RDC : Raporo y’Impuguke za Loni ishinja u Rwanda na Uganda kohereza ingabo nyinshi muri M23 !
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yo muri Kamena uyu mwaka (2024) yemeza ko u Rwanda na Uganda byohereje ingabo zabyo nyinshi mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 urwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa «africaintelligence.fr », iyo raporo ivuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) arizo zigize umubare munini w’abarwanyi ba M23 muri iki gihe.
Izo mpuguke za Loni zemeza ko Uganda yohereje ingabo nyinshi muri M23 mu rwego rwo gufasha uwo mutwe mu ntambara urwanamo na leta ya RDC. Ubu bufasha bwa Uganda bukaba butumye iki gihugu gifatwa nk’umwanzi w’abaturage ba Congo na leta yabo iyobowe na Félix Tshisekedi. Uganda irashinjwa kuba umugambanyi kuko yabeshye RDC ko bafatanyije urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka ADF, nyamara ikanyura inyuma ikajya gufasha M23 kwigarurira ubutaka bwa Congo.
Kuri ubu, imirwano ikomeye irimo kubera hafi y’urusisiro rwa Kanyabayonga aho ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda byifatanyije na M23 mu kurwanya ingabo za Congo (FARDC). Hashize ibyumweru bibiri u Rwanda rukura ingabo zarwo zari muri Centrafrique maze rukazohereza muri Kivu y’Amajyaruguru kugirango zijye kubohoza ingabo za RDF zari zagotewe i Kanyabayonga na FARDC, ariko icyo gikorwa nticyashobotse. Uyu munsi nabwo ingabo za Uganda zifatanyije n’iza RDF bongeye kugaba igitero i Kanyabayonga ngo babohoze aba basirikare ba RDF, ariko nabwo bikaba byananiranye.
Kubera uko gutsindwa ku rugamba muri Congo, ingabo za Uganda zahakanye ko zifasha inyeshyamba za M23 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa «BBC Gahuzamiryango ». Paul Kagame nawe yihakanye ingabo ze za RDF ziri muri Congo mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru i Kigali aho yatsembye agahakana ko u Rwanda cyangwa we ubwe badafite uruhare mu bibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo (radiyoyacu VOA). Ibi bikaba bivuguruza ibyigeze gutangazwa na Kagame aho yibazaga impamvu ibindi bihugu bidafasha inyeshyamba za M23.
Iyi raporo ya Loni izakomeza gukurikirwa n’isesengura ryimbitse ku bibazo biri mu karere, aho ibihugu by’u Rwanda na Uganda bihamagarirwa gusobanura neza uruhare rwabyo muri iyi ntambara ndetse bikaba biteganyijwe ko iyi raporo noneho izakurikirwa n’ibihano bikaze Loni izafatira ibihugu n’imiryango bifasha inyeshyamba za M23.
Veritasinfo