Rwanda: FLN ihagaze neza kandi ikomeje urugamba rwo kubanisha neza abanyarwanda (Faustin Twagiramungu).
Muri Mutarama 2019 umugabo witwa Félix Tshilombo Tshisekedi yagabiwe na bampatsibihugu (abakuru b'ibihugu bikomeye ku isi) umwanya wo kuba umukuru w'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo ba mpatsibihugu akaba aribo basabye Tshisekedi kwisunga umugaragu wabo Paul Kagame kugirango amubwire ibanga ryo kuramba ku butegetsi n'uburyo bukoreshwa mugusahura umutungo wa Congo. Amakuru yizewe neza aturuka i Kinshasa akaba yemeza ko Félix Tshisekedi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye n'abasilikare b'inkotanyi ba RDF yohererejwe na Kagame; ibyo bikaba bisobanura ko Tshisekedi agomba gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose agejejweho na Kagame kuko atabikoze ashobora kumwica nk'uko yishe Muzehe Laurent Désiré Kabila; ngiyo inkomoko y'ubushuti bw'akadosohoka Félix Tshisekedi afitanye n'umwicanyi Ruharwa Paul Kagame umaze kwica abaturage b'abakongomani barenga miliyoni 10!
Guhera ku italiki 25/11/2019, Paul Kagame yohereje ingabo za RDF zirenga ibihumbi 20 mu ntara ya Kivu y'amajyepfo maze azambika imyenda y'ingabo za Congo FARDC (Forces Armées Rwandaises Déployées au Congo); izo ngabo Kagame akaba yarazihaye inshingabo yo kwica abayobozi bakuru b'ingabo za FLN aribo: 1. Général Wilson Irategeka , umuyobozi wa CNRD akaba na Président w'impuzamashyaka ya MRCD ihuje amashyaka ya : CNRD, RRM, PDR-Ihumure na RDI-Rwanda Rwiza. 2. Général Habimana Hamada, umugaba umukuru w'ingabo za FLN na 3. Général Jeva, umugaba mukuru wungirije w'ingabo za FLN. Ibitero bya mbere by'inkotanyi byagabwe ku nkambi y'impunzi z'abanyarwanda iri i Kalehe, impunzi zari muri iyo nkambi zarishwe, izindi zikwirwa imishwaro, izicitse ku icumu zijyanwa bunyago mu Rwanda ziboshye amaboko! Bitewe n'uko icyo gikorwa cyo kwica impunzi cyahawe umugisha n'igihugu cy'igihangange cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), amahanga yose yafunze amaso ntiyagira icyo avuga kuri ubwo bwicanyi, kugeza uyu munsi impunzi z'abanyarwanda zikaba zikomeje kwicirwa mu mashyamba ya Congo n'abicanyi b'inkotanyi isi yose irebera igaceceka!
Umwicanyi Paul Kagame yashoboye kwica Général Mudacumura wa FDLR ku buryo butunguranye, akurikizaho Général Jean Michel Afrika wa RUD, ahita yumva ko inkotanyi ari igitangaza, kuva ubwo, ahita apanga gahunda zo kwica n'abayobozi ba FLN! Nubwo ariko Kagame yashoboye kwica bariya bakuru b'ingabo bombi ba FDLR na RUD, ingabo z'ayo mashyaka ziracyahari kandi zikomeje gahuda ziyemeje yo kurwanya ubutegetsi bw'abicanyi ba FPR-Kagame na FLN rero ntacyayibuza gukomeza kubaho n'ubwo Kagame yakwica bariya bayobozi bayo. Kagame yibwira ko kuba yarishe Fred Rwigema bigatuma yigarurira FPR, nyuma akica Président Habyarimana Juvénal bigatuma abohoza igihugu cy'u Rwanda, yibwira ko kwica umwe cyangwa se abayobozi b'imitwe y'ingabo ziyemeje kubohora abanyarwanda biba bisobanuye ko iyo mitwe yayitsinze, aho aba yibeshya cyane! Igikomeje guhangayikisha umwicanyi Paul Kagame ni uko hashize amezi 2 inkotanyi zica impunzi muri Congo ariko kugeza ubu zikaba zitaraca iryera umwe muri bariya bayobozi 3 ba FLN barimo bashakishwa nk'uruhindu!
Kugirango bakinge igihu mu maso abanyarwanda na bampatsibihugu babatumye kandi bikure mu isoni, inkotanyi zakomeje kujya zitanga amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byazo zibeshya ko abo bayobozi ba FLN bagoswe, bwacya zikavuga ko bafashwe, nyuma zikabeshya ko bahunze; none ubu ikigezweho ni uko ziri kuvuga ko abo bayobozi bishwe ariko zikaba zidashobora kwerekana imirambo yabo! Inkomamashyi ya Kagame yitwa Nduhungirehe Olivier yo yavuze ko ngo kwicwa kw'abayobozi ba FLN ngo bisobanura ko ari Faustin Twagiramungu uri gutsindwa akiyibagiza ko Twagiramungu yatangiye politiki mu mwaka w'1991 FLN itarabaho!! Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na radiyo "Ubumwe" kuri iki cyumweru taliki ya 19/01/2020, yavuze ko FLN ikomeye kandi ko ikomeje urugamba, Twagiramungu yagize ati:
"...ibi byerekeranye n'ibihuha byakwiriye mu Rwanda cyane cyane bikwijwe n'ibinyamateka byabo, aho bavuga abapfuye ariko ntiberekane uburyo bishwe, ikindi bati twafashe n'umuvugizi wabo, icyo bakaba barakigize umurato ukagira ngo mu byukuri hari ingorane biteye FLN! FLN iracyariho, irahumeka neza, iratera intambwe ndende neza kandi ifite inshingano z'uko abanyarwanda bazataha mu Rwanda bakagira ubumwe nk'ubwo dushingiyeho mu mashyaka yacu. Kuba rero barafashe umuvugizi wayo, ntabwo aribyo byatuma FLN ipfa, kuba abantu baratewe mu mashyamba ya Congo ntabwo aribyo byarangiza FLN! FLN ahubwo batumye itekereza kuburyo bukomeye kuko batekereza (Inkotanyi) ko tuzaza dukoma amashyi, ntayo tuzakoma!..."
Bwana Twagiramungu yavuze ko intego nyamukuru ya MRCD ari ugukangura abanyarwanda bari imbere mu gihugu bagashira ubwoba maze bakazafatanya na FLN mu kwirukana ubutegetsi bw'abicanyi ba FPR-Kagame. Muri icyo kiganiro Bwana Munyandinda wari kumwe na Twagiramungu yasobanuye ko intambara y'inyeshyamba FLN irwana, inkotanyi zidashobora kuyitsinda, mu buryo bwa gisilikare Munyandinda yerekanye ko intambara nk'iyo nta gihugu na kimwe cyayitsinze!
Kanda aha wumve icyo kiganiro ku buryo burambuye
Veritasinfo