Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda: «Twiteguye kurwana na DR Congo nibiba ngombwa »
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa, France 24, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku mubano mubi uri hagati y'igihugu cye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Kagame yatangaje ko igihugu cye «cyiteguye kwinjira mu ntambara isesuye na Kongo (RDC) mu gihe byaba bibaye ngombwa. Yagize ati: «Twiteguye kurwana. Nta kintu na kimwe kidutera ubwoba ».
Ibi abivuze nyuma y'uko Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo (RDC) ashinje u Rwanda gukora «itsembabwoko (génocoste)» mu burasirazuba bwa Kongo (RDC). Mu gusubiza ibi birego, Kagame nawe yashinje Tshisekedi kuba ari kugarura «ingengabitekerezo y’itsembabwoko» muri ako karere, yibasira Abatutsi b’Abanyekongo. Kagame yagize ati: «Niba ushinja abandi bantu ibyo uri gukora, ni uko uba ufite ikibazo mu mutwe».
Perezida Kagame yanze kwemera ko hari abasirikare b'u Rwanda bari ku butaka bwa Kongo, nubwo ibi byemejwe kandi bikamaganwa cyane n’ibihugu by'i Burayi na Amerika. Yavuze ko abantu badashaka kwinjira mu mizi ngo bamenye neza imvo n’imvano y’aho umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Kongo (RDC) uturuka.
Kagame, akaba ari umukandida wongeye kwiyamamariza manda ya kane, akaba yahakanye ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku ya 15 Nyakanga yaheje abandi Banyarwanda bashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kandi ko ibizayavamo bitazwi mbere y’uko aba nk’uko bikunze kuvugwa. Yanavuze ku birego byaturutse ku ihuriro ry’ibitangazamakuru byishyize hamwe, bimushinja kuyoboresha igitugu no kwica abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bari imbere mu gihugu n’abamuhungiye mu mahanga kimwe n’abanyamakuru, ibyo byose akaba abihakana.
Iyi nkuru y’intambara hagati y’u Rwanda na Kongo (RDC) ikomeje gukurikiranwa n'abantu benshi bitewe n'uburemere bw'amagambo ya Perezida Kagame ndetse n'ingaruka byagira ku mubano w’ibihugu byombi no ku karere kose muri rusange.
Veritasinfo.