U Rwanda rurashinja leta ya Congo (RDC) guha ubufasha n’inkunga ikomeye y’ibikoresho «Wazalendo» !

Publié le par veritas

Igihugu cy’u Rwanda gikomeje kuba umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa RDF/M23 ukomeje guhungabanya umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu burasirazuba bwa Congo (RDC), imirwano irakaze hagati y’umutwe wo kwirwanaho wa « Wazalendo » uhanganye n’inyeshyamba za RDF/M23. Kuva mu ntangirio z’uku kwezi, RDF/M23 yatakaje uduce tumwe na tumwe twa Masisi na Rutshuru duherereye mu ntara ya Kivu ya ruguru. Mbere y’akanama gashinzwe umutekano ku isi, u Rwanda rwashinje Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuba yarahaye Wazalendo «inkunga ikomeye y’ibikoresho ». U Rwanda rukaba rwamagana ibyo bikorwa kuko bihabanye n’amasezerano yo kugarura amahoro n’umutekano yemejwe mu biganiro bya nairobi na Luanda.

Robert Kayinamura, wungirije uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’abibumbye, yavuze ko gukomeza kunanirwa gukemura intandaro y’ikibazo cyatumye igice cy’uburasirazuba bwa Congo gikomeza kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, byakomeje guhungabanya umutekano w’akarere kose mu gihe cy’imyaka mirongo itatu. Raporo nyinshi z’imiryango mpuzamahanga n’impuguke za ONU, zemeza ko umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo wagiye uhungabanywa kenshi na leta  y’u Rwanda kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Uyu mudipolomate w’u Rwanda yamaganye imitwe yitwaje intwaro irenga 120 iri ku butaka bwa Congo, harimo na FDLR ndetse n’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo yinjijwe mu gisirikare cya FARDC, ubu iyo mitwe yose ikaba iri kurwanya umutwe umwe wa RDF/M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Uyu mu diplomate w’umunyarwanda yemeje ko leta ya Congo iri kurwanisha abacancuro mu kurwanya RDF/M23, yatize ati : «Byongeye kandi, kwinjiza ibihumbi by'abacanshuro mu ngabo z’igihugu, binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, ibyo kandi bikaba bijyana no kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono; ibyo bikaba byerekana ko Kinshasa idashishikajwe no kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo binyuze mu nzira y’ibiganiro, ahubwo ikaba ishaka igisubizo kinyuze mu nzira ya gisirikare ». Aha abantu bakaba bakwibaza niba leta  y’u Rwanda ariyo ihitiramo igisubizo leta  ya Congo igomba gufata mu kurwanya umutwe uhungabanya umutekano ku butaka bwayo !

Aya magambo yose yo gutabaza Kigali ishyira imbere yateye abantu kwibaza impamvu Kinshasa ikubita umutwe w’ibyihebe bya RDF/M23 biri guhungabanya umutekano muri Congo, Leta  ya Kigali akaba ariyo itaka ! Kuki Uganda cyangwa Uburundi bidataka kandi nabyo bihana umupaka na Congo ndetse bikaba bifite impunzi zirwanya leta zabyo ziri ku butaka bwa Congo ? Ibi byerekana nta gushidikanya ko RDF/M23 atari umutwe w’abacongomani nk’uko bivugwa ahubwo ari ingabo z’u Rwanda ziri kurwana muri Congo zifite izina rya M23. Twabibutsa ko «Wazalendo» ari umutwe w’abaturage b’abacongomani bishyize hamwe kugirango birwaneho kubera ubwicanyi bakorerwa n’igisilikare cy’u Rwanda. Nta masezerano namwe Wazalendo yigeze ishyiraho umukono ayibiza gukubita RDF/M23 !

Amaherezo y’iyi ntambara aduhishiye byinshi !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article