Ingaruka z’icyemezo cy’Amerika (USA) cyo gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bishyira abana mu gisilikare !
Mu mwaka w’2013, ambasaderi uhoraho w’Amerika ushinzwe kugenza ibyaha by’intambara « Bwana Stephen Rapp » yakoreye uruzinduko i Kigali rwo kuburira Paul Kagame ; icyo gihe yamubwiyeko nakomeza gutera inkunga umutwe wa M23, ashobora kuzagezwa imbere y’inkiko agashinjwa ibyaha by’intambara bikorwa n’umutwe wa M23 ku butaka bwa Congo nk’uko « Charles Taylor » wari perezida wa Liberiya yagejejwe mu nkiko agashinjwa ibyaha by’intambara yaberaga mu gihugu cya Sierra Leone! Kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/09/2023, Amerika yateye indi ntambwe ikomeye cyane yo gushyiraho itegeko rishyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 19 ku isi bishyira abana mu gisilikare; akarusho ku Rwanda ni uko abo bana rwinjiza mu gisilikare rubohereza kujya ku rwana mu mutwe w’iterabwoba wa M23 uri gukora ibyaha by’intambara ku butaka bwa Congo (RDC) ; ese ingaruka z’iki cyemezo ni izihe ?
Nyuma y’iki cyemezo cy’Amerika cyo gushyira u Rwanda kuri ruriya rutonde rw’ibihugu byinjiza abana mu gisilikare, umuvugizi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) yabwiye itangazamakuru ko igihugu cyose gishyizwe kuri urwo rutonde (Child prevention Act) gihura n’ingaruka zikomeye ku rwego mpuzamahanga ziterwa n'ibihano bikomeye bishyirwa ku gihugu no kubantu ku giti cyabo kubera gushyira abana mu ngabo zacyo cyangwa se mu mitwe yitwara gisilikare. Ibihano bijyana n’icyemezo cyo gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bishyira abana mu gisilikare bizatangira gukurikizwa ku italiki ya 1/10/2023, iyo taliki akaba ariyo FPR Inkotanyi izizihizaho isabukuru y’agahinda y’imyaka 33 ishize igabye igitero ku Rwanda ivuye muri Uganda (1/10/1990)! Abakurikirana politiki yo mu bihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari by’Afurika bakaba bemeza ko ibi bihano bizagira ingaruka zikurikira :
1.Kugabanuka kw’inkunga ya gisilikare yahabwaga RDF : Amerika nicyo gihugu gitera inkunga ikomeye ya gisilikare ingabo za RDF, yaba inkunga y’amafaranga, ibikoresho ndetse n’amahugurwa. Guhagarika iyi nkunga bizahungabanya ku buryo bukomeye igisilikare cya Paul Kagame.
2.Ingorane zo kugura intwaro n’ibikoresho bya gisilikare : Igihugu cyashyizwe kuri ruriya rutonde ntabwo gishora kugura cyangwa se guhabwa intwaro n’ibikoresho bya gisilikare ku buryo bworoshye. Amerika niyo yahaga ingabo za Kagame intwaro n’ibikoreshobo bya gisilikare ingabo z’inkotanyi kandi n’ibindi bihugu bizahita bishyira mu bikorwa iki cyemezo kugirango bidahura n’ibihano by’Amerika, ntabwo byazatangaza abantu mu gihe Inkotanyi zishobora kubura n’imyenda yo kwambara !
3.Kwiyongera kw’igitutu mpuzamahanga : Iki cyemezo cy’Amerika kizashyira igitutu gikomeye kuri leta ya FPR kuko izaba ishinjwa ibyaha byo guhungabanya uburenganzira bw’abana kuburyo inkunga nyinshi zahabwaga u Rwanda n’ibihugu by’amahanga zizahagarara.
4.Guta agaciro kw’isilikare cy’Inkotanyi : Kubera kiriya cyemezo abasilikare b’inkotanyi boherejwe mu ngabo za Loni zishinzwe amahoro bagomba gutaha, isura y’inkotanyi mu bihugu zirimo (Mozambique, Centafrique, Sudani…) ikaba ihise ihindana.
5.Guha agaciro raporo zishinja Kagame gufasha M23 : Kuba u Rwanda rushyizwe kuri ruriya rutonde kubera kohereza abana muri M23 bihise bishimangira raporo zose zishinja u Rwanda ko M23 ari ingabo za RDF ku buryo n’ibyaha bikorerwa muri Congo byose bigiye kujya ku gatwe ka Paul Kagame n’ingabo ze za RDF/M23.
6.Guha imbaraga leta ya Congo :Iki cyemezo cy’Amerika cyongereye imbaraga leta ya Congo kuko idashobora kongera gusabwa n’uwo ariwe wese gushyikirana n’umutwe wa M23 ushinjwa ibyaha by’intambara byo kwinjiza abana mu gisilikare ; uyu mutwe kandi nawo ugiye kugira ingorane zikomeye cyane zo kubona abawushyigikira kuko uzabigerageza wese azahita ahanwa na ririya tegeko.
Ntabwo ingaruko z’iki cyemezo cy’Amerika zishobora kugaragara zose uko zakabaye kuko itegeko ryatowe rizahoraho n’ingaruka ryazo zikazahoraho ; kugirango leta ya Kagame yoroherwe n'ingaruka zituka kuri iri tegeko ni uko ishobora gutanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikagaragaza ko yarenganyijwe maze urukiko rwonyine akaba arirwo rukuraho iki cyemezo. Twizereko kubera inshuti nyinshi Paul Kagame afite muri Amerika iki kirego kizatangwa maze agatsinda uru rubanza !
Veritasinfo.