Kuki hari urwicyekwe hagati ya «Ukraine» n'«Amerika (USA)» ku ntambara Uburusiya bwagabye muri icyo gihugu?
Nyuma y’aho ikinyamakuru cya CNN cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gishyiriye ahagaragara inyandiko igaragaza amakuru y’ibanga Amerika (USA) yagiranye n’Uburusiya mbere y’uko perezida Vladimir Poutine afata icyemezo cyo kugaba igitero kuri Ukraine taliki ya 24/02/2022 kugirango ayigarurire ; umwuka si mwiza hagati y’abaturage ba Ukraine n’Amerika (USA! Ayo makuru agaragaza ko ibiro by’ubutasi by’Amerika (CIA) bifite ikibazo cyo kumenya icyo perezida w’Uburusiya «Vladimir Poutine» atekereza kuri iyi ntambara ya Ukraine no kumenya icyo perezida wa Ukraine «Volodymyl Zelensky» ateganya gukora kugirango yirwaneho! Nubwo CIA ikorera muri Ukraine,ntabwo yizera neza amakuru y'urugamba ihabwa n'abayobozi ba Ukraine kuko bayishisha!
Nk’uko CNN ibitangaza, mbere y’italiki ya 24/02/2022, perezida w’Uburusiya «Vladimir Poutine», yamenyesheje perezida w’Amerika «Joe Biden» ko yiteguye gutera igihugu cya Ukraine, akakigarurira. Perezida w’Amerika yabwiye perezida w’Uburusiya ko bagomba kugira ibyo bumvikanaho mbere y'uko icyo gitero kuri Ukraine kiba; perezida w’Uburusiya arabyemera. Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikaba byarageze ku myanzuro ikurikira :
-Amerika yemereye Uburusiya ko butera Ukraine bukayigarurira ariko iyo ntambara y’Uburusiya ikagarukira muri Ukraine gusa, ntigere mu bindi bihugu biri muri OTAN/NATO (Umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’uburengerazuba bw’isi) kuko bishobora gutera intambara ya gatatu y’isi yose. Amerika kandi yumvikanye n’Uburusiya ko butazakoresha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine kuko byagira ingaruka ku Burayi bwose bikaba byatera intambaraga ya gatatu y’isi yose.
-Uburusiya bwumvikanye n’Amerika ko igihugu cy’Amerika (USA) kitazohereza abasilikare bacyo muri Ukraine kuyitabara kuko ingabo z’Amerika n’iz’Uburusiya ziramutse zihanganye ku rugamba byabyara intambara ya gatatu y’isi yose. Amerika kandi yemereye Uburusiya ko itazaha Ukraine intwaro zikomeye zishobora kurasa mu Burusiya kandi ko itazashyigikira igikorwa cyose gishobora gusenya igihugu cy'Uburusiya cyangwa se ngo gihirike ubutegetsi bwa Poutine.
Nyuma yo kugirana ayo masezerano, perezida w’Uburusiya yashyize igitutu gikomeye ku rwego rushinzwe ubutasi bw’Uburusiya "FSB" kugirango rushakishe amakuru yose ashoboka no gutegura urugamba ku buryo bwihutirwa mu kwigarurira Ukraine. Urwego rushinzwe ubutasi rw’Uburusiya rwagombaga gutegura urutonde rw’abayobozi bakomeye ba gisivile na gisilikare ba Ukraine bagombaga kwicwa mu minsi 3 gusa, noneho ibyo bigatuma ingabo za Ukraine zicika intege zikarambika intwaro hasi igihugu kigafatwa nta ntambara ikomeye ibaye.
Ibiro bishinzwe ubutasi by’Uburusiya byakoreye ku gitutu gikabije cya perezida w’Uburusiya washakaga ko urwo rugamba rwihuta Ukraine itarabimenya, ibyo bikaba byaratumye ibiro bishinzwe ubutasi FSB bikora gahunda ififitse y'urugamba muri Ukraine, bikaba byaragize ingaruka nyuma ku Burusiya mu kwigarurira umurwa mukuru wa Ukraine ariwo Kiev. Ibiro bishinzwe ubutasi by’Amerika CIA nabyo byahise bitangira gukurikirana amakuru yose y’Uburusiya kuri icyo gitero bushaka kugaba kuri Ukraine, amakuru yose y’ibikorwa bya gisilikare Uburusiya butegura gukora muri iyo ntambara, CIA yayahaga abayobozi ba Ukraine kugeza na nubu ikaba ikiyabaha.
Ni muri iyo gahunda, mbere y’uko Uburusiya butangira ibitero kuri Ukraine taliki ya 24/02/2022, Amerika yasabye kenshi perezida wa Ukraine « Volodymyr Zelensky » guhungira muri Amerika kimwe n’abagize leta ye kuko yari izi neza ko Uburusiya buzafata Ukraine byanze bikunze! Ku munsi w’igitero, perezida wa Ukraine, yanze kubahiriza icyo cyifuzo cy’Amerika, yanga guhunga, ahubwo ayisaba guha ingabo za Ukraine intwaro zigezweho maze zigahangana n’Uburusiya! Amerika yahaye Ukraine intwaro zoroheje, zirasirwa ku rutugu zo guhanura indege ! Izo ntwaro, kimwe n’Amakuru y’Uburusiya igihugu cy’Amerika cyahaga ingabo za Ukraine bikaba byaratumye ingabo za Ukraine zihagarika igitero cy’Uburusiya muri Kiev, bityo Ukraine ntiyafatwa n'Uburusiya nk'uko Poutine yabitekerezaga!
Ibindi bihugu bitari Amerika nabyo byaboneyeho maze biha Ukraine intwaro ndetse zikomeye, Turukiya yatanze Drones zikomeye cyane, Ubwongereza butanga misile zo mu mazi zarashe ubwato bw’intambara bw’Uburusiya, Ubufaransa butanga intwaro za « Cesar » ! Ibyo byatumye Amerika yikubita agashyi maze itanga intwaro ku bwinshi kurusha biriya bihugu bindi byari bitangiye guha intwaro Ukraine. Amerika yahaye Ukraine intwaro za HIMARS na drones nyinshi cyane, ubu noneho ikigezweho ni ugutanga ibifaru bikomeye kugirango Ukraine ishobore kwihagararaho !
Uko guha intwaro Ukraine bikozwe n’ibihugu binyuranye byatunguye Abarusiya kuko batari barabitekerejeho, bo bireberaga Amerika gusa, ikindi cyabatunguye n’ubururyo ingabo za Ukraine zihagazeho zikanga kurambika intwaro hasi; Uburusiya bwatunguwe kandi n’uko Amerika yahaye amakuru menshi y’urugamba Ukraine bigatuma intambara ikomera, icyo kibazo cy’amakuru Uburusiya ntibwigeze bukiganiraho n’Amerika kuko bwibwiragako intambara itazarenza icyumweru ! Ayo makuru n'izo ntwaro Amerika ikomeje guha Ukraine, perezida w'Uburusiya abibona nk'ubugambanyi Amerika yamukoreye ikaba itangiye kurenga ku masezerano bagiranye kuri Ukraine n'ubwo itarayiha intwaro zikomeye ariko ikaba yarohereje abasilikare bayo bashinzwe ubutasi (CIA) rwihishwa muri Ukraine!
Ukraine yakomeje gusaba intwaro zikomeye zirimo misile n’indege ibihugu biyitera inkunga ariko Amerika iyibera ibamba; mu minsi yashize umunyamabanga mukuru wa OTAN /NATO yagombaga gusimburwa kuri uwo mwanya n'umusilikare ufite ipeti rya général w'Amerika ariko uwo musilikare akaba akunda Ukraine cyane, ibyo byatumye Amerika isaba umunyamabanga wa OTAN/NATO uriho ubu kuguma kuri uwo mwanya! Ibyo bikaba byarateye amakenga abayobozi ba Ukraine ndetse batangira no kwibaza ku mugambi w'Amerika mu ntambara bashowemo n'Uburusiya. Amerika yakomeje gusaba Ukraine gushyikirana n'Uburusiya, maze Zelensky nawe asaba Amerika n'Uburayi guha Ukraine ikizere kirambye cy'umutekano wayo.
Igihugu cy'Ubufaransa nacyo cyateye ikibazo gikomeye Amerika mu mubano wayo na Ukraine; kuva cyera igihugu cy'Ubufaransa nicyo cyagiye gihagarika ibyemezo byose byo kwinjiza Ukraine muri OTAN/NATO, ariko kuva aho Zelensky asabye ibihugu bimushyigikiye guha Ukraine ikizere cy'umutekano wayo mbere yo kugirana ibiganiro n'Uburusiya, igihugu cy'Ubufaransa cyafashe icyemezo cyo gushyigikira ko Ukraine yinjira muri OTAN/NATO kugirango yizezwe umutekano urambye! Igihugu cy'Amerika kikaba kigomba kwemera cyangwa se guhakana icyo cyifuzo cy'Ubufaransa. Amerika niyemera ko Ukraine yinjira muri OTAN, igihugu cy'Uburusiya cyizavugako Amerika ari abagambanyi kuko batubahirije amasezerano bagiranye kuri Ukraine; Amerika nabwo niyanga ko Ukraine ijya muri OTAN, icyo gihugu (Ukraine)kizavugako Amerika yabagambaniye ku Burusiya ngo bugifate!
Iyo myitwarire y'Amerika mu ntambara ya Ukraine ikaba yarateye urwicyekwe hagati y'abaturage ba Ukraine n'Amerika kuko babona yarabagambaniye ku Barusiya none abaturage babo bakaba bakomeje gupfa n'igihugu kikaba kiri gusenyuka; ibyo byose bikaba bituma abayobozi ba Ukraine bahisha CIA y'Abanyamerika amabanga menshi bafite ku rugamba barimo n'Uburusiya n'icyo bateganya gukora mu bihe bizaza!
Uburusiya nabwo bwafashe ingamba zikomeye zo guhisha ibiro by’ubutasi bw’Amerika CIA amakuru y’urugamba ziri gukora muri Ukraine kuburyo Amerika ifite impungenge ko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine ntishobore kuzikumira hakiri kare! Ari Ukraine ari n’Uburusiya nta numwe muribo ufitiye ikizere Amerika kuburyo bombi batangiye kuyihisha ibikorwa byabo! Kugeza ubu, baba Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika, nta muntu n’umwe uzi icyo Poutine atekereza kuri iyi ntambara nicyo Zelensky yiteguye gukora mu kwirwanaho ! Ni ukubitega amaso !
Veritasinfo.