Rwanda: Ubutegetsi bwa FPR bukomeje kwiyambika ubusa mu maso y'amahanga, Madame Victoire Ingabire yangiwe gusohoka mu gihugu!

Publié le par veritas

Umukobwa wa Victoire Ingabire yavuze ijambo ryo gushyigikira ibikorwa by'umubyeyi we

Umukobwa wa Victoire Ingabire yavuze ijambo ryo gushyigikira ibikorwa by'umubyeyi we

Madamu Victoire Ingabire umunyapolitiki wo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda yavuze ko atabashije kujya gufata igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne kuko ubwo burenganzira mu gihugu cye butubahirizwa.

Iki gihembo yagenewe gitangwa n'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne, APDHE, umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye i Madrid mu ijoro ry'ejo kuwa kane [taliki ya 5 Ukuboza 2019]. Kurwego rw'igihugu iki gihembo cyahawe "Jorge del Cura Antón" impirimbanyi iharanira guca iyicarubozo muri Espagne kuva mu myaka 1990.

Cyahawe kandi umunyamakuru wo mu gace ka Valencia witwa "Pascual Serrano" kubera umuhate we mu kwandika inkuru zigendanye no guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ku rwego mpuzamahanga, iki gihembo cyahawe "Madamu Victoire Ingabire na Nora Morales de Cortiñas". Madamu Morales ni umukecuru w'imyaka 89 wo muri Argentine, akaba impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore, abimukira, kurwanya kudahana no kurwanya ruswa.

Uyobora iri shyirahamwe yavuze ko Madamu Ingabire, ubu asanzwe ri umuyobozi w'ishyaka rishyashya DALFA (Development and Liberty For All), ari impirimbanyi ikomeye y'uburenganzira bwa muntu, ubwa politiki n'ubwisanzure mu gihugu cye aho bitubahirizwa kandi bikomeye gukora ibiMu ijambo yabwiye abari i Madrid akoresheje 'live video' ari i Kigali, Madamu Ingabire yavuze ko mu Rwanda hakiri inzira ndende ngo igihugu kigere ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: "Kuba ntabasha gusohoka mu gihugu ngo nze gufata icyo gihembo birasobanura ibyo mvuga, nyamara amasezerano mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu wese kujya aho ashaka ku isi"Ingingo ya 16 y'itegeko nshinga ry'u Rwanda nayo ivuga ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu cye no kukigarukamo".

Ingabire Victoire mu mwaka ushize yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika atarangije igifungo yari yarakatiwe n'inkiko, mu byo ategetswe harimo kwitaba ubushinjacyaha buri kweziIngingo ya kabiri y'itegeko rigena imbabazi rya perezida wa Repubulika rivuga ko uwo yahaye imbabazi ashobora gusohoka mu gihugu ariko abiherewe uburenganzira na minisitiri w'ubutabera.

Madamu Victoire Ingabire yabwiye BBC ko gusohoka mu gihugu abyemerewe kandi nurwo ruhushya yarusabye ariko batigeze bamusubiza. Yavuze ko mu Rwanda ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo butubahirizwa, ko ibi abo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi aribo bishyura igiciro cyabyoAti: "Dufite abatavuga rumwe n'ubutegetsi baburiwe irengero, abishwe n'abari muri za gereza"Amahame ya demokarasi ntiyubahirizwa, kandi twemera ko iterambere rirambye ry'u Rwanda ridashoboka nta demokarasi no kubaha uburenganzira bwa muntu".

Muri raporo y'ibipimo by'imiyoborere yitwa "Governance scorecard" yo mu 2018, ubutegetsi bw'u Rwanda buvuga ko "igipimo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu kiri kuri 87,61%". Raporo ya 2019 yitwa 'Democracy Index 2018' y’ikigo Economist Group ivuga ko ubwisanzure n'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda “buri kuri 2,9 ku 10 rukaba mu cyiciro cya nyuma cy'ibihugu biyobowe n'igitugu”.

Igihembo Victoire Ingabire yahawe cyashyikirijwe abana be, umwe muri bo yavuze ijambo rishyigikira ibikorwa by'umubyeyi we.

Inkuru ya BBC Gahuzamiryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Birazwi ko Kagame atinya abagore kugeza no kuwo babana mu rugo.
Répondre
W
Umugabo wa Ingabire Victoire numugabo pe, yareze abana be none arabakujije nabasore ninkumi. Ni byiza biratangaje nawe akwiriye igihembo cyindashyikirwa mubagabo.
Répondre
K
Izo mpunzi ni abantu bava amaraso, umwicanyi umunyamujinya, urebera, uhishira bose bazabibazwa kandi bazababara kurusha izo mpunzi.
Obadiya chapitire 1
Ese ibihugu bituranyi bizarokoka Shitani yishushanyije muri Kagame? Oya.
Ejo ni Nkurunziza, ejobundi ni M7, hakazaheturwa Tanzaniya.
Kivu zombi zizomekwa ku Rwanda Gisekeramwanzi wa Kongo azahanurwa kabira Fils asubire kubutegetsi abakongomani bakanuye ibyiso. Hari igice cya Tanzaniya kizomekwa ku Rwanda.
Kagame nawe ntazisazira.
Nkurunziza utegereje iki?
M7 urazarira cyane
Magufuli amaso ntaguha
Ifirimbi nivuga mwese uko mbavuze
Muhurire mu rugwiro, mushyireho uwubahiriza ubusugire bwanyu!
Imana yabahaye uburenganzira nimukomeze murabgare!
Répondre
N
Kagame na FPR hari ibintu banga urunuka: démocratie,kwishyira ukizana, critique, gukosorwa,kubazamukana, multipartisme, gusaranganya ubutegetsi ibyo iyo ubibazanyeho ntumenya ikigukubise
Répondre
J
Nkuko Ntwari abivuze ; ni "ABIDISHYI!", Barbares.
V
R.u.P.F.u. RPF ni dayimoni w’urupfu shitani yajugunye mu Rwanda. Ko ngo rpf yateje igihugu imbere kuki itinya democracy? Niba abanyarwanda bayikunze ku rugero rwa 99.99% yakagombye kureka Ingabire, Diane, etc nabo bakisanzura mu bitekerezo bakagira uburenganzira bwabo noneho icyo gihe abanyarwanda bakihitiramo. Nta piganwa rihari ntabwo rpf yajya aho ngo yuvuge imyato. Nta competitive democracy Iriboneye mu Rwanda. Abanyarwanda si ibigoryi byo gutora umwicanyi kandi hari abandi bantu bazima badafite ibiganza bijejeta amaraso bahari. Namwe ba mpatsibihugu mwaduteje uyu mwicanyi PK shame on you mwa ngengera mwe.
Répondre
N
Ubonye uburyo FPR ifashe abanyarwanda ubona ko gutegeka aribyo byari biyishishikaje gusa. None se abantu bashaka kwikubira ibyacu byose kuva kumuzi w'umwumbati ukageza ku ibati risakaye inzu . Turarambiwe rwose. Baryamye ku mirambo y'abacu bishe birirwa bitakana abandi kandi aribo babikoze. Twishyiremo akanyabugabo tubasubize iyo baturutse. Ntumukishinge intorehamwe ziza hano gutera ubwoba. Shebuja wazo kagame utinya umugore nka Ingabire nta ntwaro nta ruvugiro ibaze akubonye uje ufite intwaro kagame yayabangira ingata.
Répondre