Dr. Richard SEZIBERA yaherewe uburozi muri ambasade y'u Rwanda iri mu Bwongereza!
Ngo "uhishira umurozi akakumara ku bana" ariko muri leta ya Kagame ho siko bimeze, ahubwo abakomeje guhishira umurozi Kagame, amaherezo nabo arabaroga! Uburozi bukaze bakunze kwita "utuzi twa Munyuza" Paul Kagame yatumije mu bihugu byo ku mugabane w'Aziya, akaba abukoresha mu kwica abatavuga rumwe nawe, bukomeje koreka imbaga! Nyuma ya Alexis Kanyarengwe, Inyumba Aloysia kimwe n'abandi bantu benshi bakomeye bo muri FPR bariye ubwo burozi bakaba baravuye kuri iyi si, abo bwahitanye bakomeje guhishira ubwo burozi bwa Kagame; ariko ibyo ntibyabujije Kagame kubaroga kubera impamvu zo kubakeka amababa, bagapfa amarabira! Muri ibi bihe turimo, amakuru yizewe neza aremeza ko Ministre w'Ububanyi n'amahanga wa Kagame , Dr Richard Sezibera nawe yahawe utwo tuzi twa Munyuza kuburyo ubuzima bwe buri mu kaga!
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, Dr Richard Sezibera yakoreye urugendo mu gihugu cy'Ubwongereza n'Ubufaransa. Richard Sezibera yagiye mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama yo gutegura inama iteganyijwe kubera mu Rwanda mu mwaka w'2020 izahuza ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza "Commonwealth". Iyo nama irangiye, ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza KARITANYI yatumiye Bwana Richard Sezibera nka ministre w'ububanyi n'amahanga kujya muri ambasade y'u Rwanda iri mu Bwongereza kugirango basangire ifunguro rigenewe abanyacyubahiro bari mu rwego rwe! muri uwo musangiro niho Dr. Richard Sezibera yaherewe uburozi abuhawe n'uwitwa Jimy UWIZEYE. Twabibutsa ko uyu Jimy Uwizeye yirukanywe mu gihugu cya Uganda mu mwaka w'2016 kubera ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'icyo gihugu. Mu rwego rwo ku mushimira, leta ya Kagame yagize Uwizeye umukozi w'ambasade y'u Rwanda iri mu Bwongereza, none yateye indi ntambwe ikomeye kuko yashoboye kuroga ministre Richard Sezibera!
Nyuma yo kurya ubwo burozi Ministre Richard Sezibera yanyarukiye mu gihugu cy'Ubufaransa ariko akigerayo yahise yumva atangiye kuribwa mu nda no kumererwa nabi bikabije bituma ataha igitaraganya asubira i Kigali. Akigera mu Rwanda, Richard Sezibera yakomeje kuremba, asaba ko yajya kwivuriza mu gihugu cy'Ubuhinde ariko leta akorera ya Kagame yanga ko ajyayo ahubwo iyo leta imuha indege yihariye imujyana mu bitaro by'i Naïrobi muri Kenya, ubu akaba ariho arwariye. Ibyo bitaro bikaba byaratangaje ko biri kugerageza kuvura Richard Sezibera uburozi yaririye mu biryo! Impamvu y'irogwa rya Sezibera ikaba ikomoka ku mikorere ye muri ministeri y'Ububanyi n'amahanga no kutabona ibintu kimwe na Paul Kagame mu gukemura ibibazo bikomeye leta ya Kagame ifite mu bubanyi n'amahanga.
Nyuma y'aho Richard Sezibera asimburiye Madame Louise Mushikiwabo muri ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Kagame mu mwaka w'2018, Richard Sezibera yasanze muri iyo ministeri harimo akajagari gaterwa na DMI ya Kagame iyikoreramo. Sezibera yashatse kwirukana DMI muri iyo ministeri bimukururira ubwumvikane bucye na DMI ndetse na bamwe mu bikomerezwa by'intore za FPR harimo na Kagame ubwe. hejuru y'icyo kibazo cy'akajagari kari muri ministeri, Sezibera yahuye n'ikibazo cyo kutavuga rumwe na Kagame Paul ku kibazo cy'ubwumvikane bucye hagati y'u Rwanda na Uganda, ikibazo cya RNC ndetse no kuzahura umubano utameze neza hagati y'Afurika y'epfo na Leta ya Kagame! Kubera iyo mikorere ya Sezibera no kubona ibintu ku buryo butandukanye n'uko Kagame we abibona mu gukemura ibibazo byo mububanyi n'amahanga; byatumye Kagame na FPR muri rusange bafata Sezibera nk'ingambanyi! Kubera kwikanga ko Sezibera ashobora guhunga igihugu akaba yamena andi mabanga akomeye y'ubwicanyi asangiye na Kagame, byabaye ngombwa ko bamuha uburozi mu buryo bwihuse kugirango ave mu nzira vuba!
Ubwo Sezibera yamaze kumenya ko yarozwe, turizerako azoroherwa n'ubwo abantu benshi bahamya ko utuzi twa Munyuza tutavurwa!
Hasi aha tubashyiriyeho ikiganiro cy'urubuga "Biza tubireba tugaceceka" kibagezaho ku buryo burambuye ibyerekeranye n'irogwa rya Dr. Richard Sezibera.
veritasinfo