Rwanda : Turwanye akarengane kibasiye Abanyarwanda batahunze hagati y’1959 ni 1990.

Publié le par veritas

Impirimbanyi y'uburenganzira bwa munutu "Muzehe Joseph MATATA"

Mbasuhuze mwese mpirimbanyi zirwanya akarengane k'ibihekane kibasiye abanyarwanda bahoze mu gihugu kuko batigeze baba impunzi hagati ya 1959 na 1990. Gahunda yo kuduteza ubwicanyi n'umutekano mucye irakomeje kuko n'abishe Dr Fabien TWAGIRAMUNGU baramenyekanye, ariko ubu bafunguwe n'abacamanza kuko uwishwe nta gaciro ahabwa mu gihugu abanyarwanda bahinduwe ABACAKARA b'agatsiko kabanyunyuza imitsi mu gasuzuguro gakabije.

Iyicwa ry'uyu musore Anselme Mutuyimana warufite imyaka 30 y'amavuko rigaragaza UBUGWARI bwa Leta y'ibifobagane nkuko Perezida Paul Kagame yari aherutse kubishimangira agaya abayobozi bahembera cyangwa bahishira IKIBI bakireba. Anselme kandi akaba yarafunzwe imyaka 6 azira ko yiyemeje KURWANYA akarengane n'umuco wo KUDAHANA abicanyi bakomeje GUHEKURA abanyarwanda.

Abapolisi bamufashe bamugemuriye abamwishe na nubu abo BICANYI bakaba batarafatwa ngo babiryozwe, nabyo ubwabyo bisobanura UBUFOBAGANE bw'inzego za Police n'iz'UBUCAMANZA, zikoresha abacamanza b'IBIFOBAGANE kandi bitwa ko bize amategeko.

Twese hamwe duhagurukire gukaza umurego turwanye IKIBI. Duharanire ko URWANGO ruranga abo bicanyi bica abasore nkaba ba Kizito Mihigo, Niyomugabo Gérard, Cassien Ntamuhanga, Abahanzi Jay Polly, Bahati Innocent, n'abandi benshi b'intwari bishwe bazira ko banze GUFOBAGANA. Turebe ko izo nzego zitwa ko zishinzwe umutekano ZASHYIRIRWAHO IBITARO bisuzuma kandi bikavura indwara yo GUFOBAGANA. Icyo CYOREZO cyavumbuwe na Perezida KAGAME cyavumbuwe mu nzego ZOSE za Leta yashyizweho nawe.

None kuwa Gatanu tariki ya 08/03/2024.

Muzehe Matata Yozefu.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article