Rwanda: Ubuhanuzi bwa Pastori Antoine Rutayisire, "ngo Paul Kagame azarinda apfa adahawe igihembo cy'amahoro ku isi"! Kubera iki?
Umunyarwanda yaravuze ati: "Imana izi ubwenge", ariko njye nkaba nakongeraho ngira nti : "Imana izi ubwenge ariko Pasteri Rutayisire we akarusha"! Mu nkuru yanditswe n'ikinyamakuru "igihe"ifite umutwe ugira uti: "Pasteri Antoine Rutayisire yagaragaje impamvu abona perezida Kagame atarahabwa igihembo kitiriwe Nobel", Rutayisire avuga ko bitumvikana uburyo perezida Paul Kagame wavanye igihugu mu kaga ka jenoside yakorerwaga abatutsi, akongera agahuza abanyarwanda, adahabwa igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel!
Iyo ukomeje gusoma iyo nkuru yo ku gihe, ubona neza ko Pasteri Rutayisire yatanze igisubizo gisobanutse neza gituma Kagame adashobora guhabwa igihembo cy'amahoro, Rutayisire yabivuze muri aya magambo, yagize ati: " Hari ubwo njya mvuga ngo Perezida wacu (Kagame) yagombye kuba yarabonye iki gihembo, ariko nshobora no gusheta ko nta muntu ushobora kuzakimuha, reka mbanze mbwire abantu bari hano ariko bavuye hanze y’u Rwanda ko mumbabarira kuko iyo umuntu akuze agira ikibazo cyo kuvuga ibimurimo, icyo nshaka kuvuga ni uko mbizi neza ko iyaba ibibazo byacu biza kuba byarakemuwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Amerika, ubu Kagame yagombye kuba yarakibonye".
Ibyo Rutayisire avuga ni ukuri kwambaye ubusa, abazungu bazi neza ko Kagame yamennye amagi (urupfu rw'abatutsi) kugirango arye umuleti (afate ubutegetsi bwose), kandi ibyo babimufashijemo! Abo bazungu Rutayisire avuga ko badashobora guha igihembo cy'amahoro Kagame ni uko bazi neza ko jenoside mu Rwanda yateguwe na Kagame ndetse akanayishyira mu bikorwa ubwo yakomaga imbarutso yayo akora igikorwa cy'iterabwoba cyo kwicaga perezida Habyarimana Juvénal amuhanuye mu ndege! Abo bazungu bazi neza ko Kagame yacengeje inkotanyi nyinshi mu nterahamwe kugirango zice abatutsi benshi ; ibyo byose Kagame akaba yarabikoraga ari kumwe n'abo bazungu! Iyi mvugo ya Rutayisire yo guca amarenga ko Kagame atazahabwa igihembo cy'amahoro, ayivuze mu gihe urubuga rwitwa " kansanuutiset.fi" rwandikirwa mu gihugu cya Finlande rwasohoye inkuru ku italiki ya 8/08/2019, ivuga ko umushakashatsi w'umwongereza witwa "Alex de Wall" yashyize ahagaragara ubushakashatsi bwemeza ko Paul Kagame ariwe wahanuye indege yari itwaye perezida w'u Rwanda Habyarimana Juvénal ari kumwe na mugenzi we w'Uburundi Cyprien Ntaryamira kandi ihanurwa ry'iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda!
Abazungu bazi neza amahano Kagame yakoze kandi na nubu akomeje gukora , niyo mpamvu Rutayise agira ati "...nshobora gusheta ko nta muntu ushobora kuzakimuha...", uretse guca amarenga Rutayisire abona ari nde watinyuka guha umujenosideri nka Paul Kagame igihembo cy'amahoro? Umwaka ushize w'2018 ubwo Muganga Dr Mukwege wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahabwaga icyo gihembo cya Nobel, yibukije ko muri Congo hakozwe jenoside, ikaba yarakorewe ubushakashatsi bwashyizwe muri raporo yiswe mapping; Dr Mukwege akaba asaba ko abantu bavugwa muri iyo raporo bashyikirizwa ubutabera! None se ko iyo raporo ivugwamo Kagame gusa, ubwo Rutayisire aragirango Kagame nawe bazamuhe igihembo cy'amahoro maze ajye gushinja Mukwege ko apfobya jenoside?
Ku rubuga rwe rwa "twitter" Dr Biruka nawe agaragaza neza uburyo abazungu bafashije Kagame gukora jenoside kuburyo badakeneye ibindi bimenyetso byo kuyishinja Kagame kuko babyibitseho! Dr Biruka yabivuze muri aya magambo, aragira ati:
"Nimuhorane Imana ! Abanyamerika banze nkana gutabara Abanyarwanda muli 1994. Perezida Clintoni yanze kwemera ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda bwitwa "jenoside" kuko amategeko y'Abanyamerika asaba ko ahabereye jenoside hose ku isi Abanyamerika batabara. Umunsi wo ku italiki ya 07/04/94 kimwe n'indi minsi yakurikiye, Inama ishinzwe amahoro ku isi (Conseil de Sécurité) yasuzumye igikwiye gukorwa mu Rwanda, intumwa za Amerika zikaba zarahawe amabwiriza yo kurindagiza inama ya ONU kugeza ubwo hafashwe icyemezo cy'urukozasoni cyo gucyura 80% by'ingabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR). Ubutati bwa Perezida Clintoni n'Abanyamerika bwababaje cyane uwari Umunyamabanga mukuru wa Loni icyo gihe, nyakwigendera Boutros Boutrsos Ghali wabitanzeho ubuhamya. Abafaransa nibo basabye bakomeje gutabara Abanyarwanda bemererwa bitinze, ku buryo bigaragara neza ko Amerika n'Ubwongereza batindije nkana ubutabazi bw'Abafaransa kugirango jenoside ibanze ibe FPR ifate igihugu.
Birakwiye ko Abanyarwanda bose banyuze muli Zone Turukwaze bahagurukira limwe nabo bagatanga ubuhamya ku butwari n’ubupfura byaranze Abafaransa. By’umwihariko, abarokokeye i Nyarushishi barindiwe umutekano n’ingabo z’Abafaransa kugeza ku munota wanyuma. Ibyo ntibikwiye kwibagirana. Twibuke ko bamwe mu bakomeje gutuka Abafaransa ari abakoreshakoro bari bibereye ahasusurutse mu mahanga mu gihe cy’amabihe yagwiririye u Rwanda muli 1994. Ni abo ba Dr Bizimana Yohani Damaseni bakataje mu kubeshya ngo bibagize uruhare rwa Kagame n'agatsiko ke mu iyicwa ry’abavandimwe b’Abatutsi bari mu gihugu; nibo badakozwa icyitwa ukuli, ubutabera n’ubwiyunge nyakuli mu Banyarwanda; nibo kandi basumbanisha abapfuye bacu bakaba rero badashobora kureshyeshya no kwunga abazima. Birakwiye ko Abacikacumu nyakuri bahagurukira limwe bagacecekesha ziriya nkotsa kandi bagasaba ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda."
Ikibazo twakwibaza ku magambo ya Pasteri Rutayisire, ni ukumenya niba ariya magambo yo kwemeza ko "Kagame azapfa adahawe igihembo cy'amahoro yarayavuze kubera guhakirizwa cyangwa se niba ari uburyo buzimije bwo kwereka abanyarwanda ko bayobowe na "Ruharwa" udashobora no gusukirwa amazi!! Umutima we wonyine niwo ubizi!
Veritasinfo