Rwanda: Abanyarwanda babujijwe kuririra abana babo bari mu ngabo za RDF- bari kwicirwa muri Congo!
«Forbidden Stories » ni ishyirahamwe rigizwe n’ibinyamakuru 17 bikomeye ku isi bikorera mu bihugu 11. Iryo shyirahamwe rikaba ryaratangiye gusohora inyandiko zikomeye cyane zerekana imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ayo makuru yose agaragaza ubutegetsi bubi bwa Kagame yashyizwe mu cyegeranyo cyiswe «Rwanda Classified». Imwe muri izo nkuru zashyizwe hanze ni igaragaza impamvu umunyamakuru Williams Ntwali yishwe n’abasogosi ba FPR-Inkotanyi.
Iyo nyandiko igaragaza akaga n’ingorane abanyamakuru b’abanyarwanda bahura nako iyo bagerageje gucumbura amakuru yerekeranye n’inkuru zivugwa y’uko hari abasilikare b’u Rwanda (RDF) bari ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu kwezi k’ugushyingo (11) mu mwaka w’2022, umunyamakuru witwa Samuel Baker ari kumwe n’umunyamakuru Williams Ntwali bagiye i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru; abo banyamakuru bombi bakaba bari bajyanywe muri Congo no gushakisha amakuru y’impamo yerekeranye n’abasilikare benshi b’u Rwanda barimo bicirwa mu ntambara iri kubera muri icyo gihugu.
Aho i Goma, abo banyamakuru bombi bahamaze umunsi umwe maze bahita basubira i Kigali, bakimara kugera yo, umunyamakuru Baker yahise atabwa muri yombi na polisi y’u Rwanda maze atangira guhatwa ibibazo byinshi byo gusobanura impamvu yagiye i Goma. Nyuma yo kurekurwa na polisi y’u Rwanda, Baker yabonyeko ubuzima bwe buri mu kaga maze ahita afata inzira y’ubuhungiro mu Burayi ; nyuma y’amezi 2 agezeyo, nibwo inkuru mbi yamugezeho y’uko umunyamakuru Williams Ntwali yiciwe mu Rwanda mu buryo budasobanutse.
Ubwo bushakashatsi bwo gushaka amakuru yerekeranye n’abasilikare b’u Rwanda (RDF) bari kwicirwa muri Congo bwahagurukije umunyamakuru Baker na Williams Ntwali ntabwo bwahagaze, kuko « Forbidden Stories » yakomeje gukora ubwo bushakashatsi maze ishobora kubona ibimenyetso byinshi byerekana ko abasilikare b’u Rwanda (RDF) bari kwicirwa mu mirwano yo muri Congo n’ubwo leta ya Kigali itemerako yohereje ingabo zayo muri Congo. Abayobozi b’u Rwanda, uhereye kuri Paul Kagame n’abamwungirije mu buyobozi bose bahakana ko nta ngabo z’u Rwanda (RDF) ziri muri Congo (RDC) n’ubwo ibimenyetso bidashidikanywaho bitangwa muri za raporo zinyuranye harimo na Loni (ONU) byemezako ingabo z’u Rwanda ziri muri congo !
Une nouvelle enquête Internationale confirme la présence des terroristes rwandais RDF en RDC. Quand le Président @WilliamsRuto @WilliamsMkenya pour se faire recevoir à la Maison blanche par le Président Joe Biden déforme la vérité en guise de flattéries. La vérité est têtue.… pic.twitter.com/hTkgH9TDPW
— Remy Manongo Mukambu (@rmanongo) May 30, 2024
Bimwe muri ibyo bimenyetso « Forbidden Stories » yashyize ahagaragara harimo ubuhamya butangwa n’imiryango ifite abana babo mu gisilikare cy’u Rwanda (RDF) boherejwe kurwana muri Congo bakicirwayo kandi bakabuzwa kubivuga ! Iyo miryango yagiye imbwirwa ko abana babo bishwe kubera impamvu z’akazi kabo nta kindi gisobanuro cyongereweho. Iyo miryango kandi yerekanye inyandiko zimeze nk'umurage abana babo bagiye babandikira mbere yo koherezwa muri Congo zibemerera kubikuza amafaranga yabo babaga bafite kuri banki. Abasilikare bo muri RDF nabo muri M23 nabo bemezako u Rwanda rwohereje abasilikare babo muri Congo bari hagati y’ibihumbi 3 n’ibihumbi 5.
«Forbidden Stories » igaragaza ko umunyamakuru wese washaka gutangaza amakuru y’abasilikare b’u Rwanda bari muri Congo aba yishyize mu kaga gakomeye kuburyo ashobora no gutakaza ubuzima bwe. Ikindi cyagaragajwe muri iyo nkuru ni uko abasilikare benshi b’u Rwanda bicirwa muri Congo ku bwinshi kuva kubafite ipeti ryo hasi kugera kuri ba colonel. Imirambo y’abasilikare besnhi b’u Rwanda bicirwa muri Congo ntabwo ishyingurwa ahubwo isigara yanitse ku gasi imwe muriyo ikaribwa n'ibikoko. Ngiyo inkuru mbi FPR-KAGA isize imusozi!
Kanda aha usome iyi nkuru ku buryo burambuye kuri « Forbidden Stories »
Veritasinfo