Rwanda-RDC : Guhura kwa Paul Kagame na Félix Tshisekedi biri kure nk’ukwezi!

Publié le par veritas

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya «jeune Afrique » mu cyumweru gishize, Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abibwira ko ashobora kuganira na Tshisekedi maze bigatuma akura ingabo ze za RDF yohereje mu burasirazuba bwa Congo (RDC), aho zikomeje kumena amaraso y’abacongomani mu izina rya M23!

Kagame aganira n'umunyamakuru wa "Jeune Afrique".

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru «François Soudan» yabajije ikibazo Paul Kagame kigira kiti : «Perezida Tshisekedi yavuzeko yiteguye kugirana ibiganiro nawe, ariko ibyo bikaba ari uko umaze gukura ingabo zawe za RDF wohereje ku butaka bwa Congo zigasubira mu Rwanda ; kimwe n’uko abarwanyi b’umutwe  wa M23 nabo bazaba bamaze gushyira intwaro hasi no kwikusanyiriza mu kigo cyashyizweho kugirango basubizwe mu buzima busanzwe ; ese witeguye kwemera gushyira mu bikorwa ibyo Tshisekedi agusaba?»

Igisubizo Kagame yahaye uwo munyamakuru kigaragaza ko atiteguye kubonana na Tshisekedi, Kagame yagize ati : «Ntabwo nshobora kuzagirana ibiganiro na Tshisekedi igihe cyose azaba atarivuguruza ku magambo yatangaje yerekeranye no gushaka gutera u Rwanda kimwe no gushaka guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda nk’uko yabivuze ku mugaragaro ; nshobora no kongeraho ikindi kibazo cy’uko ibyo bidashoboka igihe cyose FDLR itarava ku butaka bwa Congo! »

Ibyo Tshisekedi asaba Kagame nanibyo byemejwe mu masezerano bagiranye yavuye mu biganiro bya Nairobi na Luanda muri Angola; Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) gitera inkunga ikomeye cyane Kagame nicyo kiyemeje kuba umuhuza hagati ya Tshisekedi na Kagame, hakaba hategerejwe kumenya umwanzuro Amerika izafata kuri iki gisubizo cya Kagame. Mu gusesengura neza igisubizo Kagame yatanze, hagaragaramo ingingo 3 zigaragaza ko intambara yashoje kuri Congo itazarangizwa n’ibiganiro :

1.Kagame ntabwo yiteguye kuva ku butegetsi, ahubwo yiyemeje kuzabugwaho. Kuba Tshisekedi yaravuze ko Kagame agomba kuva ku butegetsi kuriwe ni icyaha atazamubabarira na rimwe!

2.Kagame yumvikanishije ko ingabo ze za RDF ziri muri Congo kuko atigeze ahakana ko zidahari, ahubwo yavuze ko azazikurayo ari uko FDLR nayo yavuye ku butaka bwa Congo.

3.Kuvana FDLR muri Congo ni impamvu igaragaza ko Kagame atazigera akura ingabo ze muri Congo kuko hashize imyaka 28 Kagame afatanyije n’amahanga barananiwe kurwanya FDLR. Kagame ntasobanura kandi abagize FDLR abo aribo, kuko muri icyo kiganiro yavuze ko perezida w’u Burundi yohereje ingabo muri Congo kujya gufasha FDLR kumurwanya! Ibyo bikaba bigaragaza ko ingabo za Congo ndetse n’abaturage ba Congo aribo FDLR kuko u Burundi nibo bwaje gufasha ! None niba abyemera gutyo, FDLR izava muri Congo bigenze gute ? Ni uko azashobora kwica abacongomani bose ?!!

Amakuru yakunze kuvugwaho cyane ko hari amasezerano intumwa za Kagame zagiranye n’intumwa za Congo muri Angola mu cyumweru gishize, nta gaciro afite igihe mu gihe cyose Kagame avuga ko atazabonana na Tshisekedi ngo bayemeze. Iyi ntambara Kagame yashoje kuri Congo ikaba izarangizwa n’amasasu mu gihe hazaba hamaze kugaragara uzatsinda undi bidasubirwaho hagati impande zombi zihanganye !

Tubitege amaso.

Veritasinfo.

Uko umunyamakuru wa VOA mu kinyarwanda asobanuraikiganiro cya Kagame na JA.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article