Rwanda: "Birabe ibyuya ntibibe amaraso!" Prof. Aimable Karasira aherereye he?
Abakunzi b'umwarimu wigisha muri kaminuza y'u Rwanda akaba n'umuhanzi "Aimable Karasira" bafite impungenge ko ashobora kuba yaranyerejwe n'intasi za FPR zizwi ku izina rya DMI! Iminsi igiye kuba 4 uyu mwarimu ataboneka kuri telefoni ye kandi imbuga ze nkoranyambaga zikaba ziri gukoreshwa n'abantu batazwi, ibyo bikaba byemezwa na bamwe mu nshuti ze za hafi. Ese uyu mwarimu inkotanyi ziramuhora iki?
Aimable Karasira yangwa urunuka n'inkotanyi zimuhora ukuri avuga mu bihangano bye (indirimbo) n'ibiganiro bivuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi akunze kugirana n'abanyamakuru banyuranye, nabo bakabinyuza ku mbuga zinyuranye nka "youtube" n'ahandi. Aimable Karasira avuga ukuri kwambaye ubusa kuburyo bitera ubwoba inkotanyi ko, uko ukuri kwe avuga gushobora gutuma abaturage bazivumburaho n'ubwo ibitekerezo bya Karasira biterekeza kuri politiki! Ingero z'ukuri avuga mu bihangano bye kugaragara cyane mu butumwa atanga mu ndirimbo ze, twavuga nk'indirimbo yise: umunsi wo kubeshya, isengesho ry'abashomeri n'izindi. Mu biganiro bye n'abanyamakuru Aimable Karasira yagarutse kenshi ku kibazo afite cyo kuvugisha ukuri kuburyo kuriwe abifata nk'ubumuga yavukanye!
Ntabwo ari ubwa mbere abicanyi b'inkotanyi banyereje mwarimu Aimable Karasira. Mu mwaka w'2015 abicanyi ba Kagame bamunyereje inshuru 3 zose; bakaba baramuhataga ibibazo bijyanye n'ubutumwa avuga mu bihangano bye. Karasira kandi yabazwaga na DMI ku butumwa buri mu biganiro bye yanyuzaga ku rubuga rwa "facebook". Mu ntangiriro z'umwaka w'2016, abicanyi bo muri DMI bafunze urubuga rwe rwa facebook rwitwaga "Aimable Karasira". Amaze kugisha inama bamwe mu nshuti ze, kuva muri uwo mwaka, Aimable Karasira yaracecetse ntiyongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru!
Mu ntangiriro z'uyu mwaka turimo w'2019, Aimable Karasira yongeye kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga; mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, abicanyi bo muri DMI ya Kagame bakaba barongeye ku munyereza igihe gito, bakaba baramuteye ubwoba bamubuza kongera kuvuga ariko kwifata bikaba byaramunaniye! Guhera ku italiki 15/08/2019 hashize hafi iminsi 3 Aimable Karasira atagaragara kuri telefone ye, inshuti ze zikaba zifite impungenge ko ashobora kuba yarongeye kunyerezwa! Umwe mu nshuti ye aragira ati :" ntabwo bisanzwe ko umuntu yohererezaga Karasira ubutumwa kuri telefoni ye ngo abure kugusubiza uko byaba bimeze kose, niba rero atari gusubiza ubwo hari ikibazo"!
Ibura rya Karasira riteye impungenge kuko muri iyi minsi Paul Kagame yagarutse ku ngeso ye yo gushimuta abanyarwanda kandi yari yaratwijeje ko noneho azajya abarasa ku manywa yihangu nibura tukabona imirambo y'abacu yishe; none ingeso yo kunyereza abantu akabicira mu kinyegero imirambo yabo ikagaburirwa ingona yayigarutseho! Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu ikomeje gushyira igitutu kuri Kagame imubaza aho yashyize abayoboke ba FDU yanyereje muri iyi minsi, ariko aho gutanga igisubizo ari kurushaho kunyereza abandi harimo n'abanyamakuru! Uko Kagame ari kugenda asaza niko n'ubugome bwe buri kugenda burushaho kwiyongera, azunamura icumu ryari?
Twizereko, mwarimu Aimable Karasira inkotanyi zizamukura mu mwobo zamushyizemo akagira uburenganzira bwo kubaho; turizera ko Imana yamurinze mu mwaka w'1994 akarokoka jenoside yarimbuye umuryango we igihari!
Hasi aha urahabona bimwe mu biganiro bye avugamo ukuri kwambaye ubusa!
veritasinfo