ITANGAZO RYA KOMITE IKURIKIRANA IBIBAZO BY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’IMPUNZI, 20.06.2024
Mu rwego rwo kwizihiza itariki ya 20.06.2024, umunsi isi yizihizaho umunsi w’impunzi, Komite Ikurikirana Ibibazo by’Impunzi z’Abanyarwanda (CSPR), ifashe uyu mwanya mwiza wo kwibutsa Umuryango mpuzamahanga muri rusange, by’umwihariko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) n’ibihugu byakira impunzi ko bafite inshingano zo kurinda impunzi no kurushaho kuzigenera ubutabazi zikenera. Ni ukuvuga kuzigezaho ibyangombwa byatuma zibona aho zituzwa mu bihugu byazihaye umutekano nyuma y’intambara n’itotezwa mu bihugu ziba zikomotsemo, no kuziha imfashanyo yo kongera kwiyubaka no gusubirana agaciro gakwiye. Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragajwe ko kwimurira impunzi mu bindi bihugu cyangwa kuzituza hamwe n’abaturage b’ibihugu byazakiriye mu mutekano birushaho kuziha icyizere cyo kwiyubaka. Inzego mpuzamahanga zishinzwe kurengera impunzi zemeza ko umuti nyawo ku bibazo by’impunzi, ari bwo buryo bwiza bwo kuzitegura gusubira mu bihugu zikomokamo, no kugirango zishobore kugira uruhare mu kubaka ibihugu byazihaye ubuhunzi. Inzego Mpuzamahanga zishinzwe kurengera impunzi zinemeza ko ubwo aribwo buryo bwiza bwo gutegurira izo mpunzi kuzasubira mu bihugu zaturutsemo mu gihe hafashwe ingamba zituma izo mpunzi zitahuka ku bushake kandi zizizeza umutekano ukwiye zimaze gusubira mu gihugu cyazo. Igiteye impungenge ariko ni uko impunzi nke cyane arizo zibona amahirwe yo kwimurirwa mu kindi gihugu cyangwa guhabwa uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo gutura mu gihugu cyazakiriye.
Ku byerekeranye n’ikibazo gisa n’icyananiranye cyo gushaka umuti urambye ku buhunzi bw’abanyarwanda, hafashwe icyemezo gihubukiweho cyo guhagarika uburenganzira ku buhunzi (Cessation clause/Clause de cessatio) cyarebaga impunzi zo hagati ya 1959 na 31/12/1998, gituma birushaho gushyira impunzi mu kaga. Mubyukuri, uwo muti wa nyirarureshwa wari wavuguswe na Leta y’u Rwanda mu gukemura burundu ikibazo cy’izo mpunzi ntiwakoze uko iyi Leta yabyifuzaga- birakwiye gushimira ibihugu byaranzwe n’ubumuntu bikirinda guhutaza impunzi nyuma y’uko zitakaza uburenganzira bwo kurengerwa kandi zikaba n’ubu zibaho nk’izabuze kivulira- ukuri ni uko impunzi nyinshi zatakaje uburenganzira bwo kurengerwa, zibera mu rutumva amategeko zikabaho zitagira ibyangombwa cyangwa nk’abantu batagira igihugu cyababyaye. Abantu babaho mu karengane nka kariya, bimwe uburenganzira bwose bw’ibanze, nta bushobozi namba basigiwe bwatuma bifatanya na bagenzi babo kubaka igihugu cyangwa bwo kwibonera ibyo bakenera by’ibanze bakoresheje ingufu zabo.
Ni izihe mpamvu zituma impunzi z’abanyarwanda zitinya gutahuka mu gihugu cyazo? Igisubizo ni uko inzitizi zibuza izo mpunzi gutahuka ku bushake ari nazo mpamvu zituma umubare w’abantu bahunga igihugu ukomeza kwiyongera. Iyo u Rwanda ruyobowe na FPR rutaza kuba rumeze nka gereza ifunguye, igihugu kiba cyarasohotsemo umubare munini w’abagituye. Raporo zituruka mu nzego zitabogama, zigenga kandi zizwi ku isi nka ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, imiryango Human Rights Watch, Amnesty International n’indi myinshi ntizisiba kugaragaza isura mbi y’ibibera mu Rwanda mu rwego rwo kutagira demokarasi no kutubahiriza ubwigenge bw’inzego z’ubutegetsi, kubangamira uburenganzira bwa muntu, ubwo kwishyira hamwe, ubwo gutanga ibitekerezo, n’ubwo gutara amakuru no kuyatangaza.
Izo raporo, zinavuga ku bahabwa ibihano bitanyuze mu nkiko kandi bitanubahirije amategeko, birimo no kwicwa bitanyujijwe mu nkiko, gufungirwa ahatazwi, n’ifunga ry’inzirakarengane ritubahirije amategeko, gufungira abantu ku buryo bwa kinyamaswa ahantu hatabugenewe bigatera abantu kuhapfira nta gifasha. Muri izo raporo hanavuzwemo kujya guhiga abo bita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bahungiyemo mu mugambi wo kubagirira nabi. Hejuru y’ubwo bugome bwose, hiyongeraho ko abafitanye isano n’izo mpunzi batotezwa bazizira kandi nta cyaha barangwaho.
Mu minsi ishize, abanyamakuru b’umuryango Forbidden Stories bakoze iperereza ku isura yihishe y’ubutegetsi bwa Prezida Paul Kagame maze basohora icyegeranyo bise «Rwanda classified» usangamo ukuntu ubutegetsi bwafashe ingamba zo gucecekesha burundu abatavuga rumwe na bwo, haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga ya kure.
Ni nk’uko inkuru yateye ururondogoro hose ku bantu basaba ubuhungiro mu Bwongereza, u Rwanda rusaba ikiguzi cyo kubakira. Abunganira HCR mu nkiko zaregewe icyo kibazo bavuze ko icyo gikorwa cy’uko Ubwongererza bwakohereza mu Rwanda ababusaba ubuhungiro gishobora kuziteza ibyago byo kuzisanga «mu bihugu zishobora gukorerwa iyicarubozo ari nabyo binyuranye n’ihame mpuzamahanga ya kirazira kwirukana impunzi uzishora mu gihugu zagirirwa nabi ari byo bita refoulement»
Impunzi z’abanyarwanda zifite n’izindi mpamvu zihariye zizibuza gutahuka ku bushake bwazo :
1.Zitinya ko umutekano wazo wahungabanywa n’uburenganzira bwazo bw’ibanze bugahonyorwa zigeze mu Rwanda. Abategetsi baziteye guhunga bicara barekereje ko zitahuka, bikanga ko zigarutse kubambura ubutegetsi bimakaje bw’ igitugu n’ubugome.
2.Zitinya ubutabera bwa “munyumvishirize”, bwose bukusanirijwe mu maboko y’inzego z’umutekano wa Prezida Paul Kagame, ari nawe zumvira wenyine.
3.Zitinya ipfuba ry’umushinga w’ubwiyunge nyakuri, riterwa n’agahimano ubutegetsi buminjira mu baturage, bushingiye ku nzangano z’amoko kandi buhakana ko ayo moko atakibaho mu Rwanda. Ingaruka ni uko ibyiza byose by’igihugu ubisanga mu maboko y’abakomoka mu bwoko bw’abatutsi, aho bikubira ibice bikomeye by’ubuzima bw’igihugu birimo ubumenyi, ubutunzi n’ubutegetsi mu gihe abahutu badasigirwa n’utuvungukira.
4.Ingeso mbi ya leta yo kwigabiza imitungo y’abaturage basanzwe ndetse n’iyo abashoramari.
5.Intambara z’urudaca u Rwanda rugaba buri gihe ku gihugu cy’abaturanyi cya Republika ya Demokarasi ya Kongo kandi zikanagira ingaruka zikomeye ku baturage ba Kongo n’impunzi z’abanyarwanda ziyituyemo.
6.Ambassade z’u Rwanda, aho gukora ibijyanye n’inshingano zazo nk'uko bisobanurwa mu masezerano y’i Vienne ku mibanire y’ibihugu mu rwego rwa dipolomasi, zahinduwe indiri y’abicanyi n’iyo abagizi ba nabi bagambanira impunzi mu mugambi wo kuzibuza amahwemo no kuzihungeta. Ubutegetsi bw’igitugu bwa Prezida Paul Kagame butanga amafaranga atagira ingano kugirango uyu mugambi mubisha ushyirwe mu bikorwa.
Uko biri kose, CSPR irasaba :
Imiryango mpuzamahanga muri rusange, by’umwihariko HCR n’ibihugu byakiriye impunzi ko bigomba guhoza ku mutima impunzi z’abanyarwanda kuko zifite impamvu zifatika zituma zitinya gushyira ubuzima bwazo mu kaga, kandi irasaba ko :
a.Hasubizwaho uburenganzira bwo kurindwa ku babwambuwe n’Iteka rihagarika ubuhunzi abanyarwanda bahunze igihugu hagati ya 1959 na 31/12/1998, iryo teka rikaba ryarabavukije uburenganzira bwo kurindwa, bagahinduka abatagira igihugu. CSPR irasaba ko n’abanyarwanda bahunze nyuma bahabwa uburenganzira bw’impunzi, nta yandi mananiza kuko icyo batinya kibatera ubuhunzi cyavuzwe neza muri iyi nyandiko.
b.Harindwa impunzi z’abanyarwanda zitotezwa mu bikorwa bigayitse bya Leta y’u Rwanda mu bihugu zahungiyemo, ikoresheje za ambassabe zayo.
c.Hashyirwa ubwitonzi n’ubushishozi bihagije mu gushyira imikono ku masezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu cyane cyane iyo ayo masezerano akubiyemo ingingo yo guhererekanya abanyabyaha « extradition » kuko akenshi aba ahishe ubugome n’amayeri bigamije kugirira nabi impunzi, bikazitwa ko byakozwe ku buryo bukurikije amategeko.
CSPR irasaba Leta y’u Rwanda:
a.Guhagarika ibikorwa bigamije guhungeta no gutesha umutwe impunzi n’abatavuga rumwe nayo muri politiki.
b.Gushyiraho ingamba zihamye zatuma impunzi zitahuka ku bushake, mu mutekano n’icyubahiro, ibi bikaba nibura birimo: gushyiraho inzego z’ubutegetsi zigenga,kubahiriza indangagaciro za demokarasi,uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe, gukuraho amategeko abangamiye ukwishyira-ukizana, gushyiraho ibiganiro bihuriwemo n’abanyarwanda bo mu bice byose kandi buri wese afitemo ijambo, gufungura urubuga rwa politiki, guhagarika burundu ibikorwa by’ubushotoranyi bihungabanya umutekano w’ibihugu byo mu karere, no kunoza umubano mwiza na byo.
Bikorewe i Lyon, tariki ya 20 Kamena 2024
Théobald Rutihunza
Umuhuzabikorwa wa CSPR