Ishyaka «RDI-Umugambi Rwanda Rwiza» ribararikiye ikiganiro mbwirwaruhame n'abanyamakuru ku munsi wa Demokarasi
Kuwa kabiri taliki ya 28/01/2025, Ishyaka RDI-Umugambi Rwanda Rwiza rizakoresha ikiganiro mbwirwaruhame n'abanyamakuru cyo kwibuka igihe cy'umwaka ushize perezida mushya w'iryo shyaka atowe, kuvuga imigabo n'imigambi y'ishyaka mu gihe cy'umwaka perezida mushya waryo agiyeho no mu bihe biri imbere, muri icyo kiganiro kandi hazibukwa Bwana Faustin Twagiramungu washinze iryo shyaka watuvuyemo.
/image%2F1046414%2F20250126%2Fob_c669b6_lmugjovo-400x400.png)
Impamvu : Ubutumire mu kiganiro n’abanyamakuru kizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Bwana/Madame,
Ishyaka RDI Umugambi Rwanda Rwiza rinejejwe no gutumira igitangazamakuru cyanyu mu kiganiro n’Abanyamakuru kizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho tuzabagezaho imiterere y’ishyaka, gahunda yacu ya politiki, hamwe n’icyerekezo cyacu cy’u Rwanda rugendera kuri demokarasi ishingiye ku kwishyira ukizana kwa buri wese.
Muri iki kiganiro tuzaboneraho umwanya wo gusangiza Abanyarwanda n’Abanyamahanga, imirongo migari y’ibitekerezo byacu, no kubagaragariza ibisubizo ku bibazo bikomeye byugarije igihugu muri ikigihe, ndetse n’ingamba zo kubaka u Rwanda rushingiye ku kuri, ubutabera, ubwisanzure, n’ubudasumbana.
Igihe ikiganiro kizabera :
• Italiki: 28 Mutarama 2025
• Isaha: 19h00 isaha ya Kigali, ni ukuvuga 18h00 isaha ya Paris na Bruxelles.
• Urubuga: Zoom na YouTube Live (@RwandaRwizaTv)
Insanganyamatsiko zizaganirwaho:
1. Itangazo rigenewe Abanyamakuru
2. Kumenyekanisha imiterere y’ishyaka.
3. Gusobanura gahunda ya politiki y’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza.
4. Gusubiza ibibazo ku migambi y’ishyaka n’ibindi bijyanye na Politike y’igihugu cyacu.
Musabwe kutumenyesha ko muzitabira bitarenze taliki ya 26 Mutarama 2025 mwohereza ubutumwa kuri contact@rdirwandarwiza.com, cyangwa ubutumwa bugufi kuri WhatsApp +27711864063. Umurongo wo kwinjira mu kiganiro n’amabwiriza ajyanye nabyo muzabishyikirizwa nyuma yo kwemeza ko muzayitabira.
Tubaye tubashimiye ubufatanye bwanyu muri kimwe mu bikorwa by’amateka ku ishyaka ryacu kigamije guharanira u Rwanda Rwiza rwejo hazaza twifuza.
Murakoze cyane.
Bikorewe i Bruxelles, kuwa 23 Mutarama 2025,
Kayibanda Hildebrand
/image%2F1046414%2F20250124%2Fob_5dd4b7_adresse-rdi.jpg)