Rwanda: Muri uyu mwaka w'2024 Imana ije gutabara Abanyarwanda! (Christine Coleman)

Publié le par veritas

Mu ijwi rishya rikomeza kandi ryifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w'2024, Madame Christine Coleman, umuyobozi wa MRD (Mouvement pour la République et la Démocratie) yavuzeko Abanyarwanda bakandamijwe cyane n'ubutegetsi bwa cyami-Kalinga ya FPR. Yifashishije imirongo ya Bibiliya Madame Christine Coleman yagaragaje ko Paul Kagame ameze nk'umwami Farawo!

Madame Christine yifashishije igitabo cya Bibiliya ( igitabo cyo Kuva 5) yagize ati : "Hanyuma yibyo, Musa n'Aroni baragenda babwira Farawo bati Uwiteka Imana y'Abayisirayeli yavuze ngo rekura ubwoko bwe bugende bumwizihirize umunsi we mukuru mu butayu...". Madame Christine yasobanuye ko abantu batagomba kwibaza impamvu abantu b'Imana bajya muri politiki kandi kuva cyera ariko byahoze, niyo mpamvu Imana yatumye Mose na Aroni kwa Farawo kandi ari abakozi b'Imana! Yemezako kugirango ubutegetsi bw'umwijima bwa FPR buriho mu Rwanda buveho, hatazakoreshwa abanyepolitiki gusa, ko ahubwo n'abakozi b'Imana bazakoreshwa!

Madame Christine akaba yemeza ko ubutegetsi bwa FPR bugeze ku ndunduro ku buryo uyu mwaka w'2024 utazabusiga! Kimwe mu bimenyetso atanga bigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR buri mu marembera ni uko buri gukaza cyane igitugu n'ubugizi bwa nabi ku banyarwanda, ibyo akaba aribyo byatumye ubutegetsi bwa Farawo buvaho; uko ubutegetsi bwa Farawo bwarushagaho gukandamiza Abayisirayeli niko bwarushagaho kwisenya, bityo n'ubutegetsi bwa Kagame muri iki gihe akaba ariko bumeze! Uko buri kugenda bukandamiza Abanyarwanda cyane niko buri kugenda buhirima!

Fungura iyi youtube iei hasi aha wumve iryo jambo ryose:

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article