Rwanda :Uburangare bwa perezida Habyarimana Juvénal na Mgr Nsengiyumva nibwo bwicaje Mgr Antoine Kambanda ku ntebe y’ikitabashwa!

Publié le par veritas

UBURANGARE BWA PEREZIDA HABYARIMANA NA MUSENYERI NSENGIYUMVA VISENTI NIBWO BWICAJE MUSENYERI ANTOINE KAMBANDA KU NTEBE Y’IKITABASHWA YA ARIKIDIYOSEZI YA KIGALI NONE KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA INKOTANYI ZIGIYE KUYISENYA BURUNDU ABAPADIRI N’ABAKIRISITU BO MU RWANDA BABIREBA N’AMASO YABO.

Nari nararahiye ko nta kintu nzongera kwandika kuri Facebook kubera ko abantu benshi basomera kuri facebook ibihandikirwa babifata nk’ibidashinga ariko ibintu birimo kubera mu Rwanda ndumva ntagishoboye kubyihanganira. Iyo ushaka kumenya ibibera mu gisirikari utura hafi y’ikigo cya gisirikari, ubana n’abasirikari cyangwa ugasangira nabo kenshi.

Iyo ushaka kumenya uko abakarani babaho ukora ubukarani cyangwa ugasangira nabo urwagwa… No mu gipadiri ni uko: mu myaka 10 nakoreye Kiliziya Gatulika y’u Rwanda nkora muri Radio Maria Rwanda (2004-2014) nabanye kandi nkorana bya hafi cyane n’abasenyeri ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda, abapadiri, abakirisitu, ku buryo amaparuwasi yose yo mu Rwanda nayagezemo. Abapadiri n’abasenyeri bo mu Rwanda nabanye nabo, nakoranye nabo, nasangiye nabo ku meza yabo, nararanye nabo mu myiherero, nageze mu mbere zabo…

Ninjiye mu nama zabo nyinshi… ku buryo icyo ntabaye ni Padiri gusa. Na Musenyeri Kambanda Antoine turaziranye neza, nawe aranzi, ndamuzi, twarakoranye ari Recteur muri Philosophicum i Kabgayi, twarakoranye ari Recteur mu Nyakibanda asimbuye Smaragde Mbonyintege guhera mu 2006 najyaga musangayo, anabaye Musenyeri wa Kibungo twakomeje kujya duhurira mu bikorwa bya Kiliziya Gatulika binyuranye.

Nabwiwe nabo ibintu byinshi ndetse bimwe ntashobora kuvugira ku karubanda kuko birebana n’umwimerere wa Kiliziya Ibi ahanini bakaba barabimbwiraga kubera isano mfitanye na Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga i Kabgayi mu 1994 akicirwa hamwe n’abandi basenyeri bagenzi be n’abasaseridoti i Gakurazo aho mvuka. Urupfu rwa Oncle wanjye Musenyeri Rwabilinda Jean Marie Vianney rero rwababaje cyane abasenyeri n’abapadiri bo mu Rwanda rurabashegesha cyane uhereye kuri Musenyeri Ntihinyurwa kugera no ku bandi bose bitewe n’uko mu 1996 Papa Yohani Pawulo wa II yagombaga gushyiraho Diyosezi ya cumi mu Rwanda yitwa DIYOSEZI YA KIBUYE ikomorwa kuri Nyundo noneho Rwabilinda akayibera Umwepisikopi.

Ibi abaturage ntabyo baba bazi noneho nimubimenye ndabibabwiye. Ibi rero nibyo byagiye bituma abapadiri n’abasenyeri mu Rwanda bambwira ibintu byinshi. Nyamara kubera ko nkunda Kiliziya Gatulika y’u Rwanda kubera isano mfitanye nayo, ntabwo nshobora kwihanganira ibirimo kuyibamo nk’aho abategetsi bayo bameze nk’abasinziriye batabona ibirimo kuba kimwe na Vaticani imeze nk’iyakuye u Rwanda ku ibere.

 

Paul Kagame na Musenyeri Kambanda: mu mugambi wo gusenya Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose

Musenyeri Kambadna ateye agahinda. Nawe se koko wareba ukuntu Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa isi yose ivuma wowe ukamwita impano y’Imana yahawe u Rwanda n’Afurika koko? Ariko nanjye numva ngo ndijijisha, none se yabuzwa n’iki kumwita atyo kandi umugambi wabo ari umwe (gusenya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose).

Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko abanyarwanda baryaryana bakicecekera, iyo Kagame atinyuka kubwira abasenyeri mu ruhame ngo azabaha inkunga yo kubaka icyicaro cya Arikidiyosezi ya Kigali amaze imyaka 24 atarasaba imbabazi ku basenyeri bacu yishe, ku bapadiri bandi yarimburiye ku Rwesero, ku rupfu rwa Musenyeri wa Ruhengeri Phocas,…

Ubwo aba yumva mu bwenge bwe ari muzima? Ababyumva se bo bakamukomera amashyi bo mu bwenge bwabo ni bazima? Njyewe se ubyandikaho buri munsi nsaba ubutabera n’ubwiyunge buhamye mu bana b’u Rwanda ariko simbihabwe nyamara ngakomeza kuvuza iya bahanda ubwo njyewe amaherezo azaba ayahe??? Banyarwanda mbahaye akanya mutekereze gato: Umuntu akwiciye abasenyeri, akaguhotorera abapadiri yarangiza akagusezeranya kuzaguha amafaranga yo kubaka inzu y’amatafari atarakubwira impamvu yakwiciye abawe kandi nawe ushoboye kuyiyubakira wayemera???

Musenyeri Ntihinyurwa azi neza ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda igeze aho umwana arira nyina ntiyumve

Perezida Kagame mubona uriya niwe mwanzi wa mbere wa Kiliziya Gatulika ku rutonde rw’abanzi bayo ifite ku isi. Paul Kagame kandi niwe mwanzi wa mbere w’abanyarwanda bose abahutu n’abatutsi. Impamvu ni uko Kagame avuga ko Kiliziya ariyo yatumye abatutsi bamburwa ubwami mu 1959 ubutegetsi bugahabwa PARMEHUTU. Iki kintu Kagame cyanze kumuva mu mutwe. Icyo rero nicyo Kiliziya ikiryozwa na bugingo n’ubu. Icyo kintu nicyo cyateye urwango runuka hagati ya Kagame na Musenyeri Ntihinyurwa kugeza n’ubu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ibintu bitarajya mu buryo.

Urwo rwango n’inzika biranga Paul Kagame kandi ni nabyo byatumye akomeza kwiyenza kuri Musenyeri Ntihinyurwa ngo yimuke ave haruguru ye. Nyamara icyo abanyarwanda bose bakwiye kumenya ni uko hakurikijwe amategeko ahubwo Paul Kagame ariwe ukwiye kwimuka kuko hariya hubatse icumbi rya perezida ari mu kibanza cya Arikidiyosezi ya Kigali.

Abanyarwanda musoma iyi nyandiko mushobora kwibaza uko byagenze kugira ngo iriya nzu yubakwe (icumbi rya perezida). Umunsi umwe perezida Habyarimana wagombaga gutaha i Kanombe yagiye gusura Musenyeri Nsengiyumva Visenti basangira byeri noneho bamaze kuyihaga bugorobye nibwo Musenyeri Nsengiyumva Visenti abwiye Habyarimana ati ariko ukomeza kuvunika utaha i Kanombe kubera iki ko hano hari ikibanza kinini uwagukeberaho ukahubaka inzu byakugwa nabi? Ni uko icumbi rya perezida ryahubatswe.

Ndetse harimo urugi ruhuza impande zombi ariko Kagame ahageze yararwishe njyewe wajyaga kwa Musenyeri Ntihinyurwa inshuro nyinshi nabonye ibimenyetso byerekana aho urwo rugi rwahoze. Ku ruhande rwo kwa Musenyeri urugi ruraboneka ariko ku rundi ruhande rwerekera kwa Kagame mu rugo yubatseho urukuta rw’amatafari urugi araruhomera bisobanuye inzika n’urwango rukomeye Kagame yanga Kiliziya. Ibi bikaba byerekana ko nta mpamvu n’imwe Kagame afite yatuma ategeka Kiliziya kwimura inyubako zayo ko ahubwo ariwe ukwiye kubabererekera akajya ataha kuri Muhazi aho yihitiyemo cyangwa akajya kubaka ahandi hose ashaka mu Rwanda.

Paul Kagame noneho Kiliziya Gatulika mu Rwanda ayifashe umurizo.

Mu Kinyarwanda iyo uvuze ngo kanaka yafashe ikintu runaka umurizo ntabwo uba uvuze ko icyo kintu gifite umurizo. Kiliziya Gatulika ntabwo ifite umurizo. Ahubwo iyo mvugo iba ishaka kwerekana ko icyo kintu ugifite mu biganza byawe ku buryo burunduye. Imigambi ya FPR yo kurimbura abanyarwanda ni myinshi ntaho irajya rwose. Musenyeri Ntihinyurwa n’aho yari amabuye. Kuva Kagame yagera ku butaka bwa Kigali ntiyigeze amuha amahoro amuhimbira ibyaha atakoze kubera rwa rwango nababwiye hejuru.

Nibuka neza ko Musenyeri RUBWEJANGA umututsi wubashywe mu Rwanda kandi w’imfura utapfa kubona ariwe wigeze guha Paul Kagame na Tito Rutaremara gasopo ko bakwiye guha Ntihinyurwa amahoro n’ubwo bitababujije gukomeza kumuzengereza. Impamvu nanditse ubu butumwa ntabwo ari ukujajwa cyangwa kwivanga mu mikoranire hagati ya Kiliziya na Leta y’u Rwanda n’ubwo bwose nzi neza ko iyo mikoranire mu Rwanda mu by’ukuri itagihari kubera intambara y’ubutita itutumba guhera mu 1994 kugeza n’uyu munsi.

Nanditse ubu butumwa kugira ngo abanyarwanda bamenye ukuri kandi nibabona Kiliziya Gatulika mu Rwanda isenyutse bazamenye uko bigenze, bazamenye ababikoze n’impamvu byakozwe bityo kandi si kera ni vuba na bwangu ubwo Kabanda ageze muri uriya mwanya agahu kagiye guhura n'umunyutsi.

Perezida Habyarimana wishe Kayibanda agafata ubutegetsi njye mbona atari azi agaciro kabwo

Umwanditsi ntako atagoragoza: Burya politiki niwo mwuga ugoye kuruta indi yose. Gufata ubutegetsi ni ikintu kimwe ariko kuburinda no kububumbatira kikaba ikindi. Habyarimana iyo aza kuzirikana neza impamvu Kayibanda yafashe ubutegetsi ntabwo byari kumutwara umwanya munini cyangwa ngo bimusabe gutekereza byinshi ku kumenya ukuri. Nyamara Museveni w’ikirumirahabiri n’indyarya yaramucengeye amuca munsi we atabizi kubera nyine kwa kutareba kure kwe kugeza agejeje mu mbere ze abazamuhitana kandi koko baramnwishe.

Bavandimwe banyarwanda, nimukanguke, nimuhumuke, nimusenge ariko munatekereza kandi buri munsi muzirikana ko FPR nta kindi cyayizanye mu Rwanda uretse gucamo ibice abana b’u Rwanda no kubarimbura. Twibuke ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ariyo yatanze umusanzu ukomeye mu kugera ku mpinduramatwara yagejeje abanyarwanda kuri Repubulika taliki 01 Nyakanga 1962. Rero kwicaza mu bushorishori bwa Kiliziya inkotanyi zirwanya iyo Repubulika, nta kuyisenya birenze ibyo.

U Rwanda rukeneye abategetsi barukunda, bakunda abaturage barwo, babifuriza ineza kandi babashishikariza amahoro no gutera imbere mu rukundo, mu bworoherane no mu kwiyunga kwa nyako ubutabera bugakora akazi kabwo neza, abanyabyaha bose bagahanwa ntihabe umwana umwe ukubitwa iminyafu ngo undi avune umuheha bamwongeze undi.

 

UDAHEMUKA Eric

Umunyamakuru mu buhungiro muri Australia

Uri mu batemera ko Mgr Antoine Kambanda yagirwa Cardinal? Sinya iyi Pétition nta mususu!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article