RDC-Kivu ya ruguru : Wazalendo irashinja bamwe mubasilikare bakuru ba FARDC ubugambanyi !

Publié le par veritas

Umwuka si mwiza hagati ya « Wazalendo » na FARDC  nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21/10/2023 ibyihebe bya RDF/M23 byongeye kwisubiza igice kimwe cy’umujyi wa Kitchanga wari mu maboko ya FARDC. Umuvugizi wa «Wazalendo» Bwana Jules MULUMBA yatangaje mu magambo afite ubukana bwinshi ko bamwe mu basilikare bakuru ba FARDC aribo bakoze ubugambanyi bakemerera RDF/M23 kwinjira muri uwo mujyi. Abakunze kunenga imyitwarire y’ingabo za Congo, bakunze kuvugako FARDC bisobanura : « Forces Armées Rwandaises Déployées au Congo » ! Amagambo ya Jules Mulumba nayo asa najya kuganisha aho !

Nta guca ku ruhande, Jules MULUMBA yavuze ko bamwe mubasilikare bakuru bazwi ba FARDC bakoze igikorwa cy’ubugambanyi bagatera inkota mu mugogo wa «Wazalendo» ubwo bemereraga RDF/M23 kwinjira mu mujyi wa Kitchanga. Mulumba yabivuze mu mvugo irimo uburakari bwinshi maze agira ati « muri urugamba turimo, dufite imbogambizi ebyiri zidukomereye cyane : Imbogamizi ya mbere ni iyerekeranye n’abagambanyi bacengeye inzego z’umutekano za Congo. Nyuma y’aho dufatiye Kitchanga, twayishyize mu maboko y’ingabo za Congo FARDC nyuma ziza kuyiha RDF/M23 bikozwe n’abacengezi b’umwanzi bayirimo kuva ku rwego rwo hasi kugera hejuru. Icyakabiri ni uko abagambanyi bari mu ngabo z’igihugu bazwi ariko ubuyobozi bw’igihugu ntibugire icyo bubakoraho».

Mulumba yavuze ko « Wazalendo » igizwe n’abana b’impfubyi biciwe ababyeyi babo n’ibyihebe byo muri RDF/M23 ku buryo batazacika intege mukubirwanya. Yemezako nta gisilikare na kimwe ku isi gishobora kurwanya abaturage ngo kibatsinde, yatanze urugero rw’uko abaturage ba Vietnam batsinze Amerika kandi ariyo ifite igisilikare gikomeye ku isi ; yongera gutanga urugero rw’uko Abatalibane bo muri Afghanistani nabo batsinze ingabo z’Amerika izuba riva ; akaba asanga agahugu gato nk’u Rwanda na Uganda bidashobora gutsinda na rimwe abaturage ba Congo. Mulumba yasabye perezida wa Congo Félix Tshisekedi gufata ibyemezo bikakaye agasukura igisilikare cya Congo FARDC, agakuramo ibyitso birimo.

Kuriyo ngingo y’ibyitso biri mu ngabo za Congo, Mulumba yavuze ko Kagame yafashe icyemezo cyo kwirukana « Gén. Kazura » mu ngabo za RDF bitewe n’uko hari ifoto yasohotse kuri interineti yerekanaga ko mubyarawe « Gasana » yabonanye na perezida wa Congo Félix Tshisekedi bakifotoza hamwe ! Mulumba akaba yibaza impamvu perezida wa Congo atirukana abasilikare bari mu ngabo za FARDC bakorana na leta  y’u Rwanda kandi bazwi! Mulumba kandi yagaragaje ko ingabo za EAC ziri muri Congo ntaho zitaniye n’ingabo za Kagame –RDF ; Mulumba yagaragaje ko ibikorwa by’izo ngabo muri Congo ntaho bitaniye ni ibya RDF/M23, bambara imyenda imwe bagasangira n’ibikoresho bya gisilikare  kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba buzi ibyo byose.

Mulumba kandi yagaye cyane ingabo za Congo FARDC kubera ibikoresho bikomeye leta yazihaye birimo indege na drone kandi buri munsi izo ndabo zikaba zifata amashusho y’ingabo z’u Rwanda ziri kwinjira muri Congo ariko ntizigire icyo zikora ngo zizihagarike ! Mulumba akaba atangazwa cyane n’uko ingabo za Congo na leta ya Congo bavuga ko bahagaritse imirwano ariko RDF/M23 ikaba yo ikomeza imirwano no gufata uduce twinshi tw’igihugu, ibyo nabyo akaba abibona nk’ubugambanyi! Abakurikiranira hafi intambara yo muri Congo basanga Tshisekedi adashaka ko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ihagaragara vuba mbere y’amatora kugirango abaturage baturiye ako karere batazajya mu matora kuko azi neza ko abenshi muribo badashobora kumutora !

Kugirango leta  ya Tshisekedi na FARDC bashobore kurwanya umwanzi wabateye, birabasaba gukorana neza na « Wazalendo » kugirango bakure urwicyekwe n’urujijo mu baturage baturiye akarere k’uburasirazuba bwa Congo, naho bikomeje gutyo intambara ishobora kuzahindura isura Congo ikaba yashanyagurika ikavamo ibihugu byinshi nk’uko abanzi bayo babyifuza.

Mushobora kumva ikiganiro cya Mulumba kuri chaîne youtube ya « Chancella.TS » hasi aha muhereye ku munota wa 39.

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article