RDC: Ubwicanyi bw'ingabo za RDF muri Congo bwibasiye impunzi ntabwo ari ingabo za FLN ziri gupfa (Faustin Twagiramungu).
Izi ni impunzi z'abasivili zigizwe n'abana n'abasaza zo mu nkambi ya Kalehe ingabo za Kagame RDF ziri kwita abasilikare ba FLN!
Ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda benshi, abambari b'ubutegetsi bwa FPR-Kagame bari gutambutsa amakuru menshi yuzuye ibinyoma ku bwicanyi ingabo za Paul Kagame RDF ziri gukorera impunzi z'abanyarwanda zahunze ubutegetsi bwe ziri mu Burasirazuba bwa Congo. Impunzi zibasiwe cyane n'ubwo bwicanyi zikaba zinyanyagiye hirya no hino ku misozi iri mu karere ka Kalehe kari muri Kivu y'amajyepfo nyuma yo gusenya inkambi zabagamo. Mu kiganiro Visi Prezida akaba n'umuvugizi wa MRCD Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na radiyo " Ubumwe" kuri uyu wa gatanu taliki ya 6/12/2019, yavuze ko amakuru ari gutangwa n'abambari ba leta ya Kigali ko hari abasilikare ba FLN bari kwica no gufatwa muri Congo, ari ibinyoma.
Muri icyo kiganiro, Umuvugizi wa MRCD Bwana Faustin Twagiramungu yasobanuye ko ahubwo ikiri kuba muri Congo ari ubwicanyi bw' ingabo za Paul Kagame RDF yohereje muri icyo gihugu, izo ngabo ze zikaba ziri gukorera ubwica impunzi z'abanyarwanda zirenga ibihumbi 250 ziba mu burasirazuba bwa Congo. Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko abo bose bari kwicwa bakanatabwa muri yombi atari abasilikare ba FLN, ahubwo izo ngabo za Kagame ziri kwica no gufata: Impinja, abagore, abasaza n'abakecuru badashobora guhunga, bakaba bari kuzira ubwoko bwabo no kutayoboka Kagame. Twagiramungu avuga ko ubwicanyi buteye butyo ari "jenoside". Bwana Twagiramungu avuga ko FLN idafite inshingano zo kurwana muri Congo, akaba nta birindiro igomba kugira muri icyo gihugu, ibyo bikaba bisobanuye ko abantu bose bari kwicwa ari impunzi gusa, muri gahunda yo kujijisha abanyarwanda no kubeshya amahanga RDF ikaba ivuga ko ari abasilikare ba FLN bari kwica kandi ataribyo!
Ibyo bisobanuro bitangwa n'Umuvugizi wa MRCD Bwana Faustin Twagiramungu ku iyicwa ry'impunzi muri Congo, bihuye n'ubutumwa umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR watanze ku bwicanyi buri gukorerwa impunzi z'abanyarwanda muri Congo; nk'uko radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI yabitangaje; ku italiki 25/11/2019, umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi ku isi UNHCR watanze ubutumwa bugaragaza ko uwo muryango uhangayikishijwe cyane n'ubwicanyi ingabo za Congo FARDC ziri gukorera impunzi z'abahutu zabaga mu nkambi ya Kalehe muri Kivu y'amajyepfo, izo ngabo za Congo zikaba zitiranya izo mpunzi na FDLR. Bwana Twagiramungu yavuze ko Paul Kagame afite umugambi wo kwica Perezida wa MRCD Bwana Wilson Irategeka na Général Habimana Hamada.
Umuvugizi wa MRCD Bwana Faustin Twagiramungu avuga ko FLN ifite abasore benshi b'abasilikare batarengeje imyaka 28 kandi biteguye kurwanira uburenganzira bwabo n'ubw'abanyarwanda bose bavukijwe na FPR; Twagiramungu akaba avuga ko kwica Wilson cyangwa Hamada bidashobora guhagarika urugamba rwa MRCD, ko ahubwo urupfu rwabo rwarushaho gutuma ibintu bikomerera Kagame, kandi banapfuye baba ari intwari. Twagiramungu yavuze kandi ko Kagame yohereje abahoze ari abarwanyi ba M23 muri Congo mu gace ka Beni, abahindura abarwanyi ba ADF- Nalu, umutwe urwanya leta ya Uganda kugirango abone uko arwanya leta ya Museveni muri Uganda. Twagiramungu yasobanuye ko ayo makuru y'uko Kagame yise M23 umutwe wa ADF abaturage b'abakongomani batuye i Beni bayazi neza; leta ya Uganda nayo ikaba izi ayo makuru cyane ko umutwe w'ADF watsinzwe burundu mu mwaka w'2016 none kKagame akaba yongeye kuzura uwo mutwe akoresheje M23!
Muri icyo kiganiro, James Munyandinda yasobanuye ko abambari ba Kagame bakomeje kubeshya abantu batazi igisilikare mu bwicanyi buri gukorerwa impunzi muri Congo. Munyandinda yavuze ko akurikije ubwoko bw'intambara FLN irwana (guérillas), bidashoboka ko abasilikare bayo bagera kuri 300 bashobora kwicwa icyarimwe cyangwa ngo bafatwe icyarimwe, ikinyoma nk'icyo kikaba kibeshywa abantu badafite icyo bazi mubyerekeranye n'igisilikare! Munyandinda ariko avuga ko ayo makuru y'ibinyoma atangazwa na Kigali ari umuco wa Kagame kuko kuva cyera yagiye abeshya kugirango abone uko yigarurira ubutegetsi. Muri icyo kiganiro Madame Chantal Mutega na François Mutuyemungu bagaragaje ko abanyarwanda b'umutima bo mu ngabo za Kagame bagombye kugira ubutwari bwo kumuhagarika ku butegetsi aho gukomeza gusigwa amaraso y'inzirakarengane! Kuri ibyo bitekerezo Munyandinda yavuze ko Kagame yahinduye abasilikare ba RDF ibikange kuburyo badashobora gutinyuka gufata icyemezo nk'icyo!