Itangazo rya « RDI-Rwanda Rwiza », ryerekeranye n’isabukuru yimyaka 61 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge.
Ishyaka «RDI-Rwanda Rwiza» ryifurije Abanyarwanda isabukuru nziza yimyaka 61 igihugu cy’u Rwanda kibonye ubwigenge. Uwo munsi w’ubwigenge ukaba utazibagirana mu mateka, kandi ukaba uduha n’umwanya wo gutekereza ku bihe byahise by’igihugu cyacu, kwishimira ibyo twagezeho no gutekereza ku bihe byiza by’ahejo hazaza h'igihugu cyacu dukunda.
Kuri uyu munsi, ishyaka «RDI-Rwanda Rwiza» ryifuje guha icyubahiro Abanyarwanda bose, bahagurukiye rimwe batitaye ku bwoko bwabo cyangwa akarere bakomokamo, bakaba intwari mu kurwanirira no guharanira ubwigenge bw’u Rwanda bagezeho ku italiki ya 1 Nyakanga 1962. Abakurambere bacu bagaragaje ubutwari mu rugamba rwo gukuraho ingoma ya cyami ntavuguruzwa n’ubukoloni bwazanywe n’Ababiligi, ibyo byombi bikaba byarakandamizaga rubanda rugufi; ubwo butwari bukaba bwarabaye umusingi wifatizo ry’ubwigenge bw’u Rwanda.
Turagaya cyane abakoresheje imbaraga za gisilikare bagakuraho guverinoma ya Perezida Grégoire Kayibanda, wabaye perezida wa mbere w’umusivili watowe nk’umukuru w’igihugu binyuze mu matora adafifitse, ari nayo nzira ya demokarasi twifuza mu Rwanda. Igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyakozwe n’abari abayobozi ba Repubulika ya kabiri, cyari kinyuranye cyane n’amahame ya demokarasi n'ubwigenge Abanyarwanda bagezeho biyushye icyuya kandi kikaba cyarateye mu Banyarwanda urwicyekwe, ubushyamirane n’umwiryane mu bana b’u Rwanda na nubu bikidukurikirana.
Ishyaka «RDI-Rwanda Rwiza», ribabajwe cyane n’uko kuva mu mwaka w’1994, u Rwanda rwayobowe n’ishyaka rya FPR, iryo shyaka rikaba ryarashyizeho ubutegetsi bukora nka cyami ntavuguruzwa Abanyarwanda basezereye cyera. Turashishikariza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kurwanya ubwo butegetsi bw’igitugu no gukurikiza urugero twasigiwe n’aba sogokuruza mu guharanira ubutabera n'ubwisanzure.
Igihe kirageze nk’Abaturarwanda, kugirango dushyire imbaraga zacu hamwe maze dushyireho ubutegetsi bubereye demokarasi, bwubaha uburenganzira bwa muntu kandi budasumbanya cyangwa ngo butoneshe igice kimwe cy’Abanyarwanda, buhereye ku moko n’uturere baturukamo. Twizera tudashidikanya ko aho ubushake buri ibintu byose bishoboka kandi ko abajya inama Imana ibasanga.
Kuri uyu munsi utazibagirana, ishyaka «RDI-Rwanda Rwiza» ryifurije Abanyarwanda bose, ari bari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo, isabukuru nziza y’umunsi w’ubwigenge. Uyu munsi utubere umwanya wo kwishimira igihugu cyacu no kwiyemeza kugera ku ntego y’u Rwanda rwiza twifuza kandi rubereye bose.
Harakabaho u Rwanda rwigenga!
Bikorewe i Buruseli, taliki ya 1 Nyakanga 2023,
Umuyobozi w’ishyaka «RDI-Rwanda Rwiza»,
Bwana Faustin Twagiramungu