Rwanda: FLN irakomeye, ibyo Kagame avuga, twe mu gisilikare tubyita "ubunwa"! (Nsengimana Herman).
"...Muri rusange muri FLN twafashe imyanzuro yo kugirango tugabanye amagambo ahubwo dushyiremo ibikorwa, amagambo abe macye, ibikorwa bibe aribyo biba byinshi kandi abe ari nabyo byivugira...Mu minsi ishize rero Paul Kagame yagiye ahongaho avuga amagambo ngo FLN ntihari, ngo yarayitoraguye, nako FLN ntiyabashije kuyivuga mu izina, ngo hari abantu ngo binjiye i Cyangugu, ariko ubungubu twagiraga ngo tumwereke ko abeshya...('Herman umuvugizi wa FLN).
Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na Capitaine Nsengimana Herman umuvugizi w'ingabo za FLN mu kiganiro yagiranye na "Radiyo Ubumwe" kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/09/2019. Muri icyo kiganiro Herman yasubije ibibazo binyuranye bisobanura uko FLN ihagaze muri iki gihe. Ku kibazo cy'uko Kagame yavuze ko FLN yayitoraguye, Herman yavuze ko ibyo Kagame yavuze ari ikinyoma. Yavuze ko ibyo Kagame yavuze mu gisilikare babyita "Ubunwa". Herman yavuze ko ushyize abantu muri Nyungwe badafite imbunda ntabwo bagutuma kujya kubafata yo ngo uzababone kanswe abasilikare bafite imbunda!
"Kapiteni Herman" yasobanuye ko igitero bagabye ku ngabo za RDF ku cyumweru taliki ya 22/09/2019 aho bita ku Cyapa mu murenge wa Nyakarenzo ari ikimenyetso bashakaga guha abanyarwanda kugirango babereke ko Kagame ababeshya ndetse akabeshya n'amahanga ko ingabo za FLN yazitoraguye; yemeje ko FLN ikomeye maze asaba abanyarwanda aho bari hose kuyishyikira.
Ni mwumve ku buryo burambuye ikiganiro Capitaine Nsengimana Herman yagiranye na radiyo Ubumwe.