Israyeli : Hamas ivuga ko inkunga ya gisirikare Amerika yahaye Isiraheli ifatwa nk’« 'igitero » yagabye ku baturage ba Palestine.
Ku mu goroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 08/10/2023, Leta ya Washington yatangaje ko yahaye inkunga ya gisirikare ingabo za Isiraheli mu kurwanya umutwe wa Hamas watangiye kugaba ibitero bikomeye kuri Isirayeli kuva kuwa gatandatu taliki ya 07/10/2023. Abayobozi b’intara ya Gaza batangaje ko kuba Amerika yatangaje ku mugaragaro ko yiyemeje guha Isirayeri inkunga ya gisilikare bisobanuye ko Amerika yiyemeje kugira uruhare mu kugaba igitero ku baturage ba Palestines. Mu magambo yatangajwe n’umuyobozi w’iyo ntara yagize ati: «ntabwo iyi nkunga y’Amerika ishobora gutera ubwoba abaturage bacu ngo bibe byababuza gukomeza ibikorwa by’imyigaragambyo no kwirwanaho ».
Kuri iki cyumweru, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangiye kohereza imfashanyo za gisirikare muri Isiraheli zirimo amasasu mashya, kurushaho kwegereza amato yazo ya gisilikare ari mu nyanja ya Méditerranée afite ibikoresho binyuranye hafi y’igihugu cya Isarayeli mu rwego rwo kurushaho gutera inkunga icyo gihugu cyabaye umunywanyi wayo kuva cyera ; Isirayeli ikaba yaragabweho ibitero bitunguranye n’umutwe w’Abanyapalestine witwa « Hamas ». Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli « Benjamin Netanyahu » ku cyumweru, Perezida « Joe Biden » yatangaje ko «izindi nkunga zigenewe ingabo z’igihugu cya Isiraheli ziri mu nzira ndetse n’izindi zikaba zizakurikiraho mu minsi iri imbere.»
Umunyamabanga wa Leta w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, « Lloyd Austin », mu ijambo rye yagize ati: «nategetse itsinda ry’abasilikare barwanira mu kirere no mu mazi batwaye ubwato bunini ku isi bw’intambara bwa USS Gerald Ford, kwerekeza mu burasirazuba bwo hagati mu nyanja ya Mediterane muri gahunda yo gutabara Isirayeli ku buryo bwihuse ». Ubwo bwato bukaba bwategetswe kuva mu nyanja yo mu majyaruguru y’isi bukerekeza mu nyanja ya Mediterane.
Lloyd Austin yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere z’Amerika nazo zashimangiye kohereza indege zayo kujya mu karere Isirayeli iherereyemo. Ibi byose bikaba byakozwe muri gahunda yo gushimangira «imbaraga za Minisiteri y’ingabo z’Amerika mu karere k’Aziya yo hagati ». Lloyd Austin yakomeje avuga ko «Amerika ikomeje guha imbaraga ingabo zayo aho ziri ku isi hose kugira ngo zishobore gusohoza inshingano yazo zo gutabara no gukumira amakuba aho agaragaye hose ku isi ».
Veritasinfo.