Rwanda : Kwamagana iterabwoba leta ya FPR-Kagame iri gushyira ku banyarwanda.

Publié le par veritas

Itangazo rigenewe abanyamakuru n° 019/2019-12-14

Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE igizwe n’amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali,  ibabajwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera abaturage bari imbere mu gihugu cy’u Rwanda kugirango ibahindure ibikange bityo ibone uko irushaho gukomeza gushimangira ubutegetsi bwayo bw’igitugu. Urugero rw’igikorwa cy’iterabwoba iyo leta iherutse gukora ni iterwa ry’igisasu cyo mu bwoko bwa « grenade » mu murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Icyo gisasu kikaba cyaratewe muri ako gace mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Ukuboza 2019. MRCD ikaba ifite ibimenyetso simusiga byemeza ko icyo gisasu cyatewe muri uwo murenge bikozwe n’abasilikare ba leta y’u Rwanda; ariko mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda n’amahanga, ubutegetsi bwa Paul Kagame bukaba bwarihutiye gutwerera icyo gikorwa cy’iterabwoba ingabo za FLN ziyemeje kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bwa FPR-Kagame.

MRCD ikaba iboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda n’amahanga ko nta ruhare na ruto ifite muri icyo gikorwa cy’iterabwoba, ahubwo ikaba yamagana k’umugaragaro iryo terabwoba rigamije  guhahamura no guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’abanyarwanda. MRCD irakangurira rubanda gushishoza no kwitegereza neza imikorere y’ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame na FPR bwifashisha iterabwoba ryo gutera ibisasu kugirango bushimangire igitugu cyabwo muri rubanda. Ibikorwa by’ubwicanyi buteguye neza kandi bwifashisha muri rusange iterabwoba, nibwo buryo Paul Kagame n’agatsiko ke bahisemo kugirango bagaragaze ko bagifite ijambo imbere ya rubanda kandi ko leta yabo ikomeje kwesa imihigo mu itekinika ryo kurinda umutekano w’igihugu.

MRCD iributsa abanyarwanda ko ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi ari ingeso yokamye inyeshyamba jenerali Paul Kagame na bagenzi be bazobereye muri ubwo bugizi bwa nabi, maze ubwicanyi bwabo bakabwitirira abo bari bahanganye ku rugamba rw’amasasu na politiki. Dore ingero z’amahano yakozwe na Kagame na FPR bakayagereka kubandi :

• Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi b’Abagogwe muri 1991;
• Iterwa ry’ibisasu bya « grenades » byishe bikanakomeretsa abantu benshi mu murwa mukuru wa Kigali no hirya no hino mu gihugu : mu ngo z’abaturage, mu mamodoka atwara abagenzi (taxis minibus) mu ngendo no mu bigo bategeragamo imodoka (gares routières), kimwe no mu tubari n’ahandi.
• Iremwa ry’imitwe y’iterabwoba mu Rwanda mu gihe Amasezerano y’amahoro y’Arusha yari amaze gushyirwaho umukono tariki ya 04 Kanama 1993. Paul Kagame wishakiraga gufata ubutegetsi bwose ntawe babusangiye, akaba yararemye iyo mitwe y’iterabwoba mu mugambi wo guteza akavuyo mu gihugu kugirango abone uko yubura imirwano maze afate ubutegetsi bwose bw’igihugu ntawe babusangiye. Ibyo akaba aribyo abahanga bita « politiki y’ubugome- ndengakamere » ;
• Iyicwa  rya bamwe mu banyepolitiki b’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Yuvenali HABYARIMANA. FPR-Inkotanyi kandi ikaba yarishe bamwe mu bayobozi ba MRND bari mu butegetsi bwite bwa leta kugirango ibabibemo amacakubiri, urwicyekwe, urwango n’ubushyamirane hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’abandi bayobozi bo muyandi mashyaka yari mu gihugu batavugaga rumwe nabo ;
• Iyicwa rya Perezida Melchior NDADAYE w’Uburundi, tariki ya 20 Ukwakira 1993 ;
• Iraswa n’ihanurwa y’indege ya perezida Juvénal Habyarimana taliki ya 06 Mata 1994 ryabaye imbarutso y’itsembatsemba n’itsembabwoko mu Rwanda. Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko icyo gikorwa k’iterabwoba mpuzamahanga cyabaye injyanamuntu ku Banyarwanda bose, kikaba cyarategetswe na Paul Kagame ; ariko akaba yarihutiye kucyegeka kubo yise « abahezanguni b’abahutu » ba hafi ya Perezida Habyarimana bari mu butegetsi bwe. Nyamara Jenerali Paul Kagame, we ubwe, ku itariki ya 07 Ukuboza 2007, yaje kwiyemerera ko ariwe ubwe wamwishe. Ibyo akaba yarabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru « STEPHEN SACKUR » wa BBC, mu kiganiro kitwa «HARD Talk».
• Iyicwa by’abakuru b’ibihugu babiri Juvénal Habyarimana w’u Rwanda, na Cyprien Ntaryamira w’Uburundi, taliki ya 06 Mata 1993 ;
• Iyicwa rya Perezida Laurent Désiré Kabira wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), taliki ya 16 Mutarama 2001 ;
• Iyicwa, muri 1998, rya Seth Sendashonga wabaye Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wa FPR. Paul Kagame akaba aherutse kubyiyemerera ubwe ku italiki ya 09 Werurwe 2019, akaba yarahamije ko umutima-nama we utamucira urubanza kuri ubwo bwicanyi!

Ibyo bikorwa byose by’ubugizi bwa nabi ndengakamere bikaba byarateguwe  kandi bishyirwa mu bikorwa na leta ikoresha iterabwoba ya FPR-Kagame maze iyo leta ikaba yarabigeretse ku nzirakarengane kandi ariyo « nyirabayazana » wabyo. Icengezwa ry’abakada ba FPR mu nterahamwe : hari ibimenyetso ndakuka byerekana ko FPR yohereje amatsinda y’abakomando bayo mu nterahamwe z’abicanyi kugira ngo bashishikarize iyicwa ry’Abatutsi, nyuma ubwo bwicanyi ikabwitirira abayobozi b’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe.

Iterwa ry’igisasu cya « grenade » mu murenge wa Bugarama ku italiki ya 10 ishyira iya 11 Ukuboza 2019, ni igikorwa k’iterabwoba kiri  mu rwego rumwe n’urutonde rw’ibindi bikorwa by’iterabwoba byakozwe na «Directorate of  Military Intelligence (DMI)», bigamije kubuza abaturage amahoro n’umutekano kubera impamvu eshatu zikurikira :

Iyambere : ubutegetsi bwa FPR Kagame buba bugamije gutera ubwoba no guhahamura abeneguhugu, no kubacecekesha burundu kugirango batagaragaza imikorere yabwo mibi;

Iya kabiri : Ubutegetsi bwa FPR-Kagame buba buri gukora itekinika ryo kugaragaza ko bubumbatiye umutekano  w’igihugu no gutera ubwoba abaturage kugirango batabwivumburaho. Niyo mpamvu hamaze guterwa icyo gisasu, haremeshejwe inama y’igitaraganya abaturage bo mu Bugarama muri iryo joro, nyuma y’amasaha make abayobozi bakuru ba gisivili n’ab’ingabo barahasesekara ;

Iya gatatu : ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwahinduye icyo gikorwa cy’ikinamico ry’iterabwoba urwitwazo rwo gushungura no kwikiza bamwe mu baturage budashaka bubarega kuba baba batavuga rumwe nabwo, bityo bakabahimbira ibirego bitabaho bagomba kurega abayobozi ba MRCD-FLN babita abayoboke bayo.

Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe na none yamaganiye kure uruhuri rw’amakuru y’ibihuha bituruka mu butegetsi bwa FPR-Kagame bivuga ko ingabo za  Congo FARDC zarimbuye iza FLN. Ntabwo ari ingabo za Congo zateye inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Kivu y’Amajy’epfo  kuva tariki ya 25 Ugushyingo 2019, zikajugunya mu nkambi yazo ibisasu biremereye (bombes). Byumvikane neza ko ubwo bwicanyi bwakozwe kandi bukomeje gukorwa n’ingabo za Paul Kagame RDF ziyambitse imyenda y’ingabo za Congo mu rwego rwo kujijisha.

Ku baba batabizi,  MRCD irabamenyesha ko kuva ubu abantu bose bagomba kumenya ko urugamba rw’ingabo za FLN rubera mu Rwanda, ko kandi ari naho ingabo za FLN zifite ibirindiro byazo, ibyo birindiro bikaba biherereye mu majy’epfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Bikaba bigaragara rero ko ibitero RDF ya Paul Kagame irimo kugaba muri Congo ari ibyo kwica impunzi z’abanyarwanda zitagira kirengera.

Urugamba rwa FLN rukaba rushyigikiwe n’urubyiruko rwamaze kumenya ukuri ku binyoma by’ingoma ya Paul Kagame na FPR. Urugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame rukaba rukomeje kandi rurarimbanyije  kuko ruri mu kuri,  rukaba ruri kurushaho kugira ingufu.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 14 Ukuboza 2019

Wilson IRATEGEKA, Umuyobozi mukuru

Paul RUSESABAGINA, Umuyobozi mukuru wungirije

Kassim BUTOYI, Umuyobozi mukuru wungirije

Faustin TWAGIRAMUNGU,  Umuyobozi mukuru wungirije n’Umuvugizi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ariko Se Nkwibarize Wowe Rukokoma:umuntu Nkawe Wagakwiye Kuba Ubera Abakiri Bato Urugero Rwiza, Ugatanga Imirongo Igihugu Cyagenderaho Ngo Cyiyubake,... Wagakwiye Kuba Ugaragara Mu Nzandiko Z'ubugoryi Nk'izi Hamwe N'aba Batamutwe Nka Wilson, Rusesabagina,...
Rugamba Yarabivuze Koko Ngo "umusaza Rukukuri Wimitse Inda Nini Arinda Ajya Mu Mva Rugeretse" None Na We Rukokoma Ni uko
Répondre
C
Mutsinzwe mutarwanye kweli.abahutu umenya mutinya intambara.nawe se mukwezi kumwe ngo mwayamanitse abambere nabonye babagejeje Rusizi.Rukokoma ingabo zawe zirashize tabara mutamacg ubwire imbonerakure zize zigufashe kkkkkkkkkkk ndabashinyitse
Répondre
I
Ariko za HRW na Amnesty international harya nabo bari mubazitabira iyo nama muri yanzu ya MWENE RUTAGAMBWA? Koko?

Abatindi bigizweyo?

Ingoma ziragwira

https://youtu.be/tt4eG2nijDs
Répondre
M
Intore zibeshya ko alizo zifite ubwenge ( Kubeshya) urabeshya cyane ukageraho ukibeshya kugeraho ubwira isi yose ko ukora computer kandi icyo uzi ali uguteranya pieces zazo .Mu bushinwa ziterannywa n'abana bo muli secondaire na primaire!!!!!!!
Singapore ya Africa ziterannwa n'intore zivuye kwiga Harvard university.
Ohh my God!!!!
Mwantore mwe muranshimisha cyane iyo muba busy mubwira abanyamahanga ko iwanyu mwateye imbere kandi muba mwagiye iwabo gushaka akazi!!!!!
Bo bahita bajya kuli Google bakareba salary z'iwanyu bakagereranya n'ibyo muvuga bagahita bafata umwanzuro ko balimo bavugana nabarwayi bo mu mutwe.
Sir Winston Churchill yigeze avuga ku bagabo nka Rwabujindiri biha ikigero cy'ubukungu badafite.
Ati ni nk'umugabo uhagarara mu ndobo ubundi agafata umukondo wayo ngo yiterure yishyire mu kirere!!!!!
Ati ntaho ajya kuko aguma muli ya Ndobo.
Ubu tuvuga mwitegure ingaruka zo kubeshya mugakabya kuko ali kimwe mubigiye kubahenura .Rutaremara yarabivuze mu minsi yashize kuko yatangiye kugira ubwoba bwizo ngaruka.
Ngaho ngo mufite inganda za VW!!!!!!!
Kandi ziza zikoze mugashyiraho last tough!!!!
Urwanda ruli mu bihugu 15 byambere bikennrye kubera imiyoborere mibi kandi kuva cyera.
Ubu ifaranga rya Rwabujindili rimeze nk'amanuvo!!!!
Intore tujya tuvugana iyo uzibajije zikubwira ko zizi ukuli ariko zili mu kazi ka marketing!!!!
Amoko aragwira.
Mwitegure kujya mubutayu kubera kwiyemera no kumena amaraso arariho urubanza.
Répondre
M
Birababaje kubona UMWICANYI POLO KAGAME arahira ko UZAMUKORERA KUNZU YIYUBAKIYE AZAHITA AMURASA ariko we UBU ARI GUSENYERA ABATISHOBOYE muri KIGALI. Ibibintu ni ibyo KUBWIRA ISI YOSE. Umuntu atura aho ashaka bikurikije uko ashoboye Nkuko RUKARABANKABA KAGAME yubaka akurikije UBUJURA BWE. Gusenyera RWIGARA nabandi BATINDI ni UGUHAGURUKA.

Hari inkuru irigucicikana yumuntu Wahisemo KWICA n imodoka byuma YOGUSENYERWA.

BANYARWANDA TUBIGIRE DUTE?
Répondre
T
Ayiwe! Iyo photo yuwo mwicanyi nibikorwa bye, nimumushyire kukarubanda isi yose imumenye byukuri. Umwicanyi ruharwa wabigize umwuga Hitler wa Afrika nimumushyire kukarubanda nibikorwa bye byose isi yose imubone, imumenye byukuri.
Ubu nabarozi babasengera kwicwa nuburozi bwabo ntakubabarirwa n'Imana kuko umwuga wabo arukuroga kwica abantu. Hitler wa Afrika nakomanyirizwe nisi yose, nikuzimu bigereyo, Shitani mukuru Kagome Polo uyoboye amashitani na madayimoni yose yo muri Afrika yibiyaga bigali. Nakome Mwizina rya Yesu Christ. Umuriro wuw' Uwiteka Imana isumba byose uramutegereje.
Répondre