MRD iramagana ikinamico ry'amatora ryiswe «kwimika umugeni Paul Kagame»!
KARINGA-FPR WAPFA AMATORA!
Amatora nibwo buryo bwonyine Rubanda ikoresha ngo ishyireho abazayiyobora kugirango barengere inyungu za buri wese, banashyire mu migambi gahunda zibereye buri wese nta vangura iryariryo ryose. Ubirenzeho akabibazwa kandi akabihanirwa n’amategeko. Bityo Rubanda iyo yambuwe uburenganzira bwo gukora amatora mu buryo bwisanzuye, ihamagarirwa gukoresha uburyo ubwaribwo bwose bwo kwigizayo uwariwe wese uyibangamiye muri ubwo burenganzira bw’ibanze kandi ndakuka. Mu kinyarwanda baravugango «Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya ». Bityo rero umuntu wese wiha uburenganzira bw’ibanze bwa Rubanda aba ashaka kuyirya. Biragaragara kenshi ko hari abitiza izo mbaraga za Rubanda bakazikoresha mu nyungu zabo. Ibi bigira ingaruka nyinshi mu buzima bwa muntu kuko bisaba igitugu kinini kugirango ucecekeshe Rubanda, uyihume amaso. Bisaba kubeshya no kurimanganya. Mu mateka y’u Rwanda ingero zirahari nyinshi.
Muvoma Iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) igiye kwerekana rumwe muri izo ngero ku butegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe buyobowe na FPR ikuriwe na Paul Kagame. Inshingano ya mbere mu z’ibanze ya MRD – Muvoma ya Rubanda ni ukurengera uburenganzira ndakuka bwa Rubanda. Muri ibi bihe rero u Rwanda rurimo kongera gukina ikinamico y’amatora yo kwimika umugeni Paul Kagame nk’umwami wa Kalinga «nouvelle formule » yihishe muri Repubulika; MRD ihagurukiye kwamagana icyo gikorwa kigayitse kuko kirimo koreka u Rwanda mu icuraburindi niba amazi ataramaze kurenga inkombe.
MRD itanze iyi mpuruza, ihamagarira Rubanda yazahajwe rwose mu myaka myinshi ishize iri ku ngoyi n’agacinyizo, kwiyandayanda, ikishakamo imbaraga; ibi bisabako Rubanda ivukamo intwari z’ibiharamagara zikayiyobora mu rugamba rwo kwibohoza no kurengera inshingano z’ibanze ariyo nzira yonyine yo kubaho mu bwisanzure. Mbere yo kureba uko Rubanda yakwijajara reka turebe amateka y’amatora mu Rwanda. Tuze no kureba zimwe mu ngaruka mbi byagize kuri rubanda hanyuma dufate ingamba zo kubishyiraho iherezo.
AMATEKA Y’AMATORA MU RWANDA
Amateka y’ubutegetsi mu Rwanda atwereka ko ingoma ya cyami yayoboye u Rwanda imyaka igera kuri 400. Ubutegetsi bwabaga bwikubiwe n’umuryango umwe bugahererekanywa ngo kubo babeshyagako ngo bavukanye imbuto yo gutegeka ; hashobora n’ubu kuba hari abakibwirako bimeze gutya. Iyo ngoma yaricaga kandi igakiza uwo ishaka, yaranyagaga, yageze aho ifata abandi bugwate ibagira abacakara badafite uburenganzira na bumwe.
Haje rero kuvuka abagabo b’intwari bayobowe na Kayibanda Grégoire cyane cyane aho bamaze kugerera mu mashuli bagasobanukirwa ko Rubanda ariyo yishakamo abayobozi bakorera inyungu zabo. Baje gusezerera iyo ngoma ya cyami mu mwaka wa 1961 binyuze mu matora yabaye mu mucyo muri Kamarampaka ya 25 Nzeli 1961. Kugeza kuri uyu munsi niyo matora yonyine yabaye mu mucyo mu Rwanda. Ingoma rero ya gihake na gikolonize isezererwa na Rubanda ityo, ihitamo impinduramatwara yo kugendera muri Repubulika aribwo butegetsi bushyirwaho n’abaturage ngo burengere inyungu za Rubanda kandi bukorere Rubanda. Abenshi bari bakomeye muri iyo ngoma ya cyami bafashe inzira y’ubuhungiro, bahunga amatora. Turaza kubonako abana babo ndetse n’abuzukuru aribo bagarutse gushyira iherezo kuri Repubulika yari ikishakisha itarashinga imizi. Aba rero barangwa no gutinya amatora anyuze mu mucyo. Nyamara byatinda byatebuka amaherezo y’inzira ni mu nzu. Rubanda yasogongeye ku byiza bya Repubulika yaharaniye ntabwo izakomeza kurebera, ntibishoboka doreko n’imitegekere ya Cyami yarangije igihe cyayo.
Nyuma y’iyo Kamarampaka ya Nzeli 1961 hagiyeho Repubulika ya mbere iyobowe na Nyakubahwa prezida Grégoire Kayibanda, igerageza, mu ngorane nyinshi, gusigasira ibyiza byari bizanywe na Revolusiyo. Iyi Repubulika ya mbere yaje guhirikwa n’abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu batabuhahwe n’abaturage ahubwo babwihaye ku wa 5 Nyakanga 1975. Iyi ngoma ya gisirikare yagerageje gukoresha amatora ngo bigaragareko yemejwe na Rubanda ariko ntibyakunze. Ayo matora abari bakuru batubwirako yakorwaga mu manyanga menshi kuko uwagiyeho ariwe Nyakubahwa Perezida Habyarimana Juvenal yagundiriye ubutegetsi yanga kuburekura ndetse imyanya ikomeye akayisangira ahanini n’abantu bakomoka hamwe aribyo byaje kwitwa AKAZU.
Ibi byaje guha icyuho za mpunzi zari zarahunze u Rwanda zihunze amatora anyuze mu mucyo. Zibeshya ko zishaka kuzana demokarasi zinyura mu rihumye abanyarwanda bamwe bazizeye. Zibumbiye muri FPR zishyigikiwe n’igihugu cya Ouganda na ba mpatsibihugu zaje gufata ubutegetsi ku ngufu z’umuheto ndetse zimaze no kwivugana Habyarimana Juvenal wari umukuru w’igihugu ku itariki ya 6 Mata 1994. Twavugako abanyarwanda babahaye igihe gihagije ngo koko bageze iyo demokarasi bazanye kuri Rubanda. None se ubu nyuma y’imyaka 30 bamaze ku butegetsi iyo demokarasi baje baririmba irahari? Reka tugerageze kubisesengura muri iki gihe hitegurwa ingirwa amatora ubugira kane.
Bigaragarako FPR iyobowe n’umukuru wayo Kagame Pawulo ari ababeshyi kabuhariwe. Inyuma ya demokarasi baje baririmba bimitse ingoma idafite aho itaniye na gato na ya Kalinga y’abasekuruza babo. Baravugango ntawe uyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe. Uretse ko FPR yo tunabona aho yiba naho ahisha. Bazabeshye abahinde rero ntibagakine ku kababaro k’abanyarwanda. Muri iyi myaka 30 tumaze kubona ikiswe amatora ubugira 3 n’aya ya 4 yimirije imbere. Aya matora yose yaranzwe n’amakinamico akorerwa mu maso ya Rubanda.
Uburiganya bwa mbere bwabaye muri 2003 aho nyakwigendera Faustini Twagiramungu yatsinze izuba riva Pawulo Kagame. Nyamara impapuro z’amatora z’ukuri ntawe uzi aho zarigitiye. Hari ubuhamya bwinshi buvugako abantu baraye ijoro ryose batera ibikumwe ku zindi mpapuro, abenshi bakoreshaga amaboko yombi bageze aho bakuka intugu. Niba habaho ububiko bw’amatora iperereza ryimbitse ryazabyerekana haramutse hasuzumwe ibikumwe biteye kuri izo mpapuro. Nkuko bivugwa na bamwe b’ikambere muri FPR babizi neza, FPR yaje kurahirako itazongera na rimwe kwemera amatora anyuze mu mucyo, aribyo tubona koko. Ni gute umwami Kagame ngo ukunzwe n’abaturage agira ubwoba bwo guhangana n’uwo bise umurwayi wo mu mutwe ariwe Barafinda Sekikubo? Ibi rero nibyo bisobanura andi matora yabaye tubona. Ari ayo mu 2010, aho abahirahiye bose kwiyamamaza bashyizwe mu munyururu, aha twavuga nka Madame Ingabire Victoire Umuhoza na Bernard Ntaganda bakaba barabambitse icyasha ngo hatazagira n’andi matora bemererwa kwiyamamazamo.
Mu matora ya 2017, kuko Paul Kagame yari ararangije manda 2 yemererwa n’itegeko nshinga, ndetse mu buriganya bwe, akaba yari yarivugiyeko atari umusazi wo kurenga ku itegeko nshinga asabwe kurinda. We n’abacurabwenge be baje gukora ikinamico yo kwikoreza abantu ibiseke byuzuye amabahasha ngo asabako Kagame bise «murumuna wa Yezu, impano Imana yahaye u Rwanda» yagumana ubutegetsi. Birangira akoze igikorwa kigayitse cyo guhindura itegeko nshinga rimuha uburyo bwo kuzagundira ubutegetsi nawe bigaragarako azabuvaho apfuye. Nyamara abanyarwanda tunyotewe no kubona abayobozi basimburana mu mahoro dore ko mu Rwanda hatarabaho aba prezida nibura babiri baberaho icyarimwe. Ayo mahirwe ntayo turabona aho umwe ahereza undi ububasha mu mahoro. Turabinyotewe ariko.
Uko guhindura itegeko nshinga byashimangiye icyo Rubanda yari yarikanze mu migambi ya FPR ihishe inahabanye n’ibyo berekaga abanyarwanda n’abanyamahanga ko bazanye demokarasi, byahe byokajya, kuko ahubwo bari baje kugarura Kalinga yihishe mu kitwa Demokarasi, ubu rwose bigaragarira buri wese. Muri ayo matora ya 2017, hakomeje gukumirwa abashatse bose kwiyamamaza. Diane Rwigara yarafunzwe abizira. Padiri Nahimana n’ikipe ye bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo cy’amavuko ubugira kabiri bwose. Ahubwo haje kugaragara abantu babiri aribo Frank Habineza na Philippe Mpayimana tutamenya aho yaturumbutse abona ibyangombwa byabuzwe n’abasanzwe baba mu Rwanda. Cyakora amakinamico aragwira ! Rubanda ikabireba ikituriza ngo iboneko bwacya kabiri.
Twibutse ko itegeko nshinga ryahise rihindura imyaka manda igomba kumara, ahubwo bugena manda imwe idasanzwe yagenewe Kagame wenyine ngo imuhe umuryango umufungurira kuzaguma ku butegetsi kuko manda zavugwaga zihindutse. Ariko se ibi hari ukundi byakwitwa uretse igitugu gikabije kinarenze ibindi twabonye mbere ? Ibi rero nibyo turi kubona bidukinirwa mu maso ubungubu mucyo bise amatora ya 15 Nyakanga 2024; nubwo abenshi bitadutunguye abandi bakaba baremeye kubyina uwo mudiho nubwo bitabahiriye. Nyamara umuntu arabeshya yageraho na we akibeshya ubwe.
INGARUKA ZO KUGIRA UBUTEGETSI BUDASHYIZWEHO NA RUBANDA MU MATORA ADAFIFITSE.
1. Ingaruka mu rwego rwa politiki
Ubutegetsi bwa FPR iyobowe na Paul Kagame muri iyi myaka 30 ishize, tubonye budafite aho butaniye na gato n’ubutegetsi bwa cyami bwahozeho mbere ya revolusiyo ya 1959, bikaba byerekana neza ingaruka mbi zo kugira ubutegetsi batashyizweho na rubanda. Ubu butegetsi bubangamira ubuzima bwa muntu mu nzego zose z’ubuzima. Bubuza Rubanda amahwemo, bwibasira uwariwe wese bukekako yajijura rubanda. Buhungeta abantu, burabarigisa, bubaburiza irengero, bubakorera iyicarubozo, bubambura ubuzima n’andi mabi yose kugira ngo bukwirakwize iterabwoba burusheho gutinywa.
Buriya butegetsi burironda, burikubira, ntawe bwizera, bwubaka icyo kera bitaga «akazu» abu noneho kabaye «akaruri» bamwe bita «agatsiko». Bwishakira umutekano ku bubi no ku bwiza. Buhemba neza abantu bake baburinda, busumbanya Rubanda. Bugenera uwo butezeho kubukeza no kubwamamaza. Burenganya uwariwe wese bwikanga ko atabushyigikiye. Bwidoderaho ikoti, bukisingiza bukumva ko ibyo abandi babunenga atari byo kuko buba bwarahumye amaso, bwaravuniye ibiti mu matwi. Bwigira izingiro rya byose bukiha amanota menshi bukibwirako aribwo bushoboye abandi badashoboye. Bwubaka akazu kenshi gahereye mu miryango y’abayobozi, ku bana babo n’amacuti yabo. Ingero zifatika ni ku Rwanda na Ouganda y’ubu. Mu Rwanda abasirikare bakuru bose ni ubwoko bumwe, abarinda umukuru w’igihugu bose ni ubwoko bumwe. Abana ba Kagame Paul bagabanyijwe imyanya ikomeye mu gihugu. Ndetse umwe muri bo ashinzwe kurinda se umubyara. Harahagazwe !! Ubutegetsi nk’ubu rero ni ubwo kurwanywa aho buva bukagera.
2. Zimwe mu ngaruka mu rwego rw’ubukungu
Ubutegetsi butashyizweho na Rubanda bwikubira ibyiza by’igihugu. Bwigenera imishahara miremire, bunyereza imitungo ya Rubanda, bukenesha rubanda ngo itazabyutsa umutwe, bwibanda cyane cyane ku ushatse wese gutera imbere iyo butabashije kumusubiza hasi buramwica…ibi duherutse kubibona ku bagwizatunga bari barahungiye muri Mozambique. Ubutegetsi nk’ubu bwirinda ko hagira ubugenzura ariko bwo bukagenzura abandi. Nk’ubu mu Rwanda ntawe uzi imitungo ya Paul Kagame n’urugo rwe, tubabona gusa basesagura imitungo ya rubanda abana bagura amazu ahenze nk’iyo Cyomoro yaguze muri Amerika, bagenda mu modoka zihenze nk’iyo Ange Kagame agendamo, bicururiza uko bashatse nka Paul Kagame agira indege enye akodesha na leta bigatuma akora ingendo uko yishakiye n’aho yagakwiye kohereza abandi ajyayo kuko buri rugendo rumwinjiriza akayabo.
Ubutegetsi nk’ubu umutungo wagafashije mu bikorwa bifitiye inyungu rubanda buwumarira mu kubaka umutekano w’agatsiko. Nk’umutwe urinda umukuru w’igihugu ugizwe n’abasilikare benshi kandi bahembwa kurusha abandi, byongeye bakironda kuko ni ubwoko bumwe gusa. Umukuru w’igihugu wakagombye kurindwa na buri muturage wese kuko aba amwiyumvamo ahubwo arindwa n’ibyicanyi bimeze nk’ibinyamaswa, bihungeta umuhisi n’umugenzi. Kuko aba yikanga ko yagirirwa nabi na Rubanda aba yarahemukiye. Ubutegetsi nk’ubu aho kugirango bubereho Rubanda, bwiberaho ubwabwo, uko byagenda kose ubutegetsi nk’ubu ntabwo bushobora kuramba. Nuko abantu badakunze kwigira ku mateka, nta butegetsi bw’igitugu bwigeze burangira neza kuri iyi si…ingero ni nyinshi cyane. Na FPR amaherezo ni mu nzu kandi ibimenyetso biragaragarira buri wese.
HAKWIYE GUKORWA IKI?
Ibibazo by’u Rwanda bigararagako bishingiye ku butegetsi. Kandi amateka y’u Rwanda ari aya vuba ari n’aya kera atugaragariza ko bamwe mu banyarwanda babashije kwikubira ubwo butegetsi, bakikubira ibyiza bya Rubanda bakabisangira n’abambari babo. Aba akenshi bagiye biyambika iturufu y’amoko n’irondakoko kugirango bamwe bo mu moko bakomokamo babakurikire buhumyi cyangwa bakurikiye utunyungu bababeshyeshya, ugasanga barapyinagaza abasigaye.
Iyi ngirwa matora rero Igiye kuba mu kwezi gutaha, ntacyo imariye cyangwa yahindura ku mibereho y’abanyarwanda. Nako si amatora ngo ni ugusohora umugeni…. Ese ubundi kuki abanyarwanda batora uwo mugeni Kagame na FPR kandi nta cyiza na kimwe yabamariye! Yahekuye abanyarwanda bose kuva yatera ku wa 1 Ukwakira 1990. Abatutsi FPR yavugaga ko ije gutabara ibagira ibitambo abandi irabiyicira kugira ngo ifate ubutegetsi, abahutu bayihunze ibasanga muri Kongo irabarimarima, inzara iravuza ubuhuha, tutibagiwe uko iteranya abana b’u Rwanda n’abaturanyi babo mu karere.
MRD rero nka Muvoma irengera inyungu za Rubanda ntabwo yakomeza kurebera. Ntabwo yakomeza gushyigikira amatora y’ikinamico aheza bamwe mu bana b’u Rwanda. Ntabwo u Rwanda rwabyaye ikinege ngo habe umuntu ubeshyako ariwe ushoboye wenyine, arindagize, yice ushatse wese kwegera intebe yicayeho. Amateka ashaririye abanyarwanda twanyuzemo ntaduha igihe na gito cyo gutegereza. Ntatwemerera kureka uwariwe wese wakomeza gukina ku mubyimba no ku maraso y’abanyarwa ndetse ubu n’ay’abanyamahanga duturanye. Amaraso yamenetse arahagije, amakinamico yakinwe arahagije, nta yandi dukeneye.
MRD itanze iyi mpuruza ngo uwiyumvamo wese imbarutso yo guharanira ibyiza bya Repubulika na Demokarasi ahaguruke. Ahari abagabo ntihapfa abandi. Imana ntiyaremeye umunyarwanda kwangazwa ubuziraherezo. Inkwakuzi muri hehe? MRD irahamagarira Rubanda gukanguka ikareka kubeshywa. Igihe cyo kwihangana cyabaye kirekire. Rubanda nihaguruke yisubize ibyayo inyangabirama ziyitirira. Abahemukiye Rubanda ni igihe cyo kuryozwa ibikorwa byabo. Ntawe urya ibya Rubanda ngo abiheraheze. Byanze bikunze biramugaruka.
MRD irahamagarira abagabo n’abagore bifitemo ubushake guhaguruka. Igihe ni iki. Nta kindi dusigaje uretse kubona irangira n’ihirima ry’ubutegetsi bw’umunyagitugu munywamaraso Paul Kagame. Hakimikwa ubutegetsi bukwiriye Rubanda. Harakabaho Rubanda yigenga. Harakabaho Repubulika y’u Rwanda.
Washington D.C
17 Kamena, 2024
Ubunyamabanga Bukuru bwa MRD