Rwanda-RDC : Sobanukirwa na Jenoside Paul Kagame ari gukorera ubwoko bw’abandandi batuye mu karere ka Beni!
"Ingeso isaza ari uko nyirayo yapfuye koko"! Ku italiki ya 06 Mata 1994, Paul Kagame yakoze igikorwa cy'iterabwoba, arasa indege ya gisivile yarimo perezida Habyarimana Juvénal ari kumwe na mugenzi we w'Uburundi Cyprien Ntaryamira ubwo bari bavuye mu nama i "Dar es salaam" muri Tanzaniya; abo bakuru b'ibihugu bombi bahise bitaba Imana kimwe n'abo bari kumwe muri iyo ndege bose. Iraswa ry'iyo ndege rikaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Ikirego cy'iraswa ry'iyo ndege kikaba kiri mu butabera bw'igihugu cy'ubufaransa. Nyuma y'icyo gikorwa cy'iterabwoba cyakuruye amahano y'ubwicanyi mu Rwanda, abantu benshi batekerezaga ko ntabundi bwicanyi Kagame azongera gukora cyane ko ubutegetsi yaharaniraga yari amaze kububona; ariko sikobyagenze, bitewe ni uko ubwicanyi ari ingeso yokamye Kagame, ubwicanyi bwe na jenoside yarabikomeje,noneho arenga imbibi z'u Rwanda abijyana mu bihugu by'amahanga ahereye kubaturanyi!
Guhera mu mwaka w'1996 kugera 1998, Paul Kagame yagabye ibitero mu nkambi z'impunzi z'abanyarwanda zari mu burasirazuba bwa Zaïre ariyo yitwa RDC muri iki gihe, raporo Mapping yakozwe n'impunguke za ONU kuri ubwo bwicanyi yemeza ko ubwo bwicanyi nabwo buzitwa jenoside nibugezwa imbere y'inkiko; Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy'amahoro (prix Nobel de la paix) akaba yaratumije inama y'impuguke mubyerekeranye n'amategeko ndetse n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu, iyo nama ikaba izateranira mu gihugu cy'ubufaransa muri Mutarama 2020 kugirango izasuzume uburyo abakoze ubwo bwicanyi bw'impunzi bashobora kugezwa imbere y'ubutabera! Guhera mu mwaka w'2014, akarere ka Beni muri Ituri muri Kivu y'amajyaruguru kagaragayemo ubwicanyi bw'abaturage budasanzwe, muri iki gihe ubwo bwicanyi bukaba bwarakajije umurego kuburyo imiryango irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu itangiye kuvuga ko ubwo bwicanyi bubera i Beni nabwo ari jenoside; iyo miryango ikaba ihamagarira umuryango mpuzamahanga gushyiraho urukiko rwo guhana abakora ubwo bwicanyi.
Ibiri amambu, ni uko ubwo bwicanyi bubera i Beni nabwo bukorwa na Paul Kagame nk'uko byemezwa n'impuguke ndetse n'abashakashatsi bakomoka mu bwoko bw'abandandi (nandes) bari ku mugabane w'Uburayi! Televiziyo y'abakongomani yitwa "Tshangu" ikaba yaragiranye ikiganiro kirambuye n'impuguke zakoze ubushakashatsi ku bwicanyi buri kubera i Beni muri Kivu y'amajyaruguru ndetse muri icyo kiganiro n'abaturage bo mu bwoko bw'abandandi bakaba baratanze ubuhamya kuri ubwo bwicanyi bubakorerwa, bose bakaba bemeza ko ubwicanyi bukorerwa abaturage ba Beni bo mu bwoko bw'abandandi (nande) bukorwa n'abanyarwanda. Nk'uko byagaragajwe n'umushakashatsi Boniface Musavuli; ubwicanyi bubera i Beni bukorerwa abaturage baturanye n'ibigo bya gisilikare by'ingabo za Congo FARDC cyangwa se bugakorerwa abaturage baturanye n'ibigo by'ingabo za Monusco (ingabo za ONU), ibyo bikaba bishimangira ko ingabo za Congo ndetse n'iza Monusco ari ibyitso by'abicanyi ba Kagame yohereje muri akpkarere.
Ubwo bwicanyi bukorwa gute? Ni iyihe mpamvu itera ubwo bwicanyi?
Umushakashati Boniface Musavuli yasobanuye neza uburyo ubwo bwicanyi bukorwa, yagize ati:" Abicanyi bajya mu ngo zabo bagiye kwica, bakaza bambaye imyambaro y'ingabo za Congo FARDC kuburyo abaturage bibwira ko ari ingabo z'igihugu cyabo zibasuye. Abo bicanyi babanza ugirana ibiganiro n'abo bagiye kwica; nyuma bagafata abo bagiye kwica bakababoha. Abo bicanyi babanza kwica abana kuko aribo bagira urusaku cyane, nyuma bagakurikizaho kwica abagore bamaze kubasambanya ku ngufu, nyuma bagaheruka abagabo. Nyuma yo kwica abantu bari mu rugo, abo bicanyi bashaka ibyo kurya mu mazu y'abo bamaze kwicwa kandi ibyo babonye bakabirira aho, nyuma bagafata ibintu bifite agaciro basanze muri iyo nzu bakabitwara; rimwe na rimwe abo bicanyi bafata abandi baturage ku ngufu bakabikoreza ibintu baba basahuye mu mazu y'abantu bamaze kwica. Abo bicanyi bica abantu bari mu ngo zegereye ibigo by'abasilikare by'ingabo za Congo FARDC cyangwa se ingo zegereye ibigo by'ingabo za Monusco ziri nko muri metero zitarenze 300, abaturage batuye kure y'ibigo bya gisilikare ntabwo bagerwaho n'ubwo bwicanyi. Iyo kandi abaturage bashoboye gucika abo bicanyi bagatabaza ingabo za Congo cyangwa za Monusco, ntabwo izo ngabo zibatabara"!
Umushakashatsi Boniface Musavuli, yemeza ko ubwo bwicanyi bukorwa cyangwa se bushyigikirwa n'ingabo Paul Kagame yacengeje mu ngabo za Congo. Kuva Muzehe Laurent Désiré yatangira gufashwa n'ingabo za Kagame agakura Mobutu ku butegetsi, Paul Kagame yaboneyeho umwanya wo kwinjiza abaselikare b'inkotanyi benshi mu ngabo za Congo; nyuma yaho kandi Kagame yahimbye imitwe y'abarwanyi benshi muri Congo igizwe n'abanyarwanda (Laurent Nkunda, Bosco Ntaganda, M23 n'abandi), nyuma, abarwanyi (abanyarwanda) b'iyo mitwe bakinjizwa mu ngabo za Congo FARDC binyuze mu nzira y'imishyikirano, kuburyo muri iki gihe ingabo za Congo FARDC ziyoborwa n'abanyarwanda bakorera Paul Kagame! Abo banyarwanda bari mu ngabo za Congo akaba aribo bakorera abaturage ba Beni ubwicanyi cyangwa se bagashyigikira abacinyi bica abaturage ba Beni n'ahandi henshi hanyuranye muri Congo. Umushakashatsi Boniface Musavuli avuga ko impamvu y'ubwo bwicanyi ituruka ku mpunzi z'abanyarwanda Tanzaniya yirukanye muri icyo gihugu mu mwaka w'2013 bitewe n'uko Paul Kagame yari amaze kuvuga ko azica perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete. Izo mpunzi zikigera mu Rwanda, Paul Kagame yahise azohereza muri Congo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru mu gice cyari kimaze kwigarurirwa n'umutwe w'inyeshyamba za Kagame wa M23. Nyuma yaho M23 itsindiwe izo mpunzi zavuye muri Tanzaniya zahise zifata inzira yo kujya kwihisha mu mashyamba yo muri Kivu y'amajyaruguru mu karere ka Beni muri Ituri.
Bwana Boniface Musavuli yemeza ko izo mpunzi z'abanyarwanda zavuye muri Tanzaniya Kagame yazohereje muri Congo amaze kuziha imyitozo ya gisilikare, izo mpunzi z'abanyarwanda ziri muri ayo mashyamba ya Beni no muri Ituri muri iki gihe akaba arizo Kagame yahaye izina rya ADF (umutwe wa kisilamu urwanya leta ya Uganda), azongeramo n'abarwanyi bahoze ari inyeshyamba za M23 noneho abo bicanyi bakaba bashyigikiwe n'abasilikare bayobora igisilikare cya Congo FARDC mu bikorwa byo kwica urubozo abaturage baturiye akarere ka Beni muri Ituri kugirango abaturage bari muri ako karere bagire ubwoba bagahunge noneho izo mpunzi za Kagame zavuye muri Tanzaniya ziri mu mashyamba ya Beni zishobore kwigaruri ako karere abe arizo zihatura. Musavuli avuga ko uwo mugambi wa Kagame ari muremure cyane kuko nyuma yo kwigaruri akarere ka Kivu y'amajyaruguru hazakurikiraho gahunda yo komeka intara yose ya Kivu ku Rwanda kandi mu karere ka Beni akaba ariho Kagame agomba gutegurira gahunda zose zo kuvana Museveni ku butegetsi muri Uganda!
Uyu munshinga wa Kagame ushobora kutazajya mu bikorwa na rimwe kuko abaturage ba Congo ndetse n'imiryango mpuzamahanga yahagurukiye iki kibazo cy'ubwicanyi bw'abaturage ba Beni kuburyo Kagame ashobora kuzagezwa imbere y'inkiko bidatinze cyangwa se akazava kuri iyi si indoto ze zo kwigaruri intara ya Kivu zidasohoye.
Fungura ikiganiro kiri hasi y'iyi nkuru usobanukirwe ku buryo burambuye ubwicanyi bukomeye Kagame ari gukora mu karere ka Beni.
Veritasinfo