Ndasubiza abibasiye Umunyepolitiki Faustin TWAGIRAMUNGU
Iyo Faustin Twagiramungu ateye intambwe yo kunga opposition, abacengenzi ba FPR bahagurukira kumutera imijugujugu!
Muri iki gihe hari abantu bakunze kwibasira abanyapolitiki ba opposition, bagashishikazwa no gusenya ibyo abo banyepolitiki baba bamaze kubaka muri gahunda ndende yo gukiza abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame; usanga abo bibasira abo banyepolitiki bashishikazwa cyane no gusenya ibyagezweho kandi ntibatange umuti cyangwa indi nzira yakurikizwa ngo ikibazo gikemuke.
Nk'umuyoboke w'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza, murambabarira mvuge ku munyapolitiki ukunze kwibasirwa, Bwana Fawustini Twagiramungu, kuko ayoboye ishyaka ndimo. Abantu rero bakunze kwibasira Fawustini Twagiramungu Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza akaba na Visi-Perezida w'Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, tukabibona tukicecekera tukabigenza nk'uko umwanditsi w’icyamamare DODINSKY yabivuze mu rurimi rw'icyongereza ati “When faced with senseless drama, spiteful criticisms and misguided opinions, walking away is the best way to stand up for yourself. To respond with anger is an endorsement of their attitude.” Ncishirije mu Kinyarwanda uwo mwanditsi aragira ati : «Igihe cyose ufite umugambi w'ukuri hakaza abantu buzuye urwango kandi bagambiriye kugusenyera ibyo wubatse, uburyo bwiza bwo gushimangira ukuri kwawe ni ukubihorera. N'iyo ubasubije wirinda kubikorana uburakari, kuko kubasubiza ubarakariye ni ugutiza umurindi ubuswa bwabo ».
Zimwe mu mpano za TWAGIRAMUNGU:
Twagiramungu yagize amateka muri politiki y'u Rwanda nshaka kugarukaho muri aka kanya mu buryo burambuye, ngamije kureba ko byagira icyo bihindura ku myumvire y’abakomeje kudindiza gahunda zigamije impinduka mu Rwanda. Ndibanda ku mpano z’ingenzi Rurema yageneye Twagiramungu, zifitanye isano n’izaranze abanyapolitiki b'ibihangange bazwi kw’isi yose nka: Mandela, Gandhi, Luther King n’abandi. Kuva kera na kare, imirimo igenda neza kurushaho iyo nyiri ukuyikora ayifitiye impano. Tujye tumenya kandi ko impano zituruka ku Mana. Bwana Twagiramungu afite impano nyinshi abandi banyapolitiki bacu badafite ubu, izo mpano nizo abantu bakwiye guheraho bakamwegera akabafasha gukura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR Kagame. Dore zimwe muri izo mpano afite igihugu cyacu gikeneye kugira ngo kizagere ku mahoro arambye :
1.Kumvwana na benshi:
Twagiramungu kuva yatangira politiki ku mugaragaro mu mwaka w’1990, abanyarwanda bakunze kumva aho avuga, aho atanga ibiganiro. Ibi byagaragariraga muri za meeting yakoreshaga hirya no hino mu gihugu. Abanyarwanda bitabiraga meeting ze ku bwinshi, amoko yose kandi, bazaga nta gahato kabayeho nka bimwe FPR ikora ubu byo guhiga abaturage ngo baze ku ngufu mu manama yayo. Ahubwo igitangaje cya Twagiramungu, nko muri 2003 ubwo yajyaga mu Rwanda kwiyamamaza ahanganye na Kagame, FPR yakoresheje ingufu nyinshi cyane zo gukumira abaturage ngo batajya muri meetingi ze, ariko ntibibuze abantu kuzitabira.
Kuva kera kugeza ubu, iyo Twagiramungu ari buvugire kuri radio iyo ariyo yose, usanga buri muturage yahagaritse ibindi byose agatega amatwi imvugo n'ibiganiro bye. Abenshi ni abajya ahihishe ariko bagatega amatwi uyu munyapolitiki w'ikigugu. Abashaka impinduka mu Rwanda bagombye guha agaciro ikintu gituma abantu bakunda kumva aho avuga n'ubwo baba babibuzwa ka jana, ariko bakabikora. Hari impamvu ikomeye ibitera, kandi iyo mpamvu ni ya mpano. Birababaje kumva hari abasigaye bashaka kumuziza ko afite impano yo gutegwa amatwi ndetse no kuvuga rikijyana, nk'uko uwitwa Sylvestre Nsengiyumva (hasi aha muli video) aherutse gushishimura inyandiko ayinyuza kuli blog ya Gaspard Musabyimana, inyandiko yuzuye ibinyoma by'urukozasoni (La souffrance du Hutsi Faustin Twagiramungu). Ndakeka ko uyu Sylvestre Nsengiyumva akataje mu gusebya Twagiramungu kugirango umwanya w'ubuministre FPR yari yaramwemereye ntawubone noneho iwumuhe, iyi mvugo nyandagazi yadukanye igomba kuba ari cyo kiguzi FPR yamusabye. (Ubuhamya bwanjye bw’agahinda natewe na FPR/Inkotanyi « Sylvestre Nsengiyumva »).
Kugirango arusheho gusebya no guharabika Faustin Twagiramungu, Sylvestre Nsengiyumva yahimbye igisobanuro cy'ijambo "igishungu" mu mashi! Ese icyo nicyo kibazo abanyarwanda bafite?
2.Kutikubira no kutararikira imitungo:
Abazi amateka y'u Rwanda kandi babanye na Twagiramungu bya hafi bemeza ko atigeze arangwa n’umuco mubi wo kwikubira imyanya y'ubutegetsi cyangwa ngo yigwizeho imitungo. Hari benshi bamurwanya rero ubu nyamara ari we wababereye intango y'aho bari n'ibyo bari byo ubu. Mbere ya jenoside, Ministre w’Intebe Nsanzimana amaze kweguzwa, hatangiye imishyikirano yo gushyiraho guverinoma y’amashyaka menshi, birazwi ko Twagiramungu ataharaniye umwanya wa Ministri w’Intebe. Ahubwo yamamaje yivuye inyuma umukandida umwe rukumbi, ari we « Nsengiyaremye Dismas ». Umugabo Sylvestre Nsengiyumva yigeze kuba umuyoboke wa RRM nyuma aza kuyivamo atangira ahubwo no gusebya MRCD. Muri iyi minsi, uyu Sylvestre ari gukwirakwiza ibihuha kuli Twagiramungu. Ariko mu by’ukuri, ntawe utabona ko ibyo amuvugaho ari ibifitirano. Kwandika ibintu nk'ibyo, kandi avuga ko ngo yize menshi, akabikora kandi asheshe akanguhe, biteye isoni n’agahinda!
Ese ko Sylvestre yatangiranye politiki na Twagiramungu mu mwaka w’1990 kandi akavuga ko amuzi imbere n’inyuma, kuki atahishuriye abasoma inyandiko ze ukuntu Twagiramungu yitangiye ishyaka MDR mu kuribyutsa muri za 90 na 91, akarihundagazaho imitungo ye y’icyo gihe, kandi atagononwa ? Byageze n’aho icapiro rye ryitwaga « Multiservices » risigara rikorera ishyaka MDR gusa kandi ku buntu, ndetse n’andi masosiyete yari yarashinze nka « Transcontenental » cyangwa « Pharmachimie » ayaburira umwanya kubera kwitangira ishyaka, agenda acumbagira kugeza ubwo ahombye. Ahubwo ikigaragara ku bashyira mu gaciro, ni uko Twagiramungu yamye ashyira inyungu za rubanda hejuru y’ize bwite.
Ikindi nakongeraho ni uko Twagiramungu iyo aza kuba ararikiye indonke, aba yarakomeye Kagame amashyi nka ba Makuza, maze akamushyira ku mbehe nk'abo tutayobewe. Ahubwo n'utwo yari yararonse yiyushye akuya, Inkotanyi zaratumize twose, zigera n’aho zimusenyera inzu yari asigaranye i Kamembe, byo kumuhima gusa. Icyo narangirizaho kuri iyi ngingo, ni uko Twagiramungu amaze gushwana na Leta y’Inkotanyi no kwegura ku mwanya wa Ministri w’Intebe muw’1995, hari Imiryango mpuzamahanga yifuje kumuha akazi, cyane cyane ikorana na LONI, ariko we yahisemo inzira yo kwitangira u Rwanda n’abana barwo, ashakisha uburyo bwo kubakiza ingoma ngome ya FPR-Kagame. Imana niyo nkuru, amaherezo izamufasha kugera kuri iyo ntego. Muri make rero, iyo mpano Twagiramungu abitse yo kutararikira indonke no kutarutisha abantu ibintu, ifitwe na bake.
3.Gutinyuka:
Twagiramungu ni umugabo utagira ubwoba, utinyuka aho rukomeye. Aha jyewe kuri iyi ngingo namugereranije na « Kaporali Nyandwi » mu bijyanye no kugaragaza ubutwari bushingiye ku gukunda igihugu. Aha nakwibutsa muri make ibigwi by’uwo musilikare wabaye icyamamare: Mu gitero Inyenzi zagabye mu Bugesera mu mwaka w'1960, ingabo z'u Rwanda zabanje kuyoberwa aho Inyenzi ziherereye ngo zihangane nazo. Nibwo Kaporal Nyandwi atanze urugero rw'ubwitange budasanzwe ubwo yahagurukaga akabwira bagenzi be ati, "ndagiye aho zinyicira niho zizaba ziri muhite muhagota". Yaragiye rero, agwa mu bwihisho bw'inyenzi ziramwica, ingabo z'u Rwanda zihita zataka zitsinda icyo gitero. Uwo murage w'ubwitange (esprit de sacrifice) yadusigiye ntuzibagirane. Koko rero, umuntu ukunda igihugu iyo bibaye ngombwa arakitangira.
Muri za 91-94, Twagiramungu ntiyatinye kubwiza Perezida Habyarimana inani na rimwe, akavugira ku mugaragaro ibyo bamwe bavugiraga mu matamatama, ari nabyo byatumye aba ikirangirire, kugeza aho buri wese, no mu batari abafana be, bifuzaga kureba no kumva umuntu watinyutse Ikinani cyari cyarigize ikigirwamana (Ikinani ni izina ry'igisingizo Perezida Habyarimana yari yariyise ubwe, ngo Ikinani cyananiye abagome n'abagambanyi). Amagambo Twagiramungu yavugiye kuri stade régional i Nyamirambo tariki ya 11 Kanama muri 1991, ubwo MDR yari imaze kwemerwa, ari nabwo yasabaga ko habaho inama RUKOKOMA, ayo magambo yo kunenga imikorere ya MRND na Perezida wayo, ari nawe wari Perezida wa Republika, abenshi barayamwangiye kugeza n’ubu.
Kuri bamwe ngo Twagiramungu yatanze Byumba (nkaho Byumba ari igiceri cyari mu mufuka we), ngo yatanze igihugu kubera ko yemeye amasezerano y’Arusha yabereye muri Tanzaniya, ayo masezerano akaba yari ayo kurangiza intambara no gusangira ubutegetsi n’Inkotanyi; kuba Twagiramungu yari ashyigikiye ko ayo masezerano abaho ngo ni igicumuro gikomeye nyamara ntabwo ari Twagiramungu wasabye ko ayo masezerano abaho cyangwa se ngo abe ariwe wari mu mishyikirano n’inkotanyi maze akabikora nabi ! Ese niwe wasabye ayo masezerano? Ese mama niwe washyikiranye n'inkotanyi abikora nabi? Ese harya Perezida Habyarimana we ntiyayemeye? (Amasezerano yemewe na Habyarimana wari perezida kuko ari nawe wayasinye kugira ngo yemerwe si Twagiramungu). Na n’ubu hari abantu bamwe bakihandagaza bakemeza ko Twagiramungu ari we winjije Inkotanyi mu Rwanda, birengagije ko nta n’ijambo yari afite ku ngabo z’u Rwanda.
Ese kuki abamwita umugambanyi cyangwa icyitso, batajya bahingutsa ubutwari yagaragaje ubwo yari amaze gutahura imigambi mibisha FPR yari yinjiranye mu gihugu ? Mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 1994, ataramara n’amezi atanu ku mwanya wa Ministri w’intebe, Twagiramungu yatinyutse kubwiza Kagame ukuri gukarishye, yamagana kuri radiyo ubwicanyi bw’Inkotanyi agira ati : “Hashize imyaka irenga 30 Abanyarwanda bipakuruye ingoyi, ubu si bwo bazemera kuyisubizwaho”. Abonye ko FPR ikomeje kumunaniza no kubangamira amasezerano ya Arusha, yitandukanyije n’ingoma y’igitugu cya Kagame, akiza amagara ye ahunga abo bicanyi, ajya kwisuganya hanze y’igihugu aho yakomereje urugamba rwa politiki, n’ubu rukaba rukigeretse kuko arukomeje.
Ntawe uyobewe ko hagati aho mu mwaka w’ i 2003, yafunze umwuka akajya guhangana na Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika, ubwo FPR yari imaze gusesa ishyaka rya MDR, kugira ngo hatagira umuntu wo muri iryo shyaka uzatinyuka gupinga Kagame mu matora. Abasanzwe bikoma Twagiramungu ku mpamvu zabo bwite, bakwije isi yose ko ngo yari yajyanywe mu Rwanda no guhesha agaciro itorwa rya Kagame, bakirengagiza ko Twagiramungu yari yatowe n’amajwi arenga 60%, akomotse mu banyarwanda bo mu moko yose, uretse ko mu manyanga isanganywe, FPR yamwibye iyo ntsinzi.
Birazwi kandi ukuntu Kagame witwaga ko yatowe n’amajwi arenga 95%, yihereranye aba Meya n’abakada ba FPR akabatura umujinya wose yari avanye muri ayo matora, bazira ko ngo bari baramubeshye ko akunzwe n’abaturage, nyamara mw’ibanga ry’ibahasha y’itora, bagahundagaza amajwi yabo kuri Twagiramungu. Kuba Twagiramungu yaragiye mu matora yo mu 2003 byateye igisebo FPR itazakira haba mu banyarwanda babonye FPR yiba amajwi haba no mu banyamahanga bazi ko FPR yibye Twagiramungu amajwi, iyo atajya muri ayo matora FPR iba ihora yivuga ibigwi ko ari ishyaka ryemera demokarasi !
Mu banyepolitiki b'imena ba MDR barokotse muri 1994, Twagiramungu Faustin niwe wenyine ugikomeje urugamba rwo guharanira demokarasi mu Rwanda, abandi baracecetse!
4.Kwihangana:
Uyu mugabo w'inararibonye muri politiki afite ukwihangana kudasanzwe. Iyobokamana ritubwirako buri muntu agira umusaraba we. Mandela yagize umusaraba w'uburoko bukabije, Martin Luther Kingi yagize umusaraba wo gushumurirwa imbwa ngo zimurye ari mu myigaragambyo yo guca akarengane k’Abirabura muri USA naho, ... Twagiramungu afite umusaraba w'ibitutsi no kwicirwa umuryango uzize ibitekerezo bye. Ni umusaraba kuko aba ari ibyago biba bikujeho bitari ngombwa, bitewe no kureba hafi kw'ababikora cyangwa se bashaka kurengera inyungu zabo bagiye bageraho babanje gukandamiza abandi. Kwihangana burya ni impano idasanzwe kandi nk'uko «Dodinsky» abisobanura, iyi mpano itera nyirayo imbaraga zidasanzwe mu kurengera inyungu rusange.
UMWANZURO:
Bantu bari mu mashyaka anyuranye ya opposition niba mubona umu leader wanyu afite impano zifatika zamufasha guteza imbere urugamba turiho rwo guhindura imitegekere y’igihugu cyacu, nimuhaguruke mumushyigikire, mushyigikire inzira ababwira yo gukiza abanyarwanda Sekibi FPR. Ntacyo bimaze kwikorera umunyapolitiki urusha abandi amahirwe n’impano y’ubuyobozi, ukamwikorera ugamije gusenya intego nziza yiyemeje kandi ahuriyeho na benshi. Iyo udashobora kwerekana indi nzira ihamye, ugutukana no gusebanya kwawe nta nama byungura, umuhanga w'inararibonye Dodinsky yerekanye uko bishyingurwa.
Abandi banyarwanda bafite ziriya mpano twavuzeho nibigaragaze, kandi barahari, bafatanye na Twagiramungu muri uru rugamba, naho abaza batukana barata igihe rwose kandi igihe cyahise kitagaruka. Harakabaho abanyapolitiki bazi kwihangana kandi buzuye impano z'Umuremyi.
[Ndlr: amafoto n'amagambo ayasobanura biri muri iyi nyandiko byatoranyijwe n'ubwanditsi bwa Veritasinfo".]
Cecilia MUNYANA (facebook)
RDI Paris