazo biguteye? Ibi ntibikwiye kubaho mu gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mu butegetsi bwiza, umuturage agomba gusigasirwa kandi agahabwa agaciro.
Biratangaje kubona abantu bashishikarizwa kwishyura mituweli, nyamara baba barwaye ugasanga bagomba kwiyishyurira. Ikindi kandi, aho kubaka ubushobozi bw’amavuriro, abarwayi bamwe bivuriza mu mahanga ndetse rimwe na rimwe hakoreshejwe imisoro y’abaturage. Ese ibi birakwiye ?
Ingingo ya kane :
Kohereza urubyiruko mu ntambara zidasobanutse.
Uyu munsi, urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gusiga ubuzima mu ntambara rutumva impamvu yayo cyangwa inyungu ifitiye igihugu cyabo. Imiryango yabo isigara mu gahinda no mu cyeragati. Ibi bigomba guhinduka kuko nta mwana w’Umunyarwanda ukwiye gutakaza ubuzima bwe kubera inyungu z’abantu bake.
Ingingo ya gatanu :
Ukwiyongera k’umubare w’impunzi.
Kubangamira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubukene bikabije, no kubura ikizere ni zimwe mu mpamvu zikomeje gutera abanyarwanda guhunga igihugu cyabo. Rimwe na rimwe ndetse bagakurikiranwa bakanahatakariza ubuzima. Abenshi ni abagera hanze bakiyita abanyamahanga kubera gutinya gukurikiranwa na Leta y’u Rwanda ndeste no kwibwira ko badafite amategeko y’impunzi abarengera. Ibyo bigomba guhagarara. Umunyarwanda ntagomba gototezwa kugeza ubwo agomba guhunga kugirango arengere ubuzima bwe n’ubw’umuryango we.
Ingingo ya gatandatu :
Kuyogoza akarere.
Akarere kacu gakomeje kurangwa n’amakimbirane ahoraho n’umutekano muke ku mipaka. Ibi bigira ingaruka ku Rwanda no ku baturanyi bacu bose. Igihe kirageze ngo twicare hamwe nk’ibihugu byo mu karere ngo dushakire hamwe ibisubizo birambye.
Tugomba kandi gukomeza guharanira ko Afurika yose iba umugabane w’amahoro n’ubutwererane, kuko amahoro arambye ariyo nkingi yacu y’iterambere ry’umugabane wacu.
Banyarwandakazi, Banyarwanda, ntabwo twarangiza tutavuze intwari yashinze irishyaka RDI- Umugambi Rwanda Rwiza BwanaTwagiramungu Faustin watabarutse hakaba hashize umwaka. Nkuko yabivuze kenshi, impinduka dushaka si iyo kwica cyangwa gusenya, ahubwo ni iy’ibitekerezo byiza, ubutabera n’imiyoborere ishingiye ku baturage. Ibi bizashoboka gusa niduhaguruka tukunga ubumwe. Buri Munyarwanda kandi abifitemo uruhare.
Waba uri umuhinzi, umwarimu, umucuruzi cyangwa uri mu Diaspora, imbaraga zawe ni ingenzi muri uru rugamba. Twese hamwe dushobora: kubaka ubukungu buteza imbere buri wese, Kurwanya akarengane, Guharanira amahoro arambye mu karere no ku mugabane w’Afrika, Kubaka ejo hazaza maze abana bacu bakazakura bafite icyizere n’uburenganzira bwabo bugasigasirwa.
Umwaka wa 2025 ugomba kuba uw’impinduka nziza. Amateka y’isi atwereka ko iyo abaturage bahuje imbaraga bashobora kugera kuri byinshi.
Uyu mwaka uzabe uw’icyizere, ubumwe n’impinduka mumahoro.
Imana ihe umugisha u Rwanda, n’abana b’u Rwanda twese, akarere k’ibiyaga bigari n' Afurika ndetse n’isi yose.
Murakoze cyane. Twese tuzatsinda!
Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.
Kayibanda Hildebrand.