Inteko ishinga amategeko ya Alijeriya yemereye perezida gutangiza intambara ku gihugu cya Isiraheli.

Publié le par veritas

Abadepite bagize Inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Alijeriya batoye ku kigereranyo kigera ku 100% icyemezo cyo guha Perezida w’icyo gihugu «Abdelmadjid Tebboune» ububasha bwo gutangaza intambara ku gihugu cya Isirayeli nyuma y’ibikorwa by’ingabo z’icyo gihugu byo gutsemba Abanyapalestine batuye muri Gaza.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba perezida Tebboune ateganya gukoresha ubwo burenganzira yahawe n’inteko ishingamategeko y’igihugu cye, ariko biteganijwe ko perezida Tabboune ageza ijambo ku baturage b’igihugu ayoboye kuri uyu wa 3 Ugushyingo. Nk’uko amakuru amwe abivuga, ingabo za Alijeriya zigera ku bihumbi 200 zitwaje intwaro zo mu bwoko bwa chars 185 ziteguye kujya ku rugamba.

Nubwo bimeze gutyo, ntibirasobanuka neza uburyo iki gihugu giteganya gukora intambara na Isirayeli cyane ko ibyo bihugu byombi bitandukanyijwe n’ibihugu bya Libiya na Misiri. Abantu benshi bari biteze ko guhangana gukomeye hagati ya Alijeriya nk’igihugu gifite abaturage benshi b’abayisilamu na Isiraheli kuzabaho, cyane cyane ko abayobozi b’Alijeriya bagiye batangaza kenshi ku mugaragaro ko Abisiraheli ari abanzi babo kandi ko Alijeriya itigeze yemera ko Isiraheli ari igihugu.

Ntabwo Alijeriya aricyo gihugu cyonyine kigaragaje ku mugaragaro urwango  gifitiye Isirayeli kubera ikibazo cya Palestine ariko ni cyo gihugu cyonyine kugeza ubu inteko ishingamategeko yacyo isabye umukuru w’igihugu kugaba igitero cya gisilikare kuri Tel Aviv.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article