Ubuhamya ku rubyiruko rw’u Rwanda rwicirwa muri Congo(RDC) ruri kurwana mu mutwe wa RDF/M23.
Abangavu bari gushimutwa mu Rwanda bagahatirwa kujya kurwana muri M23 ku butaka bwa Congo (RDC), urwo rubyiruko rukaba rubeshywako ruzahabwa igihembo gishimishije rumaze gufata umujyi wa Goma n’ibirombe bya Rubaya birimo amabuye y’agaciro menshi. Ababyiboneye n’amaso yabo bavuga ko benshi mu rubyiruko rurwanira M23 ari ingimbi zigizwe n’abahungu benshi muribo batarengeje imyaka 18 y’amavuko. Abakuru muribo bafite imyaka iri hagati ya 20 na 21.
Inkuru zituruka ku batangabuhamya bizewe zivuga kandi ko benshi muri uru rubyiruko barimbukira ku rugamba rubera muri pariki ya Virunga imirambo yabo ikajugunywa ku gasi. Imirambo ya bamwe muri urwo rubyiruko isubizwa mu Rwanda ni iy’urubyiruko rwonyine rukomoka mu miryango ikomeye kandi izwi mu Rwanda! Kugeza ubu, gukora icyunamo cy'abasilikare bicirwa mu ntambara yo muri Congo kirabujijwe mu Rwanda.
Imwe mu mirambo ijyanwa mu Rwanda ivuye muri Congo ishyingurwa mu ibanga, imiryango yabo itamenyeshejwe ko abana babo n’abavandimwe babo bapfuye kiretse gusa imiryango iba yaragaragaje ko ishyigikiye leta y’u Rwanda mu gikorwa cyo kujya kurwana muri Congo niyo imenyeshwa ko ababo bapfuye kandi nayo igasabwa kubiceceka! Biteye agahinda kubona uburyo abana b’u Rwanda bicirwa muri Congo bagashyingurwa nk’imbwa nta cyubahiro na gito gihawe imibiri yabo ndetse nta n’impozamarira zihawe imiryango yabo !
Veritasinfo.