RDC: Nyuma y’icengera rya RDF/M23 mu mujyi wa Goma, Kenya yatumije inama ya EAC.
Amakuru dukesha ikinyamakuru « le monde », aremeza ko ku mugoroba wo ku wa 26 Mutarama 2025, umujyi wa Goma watangiye gucengerwamo n’abarwanyi ba RDF/M23 nyuma y’imirwano ikomeye cyane yahanganishije ingabo za Congo FARDC ziri kumwe na Wazalendo zarwanaga na RDF/M23. Amakuru y’icengera rya RDF/M23 mu mujyi wa Goma akaba yemezwa n’inzego z’umutekano ziri i Goma z’Umuryango w’Abibumbye. Nyuma y’iryo cengerwa ry’umujyi wa Goma na RDF/M23, Perezida wa Kenya William Ruto yahamagaje inama yihutirwa igomba guterana mu gihe kitarenze amasaha 48 y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ; iyo nama ikaba igomba guhuza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda.
/image%2F1046414%2F20250127%2Fob_9d5690_carte-rdc-et-nkivu-8x6-red-400x300.jpg)
Iyo nama itumiwe mu gihe hari kumvikana urusaku rw’amasasu mu mujyi wa Goma rwagati, amahanga akaba afite impungenge ko amaraso menshi ashobora kumeneka muri uwo mujyi bitewe n’umubare mu nini w’abantu bawutuye. Amakuru atangwa n’umuryango w’abibumbye ONU aremeza ko ingabo z’u Rwanda RDF ziri hagati y’ibihumbi 3 n’ibihumbi 4 ziri mu mirwano ku ruhande rwa M23 zamaze kugota umujyi wa Goma zikaba zitangiye kuwucengeramo wose.
Ibihugu bigize inama ishinzwe amahoro ku isi yateranye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 26/01/2025 byamaganye agasuzuguro kagaragajwe ko kuvogera ku mugaragaro ubusugire bw’igihugu cya Congo (RDC). Bakaba basabye ibihugu by’amahanga batavuze amazina yabyo gukura ingabo zabyo zavogereye ubusugire bwa Congo (RDC). Muri iyo nama, ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Congo yashinje u Rwanda kuba rwarateye igihugu cye mu izina rya M23. Umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Antonio Guterres yasabye u Rwanda guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo (RDC).
Igihugu cy’Ubufaransa n’Ubwongereza nabyo byasabye ko intambara igomba guhagarara muri Congo (RDC), u Rwanda rugakura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo (RDC). Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) nawo wasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo (RDC). Niba ifatwa rya Goma na RDF/M23 ribaye impamo, hategerejwe kumenya ikigiye gukurikiraho. Ese intambara irarangiye muri Congo (RDC) ? Ese ingabo zose za FARDC zishyize mu maboko ya RDF/M23 ? Ese RDF/M23 irakomeza urugamba kugera i Kinshasa ? Iri fatwa rya Goma riduhishiye byinshi ku myitwarire ya leta ya Congo, amahanga ndetse na leta y’u Rwanda.
Veritasinfo.