Rwanda: Ingabo za RDF-Kagame zashimuse impunzi z'abanyarwanda ziba mu mujyi wa BUKAVU (RDC)
Ingabo z'abicanyi b'inkotanyi zikomeje guhungabanya umutekano w'akarere kose, ariko igihugu cya Congo cyo Inkotanyi zikaba zarakigize agatobero! Umwicanyi Paul Kagame yohereje muri Congo ingabo zigera ku bihumbi 10 zivanga n'ingabo z'abakongomani maze zifata n'izina rya FARDC (Forces Armées Rwandaises Dans le Congo). Izo ngabo z'abicanyi b'inkotanyi muri Congo zikaba ziri gushyira mu bikorwa umuco mubi wo kunyereza impunzi z'abanyarwanda n'abakongomani bakekwaho kuvugana na FLN, muri gahunda yiswe iyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, abo baturage bakaba bari kwicwa urubozo mu Rwanda i Kigali!
Mu kwezi gushize kwa cumi uyu mwaka, ingabo z'abicanyi ba RDF-Kagame bashimuse impunzi z'abanyarwanda zari zituye mu mujyi wa Bukavu zibajyana mu Rwanda. Impunzi z'abanyarwanda zashimutiwe mu mujyi wa Bukavu (RDC) "veritasinfo" yashoboye kumenya ni izi zikurikira:
1.Mzee NZAMWITA Justin, inkotanyi zamufatiye mu mujyi wa Bukavu aho bita Muhanzi ku italiki ya 22/10/2019;
2.KABANGO, yanyerejwe n'inkotanyi nawe ku italiki ya 22/10/2019 zimufatiye ahitwa Muhanzi.
3.Shabani, yafashwe n'inkotanyi mbere y'italiki ya 22/10/2019 mu mujyi wa Bukavu.
4.Shabade, yafatiwe mu mujyi wa Bukavu n'inkotanyi mu ntangiriro z'ukwezi kwa 10 uyu mwaka. Izi mpunzi zikaba zaragambaniwe na murumuna wa Shabani nawe watanzwe na mwene wabo kubera amafaranga yahawe.
Aba banyarwanda b'impunzi bashimuswe n'inkotanyi ziri muri Congo ku kagambane k' umujenerali wo mu ngabo za Congo witwa MUNDOSI wahawe ruswa y'amafaranga menshi n'abicanyi ba Kagame maze akabaha uburenganzira bwo kwambutsa izo mpunzi umupaka zikajyanwa mu Rwanda ku ngufu. Gén. Mundosi ni umugaba mukuru w'ingabo za Congo FARDC mu karere ka Kivu y'amajyepfo akaba na muramu wa Joseph Kabila wabaye perezida Congo. Ku italiki ya 27/10/2019 nibwo izo mpunzi zafungiwe muri brigade ya Kamembe aho zakorewe ibikorwa by'iyicarubozo biteye agahinda; ku italiki ya 01/11/2019 izo mpunzi nibwo zagejejwe muri gereza ya gisilikare ya Kami aho bakomeje gukorerwa ibikorwa by'iyicarubozo kugirango bemere ku ngufu ko bakorana na FLN.
Izi mpunzi z'abanyarwanda zashimuswe n'inkotanyi mu buryo bunyuranye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi kuko abo banyarwanda bari impunzi zifite ibyangombwa by'ubuhunzi byemewe bahawe na HCR kandi bakaba bazwi na CNR (komisiyo y'igihugu ishinzwe impunzi muri Congo). "Veritasinfo" ifite amakuru yemeza ko iki gikorwa cyo gushimuta impunzi i Bukavu cyatewe n'uko inkotanyi zakomeje kugira ikibazo cyo kurwanya FLN mu ishyamba rya Nyungwe riko umujinya n'uburakari bikaba byararushijeho kwiyonyera nyuma y'aho mu mirwano yo ku italiki ya 22/10/2019 muri Nyungwe yahanganishije FLN na RDF-Kagame, inkotanyi zatakaje abasilikare 7 harimo umusilikare w'inkotanyi ufite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Nubwo inkotanyi ziri guhohotera impunzi kubera ikibatsi cy'umuriro w'amasasu ziri gushyirwaho na FLN muri Nyungwe, "veritasinfo" ifite amakuru y'uko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa gatanu taliki ya 08/11/2019,ingabo za FLN zasakiranye n'ingabo za RDF mu mirwano yabereye mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi (Cyangugu); aya makuru tuzayabagezaho kuburyo burambuye tumaze kuyatohoza neza.
Veritasinfo