Rwanda:Kigali iri gukoresha akayabo k’amadolarari mu ntambara ya M23 naho Abanyarwanda bari kwicwa n’inzara bucece !
[Ndlr : Ingabo za RDF mu izina rya M23 zikomeje gufata uduce twinshi tw’ubutaka bwa Congo muri Kivu ya ruguru. Iyo ntambara iri guhitana abantu benshi barimo Abacongomani n’Abanyarwanda. Iyi ntambara RDF/M23 iri kurwana muri Congo irahenze cyane kuko iri gukoreshwamo intwaro z’ubwoko bwinshi kugera ku ndege, bamwe mu mpuguke mu by’ubukungu na gisilikare bemeza ko intambara ya RDF/M23 n’ingabo za Congo iri gutwara nibura miliyoni imwe y’amadolari buri munsi hatabariwemo ibitunga abasilikare ! Nyamara nubwo bimeze gutyo, Abanyarwanda bari kwicwa n’inzara bucece kuko leta ya FPR idashaka kubatabariza kuko idashobora kubona ibisobanuro iha abagiraneza bashobora gutabara Abanyarwanda bari kwicwa n’inzara, mu gihe u Rwanda ruri gutanga akayabo k’amadolari mu ntambara ya Congo ! Iyi nkuru ya VOA iraducira amarenga y’uburyo Abanyarwanda bari kurimburwa n’inzara bucece!]
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari abaturage bakomeje gutaka inzara bavuga ko imibereho yabo ibagoye. Abo biganjemo abatunzwe n’umurimo w’ubuhinzi. Ijwi ry’Amerika isura abaturage bo mu murenge wa Murambi mu kagari ka Nyarunyinya I Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda yahageze ku manywa y’ihangu, igihe abifite baba bitegura kuringanira n’ameza ngo bafate amafunguro. Aha ni hafi y’ibitaro bya Kilinda. Christine Mukarukundo w’imyaka 58 y’amavuko, afite umufuka urimo amasaka make agiye gushesha ngo abashe kunywa igikoma nk’ifunguro rya saa sita. Ni imibereho isa n’iya buri munsi itoroshye mu muryango w’abantu bane. Muri aka gace abaturage bavuga ko umuntu utunzwe no guca inshuro ashobora guhingira umuntu akamwishyura amafaranga 1,000 ku munsi. Kuyabona ni kimwe kugira icyo wayahahisha cyatuma umuryango uramuka ni ikindi. Turacyari na Mukarukundo.
Elizabeti Nyirahabimana ni undi mubyeyi w’abana batatu, afite imyaka 33 y’amavuko. Uyu we dukubitanye avuye guca inshuro kandi aba mu nzu akodesha. Aratubwira uko abyifatamo. Utereye amaso muri aka gace kari kamenyerewemo ibihingwa by’imyumbati, ibijumba, intoki, ibishyimbo n’amasaka, biboneka ko imisozi isa n’iyambaye ubusa. Bwana Thomas Hitimana w’imyaka 52 na we ikibazo cyo kutagira amafunguro ahagije mu muryango we kimubereye ingume. Ijwi ry’Amerika ivuye mu murenge wa Murambi yakomereje mu murenge wa Rugabano. Amasaha aregera ku gicamunsi, umusaza Silivesitiri Bosenibo afite imyaka 75. Atuye mu kagari ka Gitega, duhuriye mu gasanteri ari kumwe na bagenzi be. Mu kiganiro na Bwana Theophile Niragire umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Karongi yahaye Ijwi ry’Amerika, yavuze ko ibibazo by’abagowe n’imibereho bihari ariko bitari kuri bose.
Uyobora Karongi akomeza avuga ko bagiye gushaka amakuru ya ba ntaho nikora kugira ngo babafashe. Inzara ivugwa aha mu karere ka Karongi inumvikana mu tundi turere cyane mu bice by’ibyaro nka za Nyanza, Huye, Rwamagana, Gatsibo n’ahandi. Igikunze gufatwa nka Nyirabayazana ni imihindagurikire y’ikirere aho imvura nyinshi igenda isimburana n’uruzuba. Biboneka ko abatunzwe n’umurimo w’ubuhinzi ari bo bakunze kwibasirwa n’inzara. Raporo iheruka yashyizwe hanze na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igaragaza uko ubukene buhagaze mu Banyarwanda, yerekana ko Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi ari bo baza imbere mu bugarizwa n’ubukene. Iyo raporo yashyizwe ahabona mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yerekana ko abahinzi bakennye bangana na 42 ku ijana by’abakene bose u Rwanda rufite.
Ni mu gihe ibarura rusange ry’imibereho y’abaturage ryo mu mwaka wa 2014 na 2017 ryagaragaje ko Abanyarwanda banganaga na 13 ku ijana bavuye mu bukene. Bidateye kabiri , abandi bagera kuri 11.7 ku ijana basubira mu bukene bahozemo. Kimwe mu biraje ishinga ubutegetsi mu guhangana n’iki kibazo, harimo no gushyiraho ingamba zihangana n’imihindagurikire y’ikirere iteza imbere gahunda yo kuhira imyaka mu mirima mu mugambi wo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Inkuru ya VOA Radiyo yacu