Rwanda: Igitutu gisaba iperereza ryigenga mpuzamahanga ku rupfu rwa Kizito MIHIGO gikomeje kwiyongera!

Publié le par veritas

Paul Kagame yabaye ikivume mu gihe Kizito Mihigo yabaye umutagatifu

Urwego rw'ubugenzacyaha bwa leta y'abicanyi b'i Kigali RIB rwashyize ahagaragara raporo yemeza ko Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje ishuka maze akarizirika ku idirishya riri mu kasho yari afungiyemo; ngo abapolisi bamurindaga ntibarabutswe n'uko kwiyahura kwe kuko bari kure bityo akaba nta rubanza rugomba kubaho! Iyi raporo ya RIB yemerwa na RIB yonyine kimwe na leta y'Urupfu iyoboye u Rwanda; nta mashuka aba muri za kasho z'u Rwanda ku buryo inkuru yo kwiyahura kwa Kizito Mihigo ari urwenya rubabaje! Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu isaba ko hagomba kuba raporo yigenga yo kumenya uko Kizito Mihigo yishwe, impamvu yatumye yicwa ikamenyekana kandi n'abadize uruhare muri urwo rupfu bagashyikirizwa ubutabera! Ese iryo perereza rizashoboka?

Birumvikana ko leta y'abicanyi yakwije urupfu hose mu Rwanda iyoboye abanyarwanda muri iki gihe idashobora kwemera ko iryo perereza ribaho kuko bigaragarira buri wese ko iyo leta ariyo yishe Kizito Mihigo.  Kizito yafashwe na RIB ari muzima,  ashyirwa mu kasho nyuma, nyuma iyo RIB yafunze Kizito imugaragaza ari umurambo, ariko igatinyuka ikavuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rwe! Niba Kizito yariyahuye kandi kandi afungiye mu kasho karinzwe ni abapolisi bafite intwaro ubwo urupfu rwe rwatewe n'uburangare ibyo nabyo bikaba bihanirwa n'amategeko ku gihugu gifite ubutabera kuko hakozwe icyaha cyo kudatabara ubuzima bw'umuntu buri mu kaga, abo bapolisi bari barinze iki? Abanyarwanda bafungiwe mu kasho ka RIB i Remera bavuga ko nta buryo umuntu ashobora kwiyahurira muri ako Kasho bitewe ni imiterere yako kandi nta dirishya rifite grillage (ibyuma) ako gasho gafite; kiretse niba barashyizeho iryo dirishya umunsi hafungirwagamo Kizito Mihigo kugirango aryimanikeho! Bityo kwiyahura kwa Kizito Mihigo akaba ari ikinyoma cya RIB giteye agahinda!

Uko byagenda kose iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Kizito Mihigo rigomba kuzabaho kandi Paul Kagame akazabazwa amaraso ye iteka ryose. Iryo perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo rikaba riri gusabwa n'abantu bibumbiye mu byiciro 3 aribyo bikurikira:

1.Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zakoresheje muri Amerika (USA) i Washington DC, zavuze ko iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo ari ngombwa kandi ko izo mpirimbanyi zitazahagarika gusaba ko iryo perereza ribaho. Nyuma y'urupfu rwa Kizito Mihigo, isi yose yamaze kubona ko u Rwanda rugoswe na leta y'urupfu kuburyo hagomba kugira igikorwa. Nyuma y'iyicwa rya Mihigo amahanga yamaze kubona ko amazi yarenze inkombe mu Rwanda!

2.Kiliziya Gatolika. Nubwo Kiliziya igaragaza ko icecetse, ntabwo ishobora kureka ko urupfu rwa Kizito Mihigo rurangira gutyo. Papa yohereje intumwa ye muri misa yo gushyingura Kizito Mihigo, icyo akaba ari  ikimenyetso gikomeye cyane cyerekana ko Kiliziya Gatolika itemera ibyo RIB ivuga ko Kizito Mihigo yiyahuye kuko muri Kiliziya Gatolika umuntu wiyahuye ntasomerwa misa, kuba rero iyo misa yarasomwe ndetse n'intumwa ya Papa ikayijyamo ni ikimenyetso cyemeza ko Kiliza Gatolika yemera ko Kizito Mihigo yishwe; kugira ngo ibyo bifatwe ukundi ni uko habaho iperereza mpuzamahanga ridafite aho ribogamiye kuri urwo rupfu. Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri kiliziya, ntabwo rero izo ndirimbo zakomeza gukoreshwa n'abakristu kandi zarahimbwe n'umuntu wiyahuye, ukuri kugomba kujya ahagaragara byanze bikunze.

Uyu ni umusore utuye i Kayonza mu Rwanda wahohotewe n'intore za FPR kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/02/2020

3.Abanyarwanda bo mu moko yose : Abanyarwanda bo mu moko yose babajwe n'iyicwa rya Kizito Mihigo ariko ku buryo bw'umwihariko abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside yabaye mu Rwanda 1994 barasaba ko iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo rikorwa n'urwego mpuzamahanga rwigenga, amashyirahamwe ya politiki atavuga rumwe na FPR nayo arasaba iryo perereza kuko bigaragara ko Kizito Mihigo yishwe na Paul Kagame amuhoye ko yashakaga ko abanyarwanda bose bishwe n'interahamwe ndetse n'inkotanyi bibukwa kimwe! Uko byagenda kose nyuma ya leta ya FPR ubutabera buzatangwa ku bantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa Kizito Mihigo kimwe n'abandi banyarwanda benshi bishwe kandi bakomeje kwicwa na FPR Kagame.

Hari abahanzi babaye ibyamamare nka : Bob Marley (Jamaïque), Lacky Dube (Afrique du sud), Michael jacksson (USA), Christophe Matata (Burundi) n'abandi benshi bibukwa cyane kubera indirimbo zabo; ariko akarusho Kizito Mihigo (Rwanda) arushije aba bahanzi bose ni uko yishwe na leta ya FPR Inkotanyi (Rwanda) imuhoye kuririmba urukundo kandi akaba ari umukristu gatolika udashidikanywaho. Igihe cyose hazajya haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cyangwa se abantu bagiye mu misa, bazajya basusurutswa n'ijwi rya Kizito Mihigo. Umuvumo wo kwica Kizito Mihigo uzakomeza gukurikirana Kagame n'umuryango we kuko Kizito Mihigo azahoraho iteka ryose kubera ibitekerezo bye n'indirimbo ze!

Kanda hasi aha wumve amakuru y'inamazimpirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu yabereye i Washngton DC yateguwe na VOA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article