Perezida Félix Tshisekedi arashaka ko RDC ihabwa ikicaro gihoraho muri ONU.

Publié le par veritas

Kuri iyi taliki ya 30 Nzeri (9) 2024 nibwo inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye (ONU) ihuza abakuru b’ibihugu binyuranye bigize uwo muryango iba buri mwaka irasoza imirimo yayo. Perezida wa RDC Bwana Félix Tshisekedi yitabiriye iyo nteko, naho Paul Kagame  (Rwanda) wari witezwe muri iyo nama akaba atarayikandagijemo ikirenge, impamvu zamubujije kujya muri iyo nama kandi atarigeze ayisiba na rimwe zagizwe ibanga !

Ku italiki ya 25/09/2024 perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) Bwana Félix Tshisekedi yafashe ijambo imbere y’abakuru b’ibihugu na za leta bari bateraniye muri iyo nteko. Mu ijambo rye Félix Tshisekedi yavuze yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu gihugu cye uterwa n’intambara yatewe n’u Rwanda mu izina ry’umutwe wa M23. Bwana Félix Tshisekedi yavuze atanyuze ku ruhande ko umuryango w’Abibumbye ugomba gufatira ibihano Paul Kagame na leta y’u Rwanda kubera igikorwa cyo gushoza intambara mu gihugu cye no guhungabanya umutekano rusange w’akarere kose k’ibiyaga bigari.

Bwana Félix Tshisekedi kandi yavuze no ku ikibazo cyo kuvugurura imiterere n’ubuyobozi bw’umuryango w’Abibumbye (ONU) ; Tshisekedi yasabye ko umugabane w’Afurika ugomba guhambwa nibura intebe 2 zihoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni kandi ibihugiu bishyizwe muri uwo mwanya bikagira ubudahangarwa no kuba ntavuguruzwa ku cyemezo icyo aricyo cyose (droit de véto) nk’uko ibihugu by’ibihangange 5 bigize uwo muryango bifite ubwo burenganzira.

Nubwo Félix Tshisekedi atavuze amazina y’ibihugu by’Afurika bigomba guhabwa ikicaro gihoraho mu muryango w’abibumbye (ONU), amakuru aturuka i New York ku kicaro cy’uwo muryango yemeza ko Félix Tshisekedi yifuzako igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyaba kimwe mu bihugu 2 by’Afurika bigomba guhabwa intebe ihoraho mu muryango wa ONU bitewe aricyo gihugu kinini muri Afurika y’Abirabura kandi kikaba kivuga ururimi rw’igifaransa ; urwo rugamba rwo guharanira uwo mwanya Tshisekedi akaba arushyigikiwemo na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.

Igihugu cya Misiri nacyo gishaka uwo mwanya, kikavugako cyaba gihagarariye ibihugu by’Afurika y’Abarabu; ikindi gihugu cy’Afurika gishaka intebe ihoraho muri ONU ni igihugu cy’Afurika y’epfo! Kugeza ubu ibyo bihugu uko ari 3 akaba aribyo bimaze kwigaragaza ko bishaka intebe ihoraho mu muryango w’abibumbye. Muri iyo nama Perezida wa Congo (RDC) Félix Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu binyuranye cyane cyane Pologne na Hongriya yibanze cyane cyane ku iterambere ry’ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro aboneka muri RDC ku bwinshi ndetse n’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko akanama gashinzwe amahoro ku isi kazafata ibihano bikomeye ku bantu n’imiryango ifite uruhare mu ihungabana ry’umutekano wa Congo (RDC)mu ntangiriro z’ukwezi k’ukwakira (10) uyu mwaka.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article