RDC: FARDC na RDF bakomeje ibikorwa byo kwica impunzi z'abanyarwanda umugenda muri Kivu y'amajyepfo
Uwo ni Gén. Innocent Gahizi uri guhiga impunzi z'abanyarwanda muri iyo misozi ikikije inkambi ya Kalehe nyuma yo kuyitwika!
Nyuma yo gutera ibisasu bya bombe birenga 50 mu nkambi y'impunzi z'abanyarwanda ya Gitindiro iri i Kalehe muri Kivu y'amajyepfo mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri w'iki cyumweru turimo, impunzi zimwe zarapfuye izindi nyinshi zigera ku bihumbi 20 kimwe n'abaturage b'abakongomani begereye inkambi zihungira mu misozi iri mu karere ka Kalehe. Nyuma yo gutatanya izo mpunzi abicanyi b'ingabo za Kagame RDF bari mu mwambaro w'ingabo za Congo FARDC batangiye ibikorwa byo guhiga izo mpunzi mu misozi zahungiyemo bakazicirayo.
Abo bicanyi ba Kagame RDF muri Kivu y'amajyepfo bayobowe na Gen. Innocent Gahizi wagize uruhare mu rupfu rwa Colonel Mamadou Ndala ndetse akaba yaragize n'uruhare rukomeye mu kwica impunzi z'abanyarwanda mu ntambara yo gukuraho Mobutu mu mwaka w'1996-1998. Ubwicanyi bw'impunzi z'abanyarwanda muri icyo gihe nibwo uyu mu Gén.Gahizi yongeye kugarura.
Kuva ejo kuwa gatatu taliki ya 28/11/2019 saa kumi za mu gitondo (n'ijoro) nibwo abicanyi ba RDF bayobowe na Gahizi batangiye guhiga impunzi zatatanye mu misozi ya Kalehe, umunsi wose warangiye izo mpunzi ziri guhigwa izifashwe zigahita zicwa zirimo abana, abagore n'abasaza badafite imbaraga zo kwiruka cyane ngo bashobore guhungira kure. Kuri uyu wa kane taliki ya 29/11/2019 guhera saa cyenda za mu gitondo (ijoro), abo bicanyi bakomeje ibikorwa byabo byo guhiga impunzi z'abanyarwanda aho zahungiye mu mashyamba ya Kalehe; abo bicanyi ba RDF bakaba bari kurasa amasasu menshi arimo n'amabombe ku mpunzi zahungiye mu mashyamba!
Itangazamakuru rya Congo ryabujijwe gutara ayo makuru y'ubwicanyi bw'impunzi z'abanyarwanda, itangazamakuru mpuzamahanga naryo ryahawe amabwiriza yo kutagira icyo ritangaza kuri ubwo bwicanyi kuko igihugu cy'igihangange ku isi cya leta zunze ubumwe z'Amerika (USA) aricyo cyatanze gahunda n'amabwiriza yo kwica izo mpunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo kuko zidakunda igisambo cyabo Paul Kagame kibibira amabuye y'agaciro ya Congo.
Abanyarwanda aho bari hose bagomba gutabariza amaraso y'abavandimwe babo ari kumeneka ku butaka bwa Congo bikozwe n'ingabo za Paul Kagame RDF ku kagambane k'ibihugu bikomeye kuri iyi si; ubuse ONU izongera gukora raporo mapping ya kabiri ku bwicanyi buri gukorerwa impunzi muri iki gihe muri Congo?
Imana yakire izo nzira karengane ziri kwicirwa ubusa kandi ifashe abakiri bazima gukira icumu ry'abo babisha!
Veritasinfo