Rwanda: Ishyaka «RDI-Rwanda Rwiza» ryasubitse ikiganiro mbwirwaruhame ryagombaga gukorana n'Abanyamakuru
/image%2F1046414%2F20250128%2Fob_dae60b_ob-5dd4b7-adresse-rdi.jpg)
Dushingiye ku kibazo cy’umutekano muke hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) cyane cyane ibikorwa by’intambara byarushijeho kongera ubukana kuva kuwa 26 Mutarama 2025 mu mujyi wa Goma, bikaba intandaro yo gutakaza ubuzima bw’abantu ku mpande zombi, Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ribabajwe no kubamenyesha ko ryahisemo gusubika ikiganiro n’abanyamakuru cyari giteganyijwe ku wa 28 Mutarama 2025.
Turihanganisha cyane abaturage b’u Rwanda n’aba Kongo, bazahajwe n’intambara itari ngombwa kandi irimo kumena amaraso y’inzirakarengana. Twamaganye twivuye inyuma uruhare rwa Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame Paul muri iyi ntambara kuko ariyo ntandaro yo kongera ubukana bw’ikibazo cyari gisanzwe gikomeye, ndetse bikanadindiza inzira y’amahoro mu karere.
Muri ibi bihe bikomeye, Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirakora ibishoboka byose ngo tugire uruhare mu gushaka ibisubizo byo kugarura amahoro n’umutekano mu karere mu gihe gito gishoboka.
Turashimira abafatanyabikorwa bacu n’itangazamakuru ku bufatanye bwabo no kwihanganira izi mpinduka zitunguranye. Indi tariki y’ikiganiro n’abanyamakuru izatangazwa mu minsi iri imbere.
Murakoze.
Bikorewe i Buruseli, ku wa 27 Mutarama 2025
/image%2F1046414%2F20250128%2Fob_395197_ob-5dd4b7-adresse-rdi.jpg)
Objet : Conférence de presse qui était prévue le 28 janvier 2025 reportée à une date ultérieure
Suite à l’escalade du conflit entre le Rwanda et la République Démocratique du Congo (RDC), survenu hier le 26 janvier 2025 à Goma et qui est causé de perte de nombreuses vies humaines de part et d’autre, le Parti RDI-Rwanda Rwiza, a le regret de vous informer qu’il est contraint de reporter la conférence de presse initialement prévue demain le 28 janvier 2025.
Nous compatissons profondément avec le peuple rwandais et congolais, tragiquement entraîné dans une guerre inutile et meurtrière. Nous condamnons véhément et avec la toute dernière énergie le rôle joué par le Rwanda dans cette guerre, qui aggrave une situation déjà critique et compromet les efforts de paix dans la région.
Face à cette situation dramatique, nos efforts vont se concentrer sur la recherche de solutions d’urgence pour répondre à cette crise et contribuer à un retour rapide à la paix et à la stabilité dans la région.
Nous remercions nos partenaires et la presse pour leur compréhension et leur engagement. La nouvelle date de la tenue de la conférence vous sera communiquée dans les prochains jours.
Merci pour votre soutien.
Fait à Bruxelles, le 27 janvier 2025
/image%2F1046414%2F20250128%2Fob_c06033_ob-5dd4b7-adresse-rdi.jpg)
Following the escalation of the conflict between Rwanda and the Democratic Republic of Congo (DRC) on January 26, 2025 in Goma, which has resulted in the tragic loss of numerous lives on both sides, the RDI-Rwanda Rwiza Party regrets to inform you that it has decided to postpone the press conference initially scheduled for January 28, 2025.
We deeply sympathize with the Rwandan and Congolese people, who have been tragically drawn into an unnecessary and bloody war. We strongly and unequivocally condemn the role played by the Rwandan regime lead by Kagame Paul in this war, which exacerbates an already critical situation and undermines peace efforts in the region.
In light of this dramatic situation, our efforts will focus on seeking urgent solutions to address this crisis and contribute to a swift return to peace and stability in the region.
We thank our partners and the press for their understanding and commitment. The new date for the press conference will be communicated in the coming days.
Thank you for your support.
Issued in Brussels, January 27, 2025
/image%2F1046414%2F20250128%2Fob_bad4bb_logo-rdi.jpg)
RDI-Rwanda Rwiza Party
Kayibanda Hildebrand
Président